Digiqole ad

Abahabwa igihano cy’urupfu bakomeje kwiyongera kukigero cya 50%

 Abahabwa igihano cy’urupfu bakomeje kwiyongera kukigero cya 50%

Abahabwa igihano cy’urupfu bagenda biyongera

Ikigo Amnesty international ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abantu bahabwa igihano cy’urupfu ku Isi muri iki gihe kuko ngo bazamutse ku kigero cya 50% ugereranije n’umwaka wa 2014. Muri 2015 hanyonzwe abantu 1, 634 mu bihugu 25 mu gihe umwaka wabanje hari hanyonzwe abantu 1, 061 mu bihugu 22.

Raporo ya Amnesty International ivuga ko mu mwaka wa 2015 ariho hishwe abantu benshi cyane kurusha indi myaka  26 ishize.

Iyi raporo ivuga ko ibihugu nk’Ubushinwa, Iran, Pakistan, Arabia Saoudite na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biza imbere mu kwica benshi bakatiwe igihano cyo gupfa.

Nubwo igihugu cy’Ubushinwa gifatwa nk’aho aricyo cya mbere mu gutanga igihano cy’urupfu, ngo imibare nyayo y’abahawe iki gihano ntizwi neza.

Ngo imibare izwi y’abanyonzwe muri 2015  ni abantu 1.634. Kuri uyu mubare ariko ngo ntiharimo ababarirwa mu bihumbi bahawe iki gihano mu gihugu cy’U Bushinwa ariko bikagirwa ibanga.

Muri aba 1.634 bishwe ngo 90% ni abo mu bihugu bya Iran, Pakistan na Arabia Saoudite.

Nubwo umubare w’abahanishijwe igihano cy’urupfu ku Isi yiyongera, Amnesty International ngo yishimira ko hari aho iki gihano cyavanywe mu bitabo by’amategeko ahana ibyaha.

Kugeza ubu ibihugu 140 byo ku Isi ntibikigira igihano cyo kwica mu bihano bihabwa abahamwe n’ ibyaha. Ibihugu biherutse gukura igihano cy’urupfu mu mategeko ni Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na  Madagascar.

Igihugu cy’U Bushinwa cyiza imbere mu gutanga igihano cy’urupfu ku bahamwe n’ibyaha, ariko kubera kubikora mu ibanga ngo imibare y’abanyongwa ntimenyekana neza.

Amnesty International ivuga ko mu mwaka ushize  igihugu cya Iran cyanyonze abantu 977 mu gihe muri 2014 hanyonzwe abantu 743 bakaba baranyonzwe bazizwa ibyaha bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu muryango uvuga ko hari n’abantu bane banyonzwe bataruzuza imyaka 18, ubwo bari bahamijwe ibyaha. Amnesty International uvuga ko ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish