Digiqole ad

Rebero: Abanyapolitiki bagomba gukunda igihugu n’abo bayobora- Hon.Makuza (Amafoto)

 Rebero: Abanyapolitiki bagomba gukunda igihugu n’abo bayobora- Hon.Makuza (Amafoto)

Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso, Hon.Bernard Makuza yunamiye abarushyinguyemo.

Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata, mu muhango gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye ku rwibutso rw’abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku musozi wa Rebero, mu Karere ka Kicukiro, Perezida wa Sena Bernard Makuza yasabye abanyapolitiki kugira indangagaciro zo gukunda igihugu, ndetse n’abo bayobora.

Imiryango y'abashyinguye muri uru rwibutso bashyira indabo ku rwibutso.
Imiryango y’abashyinguye muri uru rwibutso bashyira indabo ku rwibutso.

Kuri uru rwibutso rwa Rebero hashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 3 000, muri bo harimo abantu basanzwe ndetse n’abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Charles Habonimana, umuyobozi wa GAERG yabwiye UM– USEKE ko Abanyapolitiki bibukwa hano, ari abanyapolitiki barwanyije ivangura, akarengane , ndetse barwanya n’ibindi byose byari bigamije gutanya Abanyarwanda maze barabizira.

Yagize ati “Aba banyapolitiki batubereye umusembura w’umusingi tugomba kubakiraho twebwe turiho uyu munsi nk’Abanyarwada bose.”

Charles Habonimana, umuyobozi w'umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,GAERG.
Charles Habonimana, umuyobozi w’umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,GAERG.

Odetta Nyiramirimo, Umudepite mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba ufite abe bashyinguye muri uru rwibutso, avuga ko kuza kuri uru rwibutso bivuze kwamagana Politiki mbi yagejeje igihugu ahabi.

Ati “Mfite abanjye bashyinguye aha,…natekereza ibyiza bakoraga ndetse nkashimira Imana kuko nari naragize umuvandimwe wari warageze kuri urwo rwego rwo guharanira ko umunyarwanda agira uburenganzira, agaharanira ukwishyira no kwizana kwa muntu.”

Arongera ati “Iyo ndi aha nk’umunyapolitiki binyibutsa ko twe abayobozi, tugomba kumenya ko abantu bose bareshya, tukigisha uburenganzira, tukigisha ko ikiremwa muntu ari ntavogerwa.”

Odetta Nyiramirimo, Umudepite mu Nteko y'Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Odetta Nyiramirimo, Umudepite mu Nteko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyapolitiki banyuranye bari bahagarariye amashyaka yabo, Mukabonane Christine uyobora ishyaka PS-Imberakuri, akaba n’umuvugizi w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki mu Rwanda yavuze ko impamvu baje kwibuka abanyapolitiki, ari ukugira ngo bafate amasomo, azababera urugero mu mibereho yabo, baharanira kuba intwari, kandi baharanira ko Jenoside yabaye itakongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Iyo urebye uko Jenoside yabaye mu Rwanda usanga abanyapolitiki baragiye babiba urwango mu baturage, iyo ukurikiye imbwirwa ruhame z’abanyapolitiki bamwe b’icyo gihe, usanga ari imbwirwa ruhame zikangurira abaturage kwanga Abatutsi, kandi ari abaturanyi babo, ndetse na bamwe bagiye bashyingiranwa.”

Mukabunane Christine akavuga ko abanyapolitiki b’iki gihe batandukanye n’abo mu bihe byahise kuko ab’ubu bigisha ubumwe bw’Abanyarwanda n’urukundo kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.

, Mukabonane Christine uyobora ishyaka PS-Imberakuri, akaba n’umuvugizi w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki mu Rwanda aganira n'abanyamakuru.
, Mukabonane Christine uyobora ishyaka PS-Imberakuri, akaba n’umuvugizi w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki mu Rwanda aganira n’abanyamakuru.

Hon. Senateri Bernard Makuza mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umuhango wo gushyira indabo kuri ruru rwibutso, yavuze ko Abanyapolitiki bagomba gukunda igihugu ndetse n’abo bayobora, bakanabashakira ikibateza imbere aho kugira ngo bajye muri Politiki ibacamo ibice, kugeza no ku mahano nk’aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Icyo twakoraga hano, ni ukwibuka abantu nk’aba ngaba babaye intwari, kuko n’ubundi Jenoside ntishobora kubaho idateguwe cyangwa se idashyigikiwe n’ubuyobozi, iyo tuzakugira abanyapolitiki benshi nk’abangaba, nta Jenoside yari kuba muri iki gihugu.”

Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso, Hon.Bernard Makuza yunamiye abarushyinguyemo.
Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso, Hon.Bernard Makuza yunamiye abarushyinguyemo.

Hon.Makuza asanga ubutumwa umunsi nk’uyu ukwiye gusigira abanyapolitiki ari uko bagomba kurangwa no gushakira abaturage ibyateza imbere abanyagihugu, bakarwanya icyabatanya.

Abaturage banyuranye bari bitabiriye uyu muhango.
Abaturage banyuranye bari bitabiriye uyu muhango.
Cyari igihe cy'agahinda ku munyamakuru Assumpta Kaboyi.
Cyari igihe cy’agahinda ku munyamakuru Assumpta Kaboyi.
Umunyamakuru wa Radiyo ijwi rya Amerika Assumpta Kaboyi (ibumoso).
Umunyamakuru wa Radiyo ijwi rya Amerika Assumpta Kaboyi (ibumoso).
Abantu banyuranye bafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso bari baje kubunamira.
Abantu banyuranye bafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso bari baje kubunamira.
Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba, Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi na Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne nabo bitabiriye uyu muhango.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi na Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne nabo bitabiriye uyu muhango.
Perezida wa Sena Bernard Makuza na Dr. Jean Damascene Bizimana uyobora Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).
Perezida wa Sena Bernard Makuza na Dr. Jean Damascene Bizimana uyobora Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).
Abayobozi bakuru mu ngabo z'u Rwanda barimo Lt.Gen. Ibingira Fred uyobora Inkeragutabara (Iburyo), Maj.Gen. Jacques Musemakweli umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka (umukurikiye) n'abandi.
Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda barimo Lt.Gen. Ibingira Fred uyobora Inkeragutabara (Iburyo), Maj.Gen. Jacques Musemakweli umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka (umukurikiye) n’abandi.
Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana n'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Monique Mukaruriza.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruriza.
Minisitiri w'ubuzima Dr Agnes Binagwaho n'umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y'ubuzima Patrick Ndimubanzi.
Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Patrick Ndimubanzi.
Ngarambe Francois, Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi.
Ngarambe Francois, Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi.
Umuyobozi wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu nawe yari yitabiriye uyu muhango.
Umuyobozi wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu nawe yari yitabiriye uyu muhango.
Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite Mukabalisa Donatille (ibumoso) na Perezida w'urukiko rw'ikirenga Sam Rugege (ibumoso).
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille (ibumoso) na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Sam Rugege (ibumoso).
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango.
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango.
Imiryango yari yaje yitwaje indabo zo gushyira kumva zishyinguyemo ababo.
Imiryango yari yaje yitwaje indabo zo gushyira kumva zishyinguyemo ababo.
Abagiye mu myaka 22 ishize banaragijwe Imana kugira ngo ikomeze kubaha iruhuko ridashira.
Abagiye mu myaka 22 ishize banaragijwe Imana kugira ngo ikomeze kubaha iruhuko ridashira.
Abantu banyuranye baje kunamira abashyinguye aha ku irebero.
Abantu banyuranye baje kunamira abashyinguye aha ku irebero.
Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba.
IGP Emmanuel Gasana, umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda.
IGP Emmanuel Gasana, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda.
Abanyacyubahiro banyuranye bitabiriye uyu muhango bajya gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abasaga ibihumbi 14.
Abanyacyubahiro banyuranye bitabiriye uyu muhango bajya gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abasaga ibihumbi 14.
Umuyobozi wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu yunamiye abashyinguye muri uru rwibutso.
Umuyobozi wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu yunamiye abashyinguye muri uru rwibutso.
Dr Jean Damascene Bizimana uyobora CNLG nawe yunamiye abashyinguye aha.
Dr Jean Damascene Bizimana uyobora CNLG nawe yunamiye abashyinguye aha.
Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne ashyira indabo ku rwibutso.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ashyira indabo ku rwibutso.
Abayobozi bitabiriye uyu muhango bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayobozi bitabiriye uyu muhango bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuraperi Lil G nawe yari yaje kunamira abashyinguye muri ruru rwibutso.
Umuraperi Lil G nawe yari yaje kunamira abashyinguye muri ruru rwibutso.

IMG_0077 IMG_0078 IMG_0145 IMG_0158 IMG_0166 IMG_0186 IMG_0192 IMG_0196 IMG_0198 IMG_0200 IMG_0208 IMG_0225 IMG_0260

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Turizera ko abanyapolitiki bariho ubu bazirinda icyo aricyo cyose cyaza kije gutanya abanyarwanda. Abanyapolitiki aho baba bari hose mu mashyaka anyuranye HANO mu Rwanda barasabwa kwirinda amacakubiri. Barasabwa gushyira imbere inyungu z’abanyagihugu bakareka gushyira inda zabo imbere. Barasabwa kwamagana uwo ariwe wese washaka kuzana ubusumbane mu bana b’u Rwanda, barasabwa kwmagana itonesha iryo ariryo ryose, barasabwa kwamagana icyenewabo na nyirandakuzi cyane cyane mu itangwa ry’akazi hano mu Rwanda.Barasabwa kwamagana umuco wa bamwe wo kwigwizaho ibya rubanda, barasabwa kwamagana ihohoterwa rikorerwa ba rubanda rugufi, kandi bakamagana akarengane aho kaboneka hose.

    Ntabwo dukeneye abanyapolitiki b’INGWIZAMURONGO, ahubwo dukeneye abanyapolitiki b’INKOMEZAMURONGO kandi badakeneye “gukomba imbehe”.

    • Ibyo byise uvuze ni byiza, ariko ikibazo ni uko urimo kubisaba abategetsi, kandi ubundi biharanirwa, ntabwo bisabwa ! Ukeneye gukura mu mitekererze nawe.

  • Twizereko ibyo Makuza yavuze aribyo abanyeporotiki bacu bajyenderaho? Gukunda igihugu n’abagituye ndumva ari indangagaciro ikomeye cyane yagombye kuturanga twese, ikibazo nuko usanga ari amagambo meza dusanga mu madisikuru y’abanyaporotiki nyamara wajya kureba ibikorwa byabo ugasanga bitandukanye nibyo batubwira. Gukunda umuturage bivuga kutamuvangura kuburyo ubwo aribwo bwose ngo umuhore icyo aricyo, kubahiriza ubuzima n’umutungo bye, kutamuhutaza, kumuha ubutabera, kutamurya utwe ku gahato, kumufasha gutera imbere bitari bimwe by’amagambo, etc. Iyo wakunze umunyagihugu wese n’igihugu uba wamaze kugikunda kuko igihugu si ibitaka ni abantu. Nizereko uyu munsi abanyeporotiki bacu bisuzumye bakareba niba bari mu ngendo nziza, niba umurimo wabo batawuvanga n’ikibi, niba batabona umuturage arengana bakaruca bakarumira. Aba twibutse uyu munsi ni abemeye kubwira Habyarimana bati “uratuyobya, hindura ingendo”. Byabasabye ubutwari bukomeye kuko si ubonetse wese ubikora, banyeporotiki bacu, mwiteguye kwamagana inabi n’ikibi aho cyaturuka hose? Cyangwa mwakwituramira kugirango mukomeze mwibonera icyo gushyira mu gifu igihe abo mutegeka baba bamerewe nabi? Izi disikuru zanyu nziza zijye zinaranga imikorere yanyu naho ubundi atari ibyo mwajya mwicecekera nkuko bagenzi banyu bafunze iminwa igihe inzirakarengane zarimo zirimburwa n’abanzi b’amahoro.

  • Ntawaremewe kwicwa!Ariko n’ubundi ikibazo cyari hagati yabo banyapolitike!Iyo bicwa bonyine byari kugira igisobanuro,rubanda bakarwihorera!Gusa nabyo natangiye mvuga ko ntawaremewe kwicwa!Naho rero n’ubu Abanyapolitike bacu kabisa ntakigenda!Aricara iyo afite umwanya aba asingiza ingoma!Iyo bamukuyeho abenshi nibwo batangira kwerekana ibibi bya leta iriho ukibaza impamvu ateguye hakiri kare!Ngabo ba Safari Stanly,Rwigema celestin(waje kwaka imbabazi nyuma),Rudasingwa Theogene,General Habyarimana alias Mukaru……..!!Aba ni bake hari nabandi kandi ejo ntibitangaje ko n’abandi bazafata iyo ngendo.Ibi byerakana byinshi!Ese baba koko bari muri leta bemera umurongo wayo?Simbashubirije….!Uwuhoraho arinde Urwanda n’Abanyarwanda.

    • Mutuzo ibyuvuga reka mbyemere.Ese ibyo bavuga niba byose namafuti? Ese Oppossition ubyita iki? Kuki bataza kubivugira mu Rwanda? Ese abo bantu bari barahunze Habyarimana,Abobose turikwibuka bishwe nyuma yurupfu rwa perezida Habyarimana.Ese Kuki ibyo bavugira hanze badashobora kubivugira mu Rwanda nuko banga kuba mu rwababyaye koko? dore ko bamwe ariho bari banagitaha? Tujye duhumuka turebe kure kandi twirinda kugwa mu mutego abandi baguyemo.

  • Ubutaha nyakubahwa azigomwe kuko nawe arumunyapolitiki ajyeyo bitazafatwa bitazafatwa nkivangura.

  • @umuseke.rwa, murakoze kutugezaho iyi nkuru. Gusa mukosore aho mwanditse ngo Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri ministeri y’ubuzima, ni umunyamabanga wa Leta mukureho uhoraho. Mwibuke ko muri ministeri ahubwo habamo umunyamabanga uhoraho.

  • Viva FPR, Viva Paul Kagame, Viva APR. Mwarakoze gutabarira igihe abatutsi batarashira mu gihugu. Imaa yonyine izabampembere.

  • Harabaye ntihakabe. N’umwanzi ntagahure na Jenoside. Ariko abayikoze sinjya numva bigaya mu bihe byo kwibuka. Ese batekereza iki nyuma y’imyaka 22 bahekuye u Rwanda? Bakwiye kugira ubutwari bwo kwigaya ku mugaragaro.
    Mu bikwiye kwibukwa bindi kandi, ese abatutsi birukanywe mu gihugu bagahunga imyaka 30 bagiye nk’abajya iwabo? Iyo miruho yose numva ikwiye nayo kwibukwa mu bihe nk’ibi kimwe n’abishwe ubwo bahungaga .

Comments are closed.

en_USEnglish