Digiqole ad

Huye : Ruswa mu masambu

Abaturage birukanwe mu masambu ya leta bahingaga mu nkengero za gereza ya Karubanda n’ikibuga cy’indege mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo baratangaza ko bakomeje gusabwa gutanga amafaranga ngo bemererwe gukurikirana imyaka yabo.

Mu gihe imyaka y’aba baturage yiganjemo amasaka yari igeze mu gihe cyo kubagarwa, bavuga ko abashinzwe umutekano bazwi ku izina rya Local defense bamaze iminsi babirukana aho bababuza kuyibagara no gusarura iyari imaze kwera.

Nyamara ariko ngo si bose babuzwa gukurikirana ibikorwa by’ubuhinzi bakorera muri iyi mirima, kuko nk’uko bamwe muri bo babitangarije umuseke.com ngo ba local defense babasaba amafaranga 2000 bemeza ko ari ruswa kugirango bemererwe kubagara cyangwa no gusarura imyaka yeze.

Ibi ngo bikaba bituma abadashoboye kuyabona birukanwa mu gihe bagenzi babo baba batanze iyi ruswa bemererwa gukomeza ibikorwa byabo by’ubuhinzi. Mukandanga Marisiyana, umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 58 twamusanze ku muhanda hafi ya gereza ya Karubanda, akaba yari afite igikomere ku kuguru yatubwiye ko ari igiti cyamwishe ubwo aba ba local defense bamwirukagaho bamusanze mu isambu ye aho yari yagiye gukura ibijumba.

Yagize ati “Mana nyagasani njyewe mbabazwa n’uko batwirukaho ababahaye amafaranga bagasigara bakora! Twebwe twabuze ayo kubaha bakatubuza gukora bandukubita. Niyo wayabona ukayatanga none ejo uhasanga abandi nabo bigasaba ngo uyabahe kandi imyaka ubagara ari iyawe, ubwo se si ruswa?”

Murenzi Frank ashinzwe guhuza ibikorwa bya Local defense mu karere ka Huye yadutangarije ko kuba local defense zirukana aba baturage muri aya masambu ari amabwiriza bahawe n’ubuyobozi bw’akarere. Yemera kandi ko kwaka abaturage ruswa kuri bamwe muri aba ba local defense byagiye bigaragara. Yagize ati “Agronome na Executif w’akarere nibo baduhaye amabwiriza yo guhagarika bariya baturage guhinga ariya masambu ya leta kuko hari ibindi bikorwa bihateganirijwe. Ibya ruswa byarabaye narabyumvise ko hari abaka ruswa, ariko kugira ngo duce urwikekwe twahise duhindura abahakoreraga twohereza yo abandi.”

Ku ruhande rw’akarere ka Huye Nshimiyimana Vedaste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Huye avuga ko nta masezerano bafitanye n’aba baturage yo kuba bakoresha ubutaka bwa leta. Inzego z’umutekano zikaba zifite inshingano zo kubahagarika. Ariko kandi ngo bakwiye kumenya ko kwakira no gutanga ruswa bihanirwa n’amategeko. Yagize ati “ Ubundi ubutaka bwa leta burakodeshwa mbere yo kubukoreramo, bariya baturage rero bakoze amakosa kuko babwigabije. Niba hari abari bahafite ibikorwa bakaba bahagaritswe nabasaba kuza ku karere tukabivuganaho ariko ntawemerewe kwigabiza ibya leta atabiherwe uburenganzira, buriya butaka subwabo n’ubwa leta.”

Nubwo aba baturage bavuga ko bari bamaze igihe gisaga imyaka 15 bakorera ibikorwa bitandukanye by’ibuhinzi muri aya masambu, ngo muri iki gihe cyose nta muyobozi wigeze abaha amabwiriza yo guhagarika guhinga. Bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere ka Huye kubareka bagasarura imyaka yabo bari barahinze mbere yo kwirukanwa.

Johnson Kanamugire
Umuseke.com

 

 

 

 

 

2 Comments

  • umuyobozi wa karere yabikemuyevuba bakahasubizwa cg hakabaha leta namere ntategeko ryokuhahinga ryatanzwe ubunibwo huye yibutseko arahayo,my god.

  • Namwe ntimugakabye!!!!!nawe reba umukkobwa w’imyaka 18. iyo yize neza nibwo aba arangije secondaire. Ubwo se ko mubona abarangije uko baba bameze, ubwo abategura guhindura iryo tegeko ari nka bo bamuzana ngo amare iki? Naba bitwoshya.
    Ni imiruho bashaka kuzanira abantu gusa.
    Mu kuri iyo nkumi cg uwo musore baba bakiri bato cyane cyane mu mutwe. kandi rero mwibuke ko nta mwana ubyara undi.

Comments are closed.

en_USEnglish