Digiqole ad

Kiyumba: Urushyi MBONYUMUTWA yakubiswe mu 1959 rwabaye urwitwazo rwo kwica Abatutsi

 Kiyumba: Urushyi MBONYUMUTWA yakubiswe mu 1959 rwabaye urwitwazo rwo kwica Abatutsi

Musenyeri Mbonyintege Smaragde yunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kiyumba.

Muhanga – Mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kunamira inzirakarengane zazi Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, bamwe mu baturage babanye bya hafi na Perezida wa mbere w’u Rwanda MBONYUMUTWA Domonique batangaje ko urushyi yakubiswe ari rwo rwabaye urwitwazo rwo kwica Abatutsi icyo gihe.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde yunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kiyumba.
Musenyeri Mbonyintege Smaragde yunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kiyumba.

GATANAZI Athanase, utuye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Ruhina, Umurenge wa Kiyumba, mu Karere ka Muhanga ngo wabanye na Perezida MBONYUMUTWA  Dominique avuga ko iby’uru rushyi abizi.

GATANAZI avuga mu mwaka wa 1959, hari umuntu wahamagaye MBONYUMUTWA wari umu Sushefu “Sous chef” muri Superefegitura (Sous Prefecture) ya Ndiza, amutumuhaho ko hari abantu bamushaka i Gitarama yihutira kujyayo we n’umugore we, ariko ngo agezeyo bamubwira ko nta muntu wigeze amuhamagara.

Ubwo, ngo Mbonyumutwa yafashe inzira yerekeza mu Byimana gusura abana be bahigaga, ariko muri iyo nzira aza guhura n’abasore 10 (bivugwa ko bari Abatutsi), umwe muri bo amukubita urushyi.

MBONYUMUTWA asubiye mu bice bya Ndiza aho yayobora, atekerereza abo yasize uko byamugendekeye maze ngo uwitwa Munyakazi Fidèle abwira abaturage ko “Mbonyumutwa bamwishe”, ati “Nimuhaguruke twice Abatutsi.”

GATANAZI akavuga ko guhera uwo munsi ari bwo Abatutsi mu Ndiza batangiye kwicwa, baratwikirwa, abandi barameneshwa.

GATANAZI Athanase wabanye na Mbonyumutwa avuga ko urushyi yakubiswe rwabaye urwitwazo rwo kwica abatutsi.
GATANAZI Athanase wabanye na Mbonyumutwa avuga ko urushyi yakubiswe rwabaye urwitwazo rwo kwica abatutsi.

GATANAZI kandi avuga ko mu myaka itandukanye y’ubutegetsi bwa Perezida MBONYUMUTWA, KAYIBANDA na HABYARIMANA, Abatutsi bagiye bicwa, ndetse biza kugera no kuri Jenoside yabakorewe mu 1994. Uyu musaza we asanga ngo iwabo Ndiza Jenoside yakorewe Abatutsi isa n’iyatangiye cyera.

Yagize ati “Ibi abantu bakunze kuvuga ngo urushyi MBONYUMUTWA yakubitiwe mu Byimana rwumvikaniye i Kanyanza, baba bashakaga kuvuga ko Abatutsi barimo kwicwa mu Ndiza.”

UWAMARIYA Béatrice, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko hari amateka y’umwihariko ibi bice bya Ndiza byihariye, kuko ngo urushyi rwakubiswe MBONYUMUTWA bamwe bakaboneraho bica Abatutsi, ngo hagiye haba n’ibindi bihe bibi byagize ingaruka ku iyicwa rw’Abatutsi cyane cyane mu byo bitaga “battalion” ya Ndiza, ndetse n’ijambo uwahoze ari Minisitiri ku ngoma y’abatabazi Kambanda Yohani yavugiye mu Murenge wa Kibangu, mu cyahoze ari Komini Nyakabanda naryo ryabaye intandaro yo gukorera Abatutsi Jenoside.

Minisitiri w’umutungo kamere Dr BIRUTA Vincent, nawe wari witabiriye uyu muhango avuga ko aya mateka mabi yose Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye guha imbaraga Abanyarwanda bagakora cyane.

Muri uyu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe icyunamo hashyinguwe imibiri ibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyongera ku yindi isaga ibihumbi bitandatu ishyinguye mu rwibutso rwa Kiyumba.

Minisitiri BIRUTA Vincent n'abandi bayobozi ndetse n'abaturage mu rugendo rwo Kwibuka.
Minisitiri BIRUTA Vincent n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage mu rugendo rwo Kwibuka.
Dr BIRUTA Vincent yabwiye abaturage ko bakwiye kuziriukana ingabo zahoze ari iza APR zabarokoye.
Dr BIRUTA Vincent yabwiye abaturage ko bakwiye kuziriukana ingabo zahoze ari iza APR zabarokoye.
Minisitiri BIRUTA ashyira indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri BIRUTA ashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kiyumba

23 Comments

  • Ubwo umuntu wakubita urushyi presidnt warepuburika ninde? Akumiro!!!! Yaba anyuzehe?

    • @kc

      Yewe kc we, Soma neza iyi nkuru handitse ko muri 1959 igihe MBONYUMUTWA yakubitwaga atari Perezida, ahubwo yari “sous-chef” wo mu NDIZA, icyo gihe hari ku ngoma ya Cyami. Umwami wariho icyo gihe akaba yitwa KIGERI NDAHINDURWA (Uwo KIGERI NDAHINDURWA ubu aracyariho ari muri Amerika).

      • @Mina, Ongeraho ko umwami Kigeli wahunze u Rwanda muri 1959 ubu aracyari impunzi turi muri 2016.

        • @Kagabo

          Yewe Kagabo we ntabwo Umwami KIGERI NDAHINGURWA yahunze u Rwanda muri 1959 nk’uko wabyanditse, ahubwo yavuye mu Rwanda muri 1960 kugeza ubu akaba ataragaruka.

    • Iby’ikubitwa rya Mbonyumutwa narabisobanuye kuri Radio Ijwi rya rubanda no kuri radio inkingi.

      Tujye twiga gushyira amatariki ku mateka yacu.

      Nihagira ushaka ibisuzo ku bibazo bijyanye na ririya kubitwa nzabimusubiriramo.

    • Uriya Gatanazi Athanasi ni umwana wa Kabikigi Gerivasi umuturanyi n’inshuti ya Mbonyumutwa. Uwo kabiligi ni we wari imbere y’abagiye kwa Gashagaza kumubaza impanvu Mbonyumutwa yakubiswe. Nababwiye ko basanze abatware bo ku Ndiza babiteguya bakabarasa, ariko abo baturage bagahangana n’imyambi kugeza aho basatiriye inzu ya Gashagaza. Abari bateguye kwica bagatwika akazu karimo intwaro bityo bagahamagara inkongi.

      Uwo Kabiligi yace kwicwa n’abagizi ba nabi muri 197? bamuboshye akandonyi aho yararaga izamu kuri Trafipro.

      Gatanazi uriya wari umwana muri 1959 ni we waduhaye ubuhamya muri 198? atubwira uko Mbonyumutwa yabafashije kwisuganya ngo birinde Muyaga yo 1973.

  • Urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kwigishwa amateka nyayo. Ikibazo cy’ikubitwa rya MBONYUMUTWA abantu bakigarukaho ariko ntibagiha uburemere bwacyo kandi nyamara cyarabaye nyirabayazana.

    Iri kubitwa rya MBONYUMUTWA, bavuga ko yakubiswe n’insoresore z’abatutsi zari zigize urubyiruko rwa UNAR, ishyaka Umwami yabarizwagamo. Kubona rero insoresore zitinyuka gukubita umuntu nk’uriya birerekana umwuka mubi wari uhari icyo gihe n’ubwumvikane buke bwari buhari, hagati y’ingoma ya cyami yariho icyo gihe n’abiyitaga abavugizi ba rubanda rugufi (barimo Kayibanda na Mbonyumutwa), bari batangiye gushyira ahagaragara icyo bitaga akarengane n’ikandamizwa ry’abahutu, bivugwa ko bari baraheejwe ku butegetsi.

    Mu gihe abo bavugizi ba rubanda rugufi bari batangiye gushyira ahagaragara izo “revendications/claims” byari kuba byarabaye byiza iyo ubutegetsi bwariho icyo gihe (bwa Cyami) bwicarana nabo bakiga neza ku kibazo cyari gihari bakagishakira umuti, aho kujya gutangira kubatera ubwoba no gukubita uwo MBONYUMUTWA.

    Burya ibiganiro nibyo bya mbere mu guhosha amakimbirane ayariyo yose. Abanyarwanda dukwiye rwose kwigira ku mateka tukazirinda kugwa mu mutego w’abanyapolitiki bashobora kudushora mu mwiryane bakoresha imbaraga za ngo cyo turwane, kandi mu gihe tugezemo hakwiye ubushishozi buhagije n’umutimanama kuri buri munyarwanda wese.

    Ubuyobozi buhari bukwiye gukomeza kwigisha abanyarwanda kubana mu mahoro, bagasangira neza uduke (cyangwa utwinshi) igihugu cyacu gifite ntawe uheejwe. Nibikorwa gutyo, bizarinda umwiryane n’amacakubiri hagati y’abana b’abanyarwanda.

  • Yakubitwa se bwo yahimbira ku batari bahari cyangwa yari kurega abo bamukubise? Nta nzego zabagaho se?

    • Harya mbere ya 1955 umuhutu mu Rwanda haricyo yaravuze? yarumucakara yagirimana akabona aho ajya guhakwa kugirango abeho shebuja ajye amurengera aramutse agize ikibazo.Ibyose nabyo nuguhimba?

  • Ngaho abatazi gufunga kimya nibatangire bandike amangambure kuri iyi ngingo. Gukubitwa urushyi rumwe gusa byari bitwaye iki?

    • Jijuka. Iyi nkuru ntabwo wagombye kuvanamo gusa ko gukubitwa urushyi rumwe ntacyo byari bitwaye cyane cyane ko n’uwayanditse ndeba hari ibindi atavuze byajyanye no gukubitwa urwo rushyi “rumwe”; ahubwo wagombye kuvanamo ko buri igihe iyo igihugu kiri “polarisé ” iteka birangira ari uko hamenetse amaraso. Narabyiboneye n’amaso yanjye, mbyumva n’amatwi yanjye muri 1993~94. Bityo rero njyewe, nawe, n’uriya twagombye twese kwirinda akantu kose katuma igihugu kijya muri iyo etat.

      Impamvu ni uko aka gahugu ariko dufite konyine nta handi uzabona igihungu cyawe, n’iyo wagira aho ujya bakaguha ubwenegihugu ariko burya ntuba uri “kazi” muri icyo gihugu, burya buba ari ubutizanyo butiza ihubi.

      NB: Nimwige kubana mu mahoro, nimukira mukirire hamwe, nimukena mukenere hamwe mwese, bitari ibyo muzarimburana mwese mubure intama n’ibyuma.

    • @safi

      Bwana Safi uravuze uti: “gukubitwa urushyi rumwe ntacyo byari bitwaye”. Yego wenda reka twemere ko Gukubitwa urushyi rumwe ntacyo byari bitwaye, ariko icyo gikorwa ubwacyo cyonyine cyerekana ko hari hariho ibintu bitutumba hagati y’abataravugaga rumwe ku bijyanye n’imiyoborere y’igihugu, cyerekana ko hariho amakimbirane hagati y’impande ebyiri zitajya zivugwa, kandi ayo makimbirane niyo ntandaro y’amacakubiri yaje mu bana b’u Rwanda.

  • Iyaza Kuba Umuyobozi Mwiza Ntiyari
    KugumuraAboAyoboraNgoAbayobye Kubwagatsiko Kabantu 10 Gusa Nkumuyobozi Yarananiwe Kubakuri Kirana ?Ntahoterana Ribayeho.

  • Mwagiye mureka gupfobya amateka koko ako kageni? Dore ibi nugukungulira abanyarwanda. Ese kuki burigihe ubutegetsi buterwa ipfunwe namataka? Buruwese akaza yishyiriraho ibye? Ko umukobwa wa Mbonyumutwa akiriho akndi ko se yaravuye kumusura mwamubajije ndeste nabana biganye barimo nabatutsikazi nabahutukazi bakiriho mwabababajije? byarushaho kugirira abanyarwanda akamaro nu Rwanda rwejo hazaza.Murakoze.

  • Niko safi we ngo muli 1959,Mbonyumutwa akubitwa udushyi!no mu gutangira inkuru niho ikinyoma gitangirira !ntaho mutazashakiriza kubindikiranya abanyamahanga kuko twe abanyarwanda tuzi ukuli,uko byatangiye turabizi,uwatwiciye turamuzi,

  • Ndumiwe gusa pe hahhhhh cyera habayeho ariko niba dushaka amahoro ni idihindure politic otherwise no future

  • ariko se uwo musore w’umututsi yakubise Mbonyumutwa kubera iki?

  • Nakurikiye ibyo mwanditse mwese, kandi ni ibyiza gutanga ibitekerezo. Koko tugomba kwigira ku mateka ya ibyabaye kugirango dutegure ejo hazaza heza,ariko twese ibyabaye turabizi,uko igihugu cyari kimeze birazwi naho turi ubu turahazi tureke rero kugoreka amateka kuko dukomeje gutya ntaho twazagera.Jyewe ngirango umuntu atarakoze neza yakagombye kugawa akanengwa uwakoze neza akagawa,i ngoma ya cyami mu rwanda turabyemera ntacyo yari itwaye abanyarwanda, ariko nyuma yaho tutaragera muri independence ibintu byatangiye guhinduka nkuko amateka ya 1959 abatutsi batangiye kwirukanwa mu byabo bakanatwikirwa na nyuma yaho gato muri repubulika ya mbere abantu nabwo harimo utubazo twa politike yari isumbuye iya cyami nayo yateye umwiryane mu banyarwanda.Rero ibbyabaye mu rwanda byatangiye kera kandi byaranateguwe ,rero tureke kugoreka amateka tuyavuge uko ari ,kuko iyo RPF itahabe ubu igihugu ntawamenya uko kiba kimeze ubu.Ahubwo mureke tubane neza kandi mu mahoro dufite,kuko dufite ubuyobozi bwiza na igihugu cyiza naho ibyo kuvugavuga ntaho byazatugeza.Murakoze!

  • Twbukiranye ko Mbonyumutwa yarusimbutse kuko abandi bari barahohotewe mbere ye babiguyemo: Mpangare, Secyugu, n’abandi tutibagiwe abafungiwe kwa Ndahidurwa babakorera iyicwarubozo nka wa mugabo w’i Nyanza Rugiramasasu bari baramanitse acuritse agakirwa na de Jambline wagiye kumwishakira muri ubwo buvumo bw’ingoro y’umwami Kigeri wa 5.

  • Ariko bakagira umujinya nkuw’abana bakuze nabi.Gukubitwa urushyi ntibikwiye kuvamo urwitwazo rwo kurimbura imbaga y’Abàtutsi. Mujye mugira ubwenge, murebe kure. Ni nka wa wundi urakaranya n’abakoresha be, yarangiza agataha akubita umugore n’abana. Imana Ishimwe ko ubu dufite igihugu kijyendera ku mategeko n’uburenganzira bwa muntu. Bravo bravo et Vive Perezida Paul Kagame. Turagukunda ????

  • Dear friends,this debate is very interesting,however,all of you try to find good solutions which create a sustainable peace and security within our territory. so, we don’t need other atrocity,enough is enough, be carefully for future.

  • Amateka ntahinduka nubwo hakwandikwa ibitabo igihumbi biyagoreka. Yavugwa akandikwa uko ingoma ishatse ariko yo ni ntahindurwa! Impaka ku nshyi n’ibindi ngo hariho akarengane. Ese mbabaze nyuma y’impinduka zabaye akarengane karacitse? Haruwakwemeza ko akabahutu kashize ariko se akabatutsi ko ntikatangiriye aho? Ese plaki zi modoka zigaragaza inkomoko ya nyirayo byacaga akarengane ka bahutu? Ikindi ko abazanye icyo bise demokarasi iwabo na nubu numva bagifite za polisi n’inzego z’ubutabera ngo zikomeye zikomeye kuberiki kandi ntakarengane kabayo bafite umuco mwiza warutaga uwacu mu myitwarire ngo no mwiyobokamana da! Ijambo Imana niryo badutije? Mureke ubupfu mupfapfana mupfa nabi umuvumo mukomeza kuwiteza nabo muzabyara ngo muri mu karengane ka moko atakiriho uretse abakomeza kuyashaka ngo bayagumane kandi bavuga ko ariyo barimo kuzira. Imana y’i Rwanda (mbivuge neza itariyo abera bazanye) ibakingurire amarembo y’umucyo w’i Rwanda.

  • mureke iby’amoko twubake urwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish