Nyanza: MTN_Rwanda yasuye ndetse iremera incike zarokotse Jenoside
Kuri uyu wa kane, mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma, Akagari ka Mushirarungu, abakozi ba Sosiyete y’itumanaho ya MTN_Rwanda basuye incike 18 zacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse basura Urwibutso rwa Jenoside basobanurirwa amateka ya Jenoside muri aka gace.
Muri iki gikorwa, incike zacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi zishimiye kuba zasuwe n’abakozi ba MTN, zisabye ko abantu bajya babasura kuko iyo babasuye bibashimisha, bigatuma bava mu bwigunge.
Uwitwa Dancille Nyirafandi, umwe mu ncike zarokotse Jenoside yatubwiye ko iyo abantu babasuye bakabaganiriza bibagirira akamaro kanini.
Yagize ati “Iyo dusuwe biradushimisha, rwose abantu bajye batwibuka.”
Gunter Engling, umuyobozi wa MTN yavuze ko bataje gusura izi ncike nka MTN ahubwo baje nk’Abanyarwanda bifuzaga kwifatanya nabo muri ibi bihe bikomeye bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside. Yavuze ko atari ubwa mbere bakoze igikorwa nk’iki, kandi ngo bazabikomeza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Elasme Ntazinda yashimiye MTN kuba yarasuye izi ncike 18 zirimo abakecuru 16 n’abasaza babiri, ndetse ikanazitera inkunga.
Yagize ati “Twabashije kububakira inzu nziza nini 5, gusa hanze hasigaye abandi bagera kuri 60, nabo inkunga niboneka tuzabubakira kuko ntabwo babayeho neza, bari mu bwigunge.”
Elasme Ntazinda yakomeje avuga ko bafite gahunda nka leta yo kuzubakira abandi basigaye bagera kuri 60, gusa aba bakecuru bakene umuntu ubasura kuko birabashimisha cyane.
Nyuma yo gusura incike zarokotse muri Jenoside, abakozi ba MTN basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi basobanurirwa amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatusti muri kariya gace.
Nyuma yaho nibwo MTN yahaye aba babyeyi Telefone yo guhamagara, umutaka, ibitenge byo kwambara. MTN yahaye kandi Akarere ka Nyanza Miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (9 000 000 Frw) zizafasha mu kuremera abatishoboye barokotse muri Jenoside, no gusana inzibutso zitameze neza.
Akarere ka Nyanza kugeza ubu gafite inzibutso eshanu, kavuga ko gafite abantu bagera mu 140, 000 bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ngo abamaze gushyingurwa neza mu cyubahiro 52,000.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ibi nibyagaciro kenshi gusura ababaye ndabikunze
Comments are closed.