Digiqole ad

Guca Caguwa: Leta ikunda abaturage ntiyatuma bambara ubusa – Hon. Makuza

 Guca Caguwa: Leta ikunda abaturage ntiyatuma bambara ubusa – Hon. Makuza

Perezida wa Sena Bernard Makuza, muri iki kiganiro n’abanyamakuru.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kibanze ku ngingo zitandukanye zirimo ibyagezweho n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi cyabaye kuri uyu wa 05 Mata, Perezida wa Sena; Makuza Bernard yavuze ko guca Imyenda n’inkweto bya Caguwa bidakwiye gufatwa nk’ibije guhutaza uburenganzira bw’Abanyarwanda, ahubwo ko bifite inyungu nyinshi zirimo kugabanya umubare w’amafaranga yoherezwaga hanze, guca indwara zaterwaga n’iyi myambaro no guha amahirwe urubyiruko rukabona akazi.

Perezida wa Sena Bernard Makuza, muri iki kiganiro n'abanyamakuru.
Perezida wa Sena Bernard Makuza, muri iki kiganiro n’abanyamakuru.

Kuri uyu wa Mbere, Ministiri w’Intebe Anastase Murekezi yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ishusho y’ibijyanye n’inganda zikora imyenda zikanatunganya impu n’ibizikomokaho.

Minisitiri Anastase Murekezi yaboneyeho umwanya wo kugaragaza Abadepite n’Abasenateri ingamba zizifashishwa mu guca burundu imyenda, inkweto n’amasakoshi bya Caguwa (byambawe), Soma inkuru irambuye HANO.

Kuva Leta yatangira ubukangurambaga bwo guca imyenda n’inkweto bya Caguwa, Abanyarwanda benshi babigura bagaragaje ko bitabashimishije kuko ngo aribyo bibahendukira kandi bikaramba. Ababicuruza nabo bavuga ko byagira ingaruka ku bucuruzi bwabo.

Kuri uyu wa Kabiri, asubiza kuri izi mpungenge z’Abanyarwanda batifuza ko imyambaro ya Caguwa yacibwa; Umuyobozi wa Sena y’u Rwanda Makuza Bernard yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kumva ko iki gitekerezo kije kubabangamira, ndetse ko uyu ari umwanzuro uhuriweho n’ibihugu byose bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba. Ati “Tubyumve (guca Caguwa) mu buryo bwiza, bwubaka.”

Hon. Makuza yavuze ko gahunda yose ije ari nshya bigorana kuyumva, ariko ko Leta y’u Rwanda yafashe iki cyemezo kuko gifitiye akamaro abaturage.

Ati “Leta ishingira ku nyungu z’Abanyarwanda, Leta ikunda Abanyarwanda ntabwo izatuma bambara ubusa, jye ni ko mbyemera.”

Makuza wavugaga ko iki cyemezo kiri no mu rwego rwo kwiha agaciro nk’Abanyarwanda n’Abanyafurika y’Uburasirazuba muri rusange. Yavuze ko gukoresha iyi myambaro ya Caguwa (yambawe) bifite ingaruka mbi nyinshi, kuko iba yarambawe n’abantu batandukanye bashobora kuba barwaye indwara zandura.

Ati “Iyi myenda ya caguwa, abo bazungu badukuburiye,…erega n’izi ndwara zose ziza niho zinyura,…ni no kwiha Agaciro, kuvuga ngo jye kanaka w’Umunyarwanda, w’Indangagaciro nambaye umwenda nkuburiwe n’umuntu ntazi warwaye indwara runaka, zaba izo ku ruhu,…abahanga bemeza ko na ziriya virus zose ari ho ziherekanywamo.”

Iyi gahunda yo guca Caguwa kandi ngo ni bizanafasha urubyiruko rw’u Rwanda, kuko mu rwego rwo guca iyi myambaro hateganyijwe kongerera ubushobozi inganda zitunganya imyenda.

Perezida wa Sena Bernard Makuza n'Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite; Mukabalisa Danatila baganira n'abanyamakuru.
Perezida wa Sena Bernard Makuza n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite; Mukabalisa Danatila baganira n’abanyamakuru.

Icuruzwa ry’abantu, ruswa ishingiye ku gitsina,…Byavugarutsweho

Muri iki kiganiro kandi, Perezida wa Sena Makuza Bernard yanagarutse kuri ruswa ishingiye ku gitsina iherutse kugaragazwa ko ari yo iyoboye izinzi ku ijanisha rya 40%, nk’uko byagaragajwe muri Raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta.

Senateri Makuza yavuze ko iyi ruswa ihari, ariko ko kimwe n’izindi abo zagaragayeho bazitanga cyangwa bazakira batazihanganirwa nabusa.

Ku icuruzwa ry’abantu, Hon Makuza yavuze ko u Rwanda rwatinyutse rukagaragaza iki kibazo.

Ati “Si ukuvuga ko cyamamaye ku buryo burenze ubw’ahandi, ahubwo ni uko tubona kitagomba no kubaho, ntabwo umuntu ari igicuruzwa.”

Ku barigisa umutungo wa Leta, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite; Mukabalisa Danatila yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko by’umwihariko Komisiyo ya PAC ikora ibigomba gukorwa, kuko itumiza abateje Leta igihombo ikababaza intandaro. Ati “Dukora ibigomba gukorwa kandi tubona dukora byinshi.”

Hagaragazwa ibyagezweho muri ikigihembwe cya mbere cya 2016, Mukabalisa Donatila yavuze ko umutwe w’Abadepite wakiriye ibibazo byinshi, ariko ko wasuzumye 20, ukemeza ishingiro ry’imishinga 13.

Naho umutwe wa Sena ukaba waratangiye ibikorwa byihariye birimo ubushakashatsi ku ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukanemeza abayobozi babiri barimo uw’ikigo gishinzwe Ubuzima n’uw’ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere, ndetse ikanakira ibibazo bitanu by’abaturage.

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite; Mukabalisa Danatila aganira n'abanyamakuru.
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite; Mukabalisa Danatila aganira n’abanyamakuru.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

41 Comments

  • Abo batanze rero deadline yoguca caguwa huti huti nkababandi bafata ibyemezo bagatekereza nyuma bajye gusaba imbabazi abanyarwanda.

    • Bwanya Nyakubahwa Makuza, Aho Rwose sinemeranya nawe, kuvuga ko abazungu badukuburira sibyo kuko naho iwabo caguwa zirahari. Second hands ntaho utayisanga kuri iyi si pe. Europe irahari, USA irahari, aho ntazi ni Australia! So iki cyemezo cyari gikwiye kwitonderwa! ese ibababangamiyemo iki? ushaka kuyambara mwamuretse akayambara hubwo akigishwa uko yambarwa? caguwa uyiguze ukayimesa ukayitera Ipasi ntaho wahurira nizo ndwara muvuga? Imyenda myiza yo kwambara irahenze( I mean the original sinvuga imwe basa bose yo hirya aha)nukuri icyi cyemezo Personally ndabona kizabangamira benshi especially those ladies bagishakisha kandi Bunakeneye kwambara neza Bakaberwa. Murakoze!

      • Umva neza inyungu zo mu rwego rw’ubukungu Premier Ministre yavuze: zirimo guha amahirwe urubyiruko rwo kubona imirimo, kugabanya amafaranga asohoka mu gihugu,…… Tuzumva ryari ko inyungu rusange zigomba kujya hejuru y’inyungu z’abantu bake?

      • Jewe ndemeranya numuyobozi.Baice burundu imyenda ya caguwa.Abazungu babona abirabura nkabantu batishoboye.Erega iyo turanduye caguwa nimizi yayo na Trauph wa America azatubaha.Abanyarwanda tugomba kwiha agaciro kandi dutanga turugero mubanyamerica nabo bakaza bakagura ibyacu.

      • ubuse Marariya,Sida cg Bwaki biterwa na Caguwa?
        Mbese izo Nganda ebyiri ni zo zizambika Millioni cumi n’ebyiri aho(mperukira kumva iyo mibare)z’abanyarwanda?

    • YE BABAWEEE, AHUBWO NI UKUTUBWIRA INGERO Z’INDWARA TWANDURIRA MURI CAGUWA TUKAZIRINDA HAKIRI KARE (IBUYE RYAGARAGAYE….)

      • irwara zahehe kwa ali politike

  • Ndemerannywa na Honorable Makuza ko ngaruka za caguwa: indwara zanduriramo, agasuzuguro k’abadukuburira,…
    Gusa mfite impungenge imwe :ubushobozi bwa benshi mu banyarwanda bwo kugura imyenda itari caguwa. Leta niyerekana ingamba zifatika ku buryo Umunyarwanda uciriritse azabasha kwigurira imyenda iri mu rwego rwe itari caguwa bizaba ari byiza cyane.

    • IYOOOOOOOO….., MUDUHE N’URUGERO RW’INDWARA TURWAYE ZAVUYE MURI CAGUWA BITYO IBUYE RYAGARAGAYE….

      • Indwara zuruhu ninyishi.Kandi nibyo ziva kuryi caguwa.Bashireho Caguwa made in Rwanda not America.Iam supporting is good idea.Caguwa from America or another places which not Rwanda ziveho burundu.

  • Ariko rwose Ibi bintu ntago byoroshye,,
    Akunda kwigwizaho arya nkuzapfa ejo .
    Sinzi ikimwirukamo $$$
    Ahaaa

    • Lol

    • Yewe byihorere ibinabyo bizaba nkaka kanozasuku kuri Moto byarangiye bite ubuse kabatizwa hehe muribuka uwari umutobozi y’umujyi wa Kigali ndayisaba Fideli

  • EAC iraca cagua ishakira isoko China. Kk iyo tuza kuba dufite inganda zacu dushakira isoko nabyumva. Izi nkunga Chine iha Africa zikurikirwa n’amasezerano y’ibanga azakururira ishyano Africa. EU na USA barwanyije isoko ry’imyenda yabashinwa cyane ku migabane yabo! None Chine irimo kwiyegereza Africa banayumvisha guca ibicuruzwa bya ocasion na cagua biva i burayi n’amerika kugira ngo babonere isoko inganda zayo. Reka dutegereze!

  • Kwisi yose ntamunu numwe ukunda impinduka(change) kuva kumuntu kugiti cye kugeza kuma company akomeye kwisi,yewe hamwe nama leta yose,kuko iyo impinduka zije hari inyungu zabamwe bibangamira nkokubura akazi cg kumenyera izo mpinduka,ariko impinduka zateguwe neza kandi zigakurikiranwa kuva zitangiye gushyirwa mubikorwa zigirira abantu benshi akamaro.ntabwo nkabanu twari dukwiye gutinya impinduka kuko iyo udafasha ingamba hakiri kare igihe ubwacyo cyiraguhindura bitewe niterambere muri technology cg ibindi kandi iyo igihe cyiguhinduye cyibikora nabi,urugero nabaha ni NOKIA yariraye yibwirako ifite abakiriya benshi kwisi kontayindi company ya telephone yayijya imbere maze yanga guhindura technology none reba babyibutse aruko izindi company zakataje zikanayicaho,cg blackberry yanze kuzana telephone za touchscreen kuko batinyaga impinduka maze Apple igukorera iPhone ya touch abantu Bose barayoboka maze blackberry iribagirana mumaso yabantu ndetse iranahomba bikabije.
    Tugaruke kuri caguwa zacu,ese caguwa zifitiye abanyarwanda akamaro?!yego akamaro konyine gahari nuko abanyarwanda baziguraga kumafranga macye kandi zikomeye.ariko nanone dutekereze kurundi ruhande kubukungu bwigihugu amafranga yose asohoka mugihugu Nama devise leta ihomba cg ifaranga ryacu rita agaciro kubintu bitari ngombwako twakabaye tugura hanze.
    Nimba koko leta ifite ingamba zihamye zoguca caguwa nanjye ndabishyigikiye kuko ubukungu bwigihugu burahazaharira iyo dutumiza ibintu bingana kuriya hanze kurariya mafranga.
    Inama ngira leta kugirango bishoboke,muzamure inganda zikora ibikoresho byuruhu hano iwacu,mugabanye imisoro yakwa kubikoresho byibanze byogutunganya imyenda cg inkweto byinjira mugihugu(raw materials),kandi mwite cyane kukuzamura inganda zabanyarwanda kurusha izabanyamahanga kuko nubundi bariya amafranga bayasubiza iwabo ugasanga ntaho tuvuye ntaho tujyiye.
    Umwanzuro nuko leta ishoboye gukora ibi navuze twiteguye impinduka nziza kandi zizanahesha abenshi akazi kurusha umubare wabari batunzwe nacaguwa.naho leta idashoboye gukora byinshi muribi nayigiriyemo inama bararushywa nubusa kuko ntawuzemera kugura imyenda ihenze kuko ari made in Rwanda.
    MURAKOZE basomyi

    • Economically the Best Strategy kandi nundi wese ufite iNararibonye kwari ukwerekana Inganda z Urwanda zashyizweho ngo zisimbure Caguwa naho ubundi ibya China nihahandi Amadovise ayoyo azasohoka muri azikuba kabiri, Aba chinois bazi ubwenge pe! kandi nakazi kazatangwa kazatangwa he? n abashinwa se? Yewe ndahanya ko tugifite hari ibibazo cy aba Economist’s advisors.

    • Analyse wakoze kuri nokia ni nziza cyane ariko kumyenda wibeshe cyane. Mbabarira nkubaze ibibazo bikurikira:
      -Mu rda hari inganda zingahe zikora imyenda ?
      -Matière première inganda zikoresha ziva he ?
      -Umunyarda agura imyenda kangahe mumwaka ?
      -Gukora imyenda nyarda (main d’oeuvre) bigura angahe ugereranyije nahandi ?
      -Imisoro imeze ite ugereranyije nahandi ?
      -Umuriro (énergie) ihagaze ite murda ?
      -Ninde ufite inyungu mu guca sekeni ?

      Nubona ibisubizo ndakubaza nibindi kuko nakunze uburyo wabonye ibintu. Nanjye ndakubwira uko mbibona.

    • Ni hahandi hanyu harya mu Rwanda dukora Imashini ziriya zidoda iyo myenda, ntabwo zo zigurwa amadevise se cg za polyethylene yewe n’ipamba(Cotton) ntitukirihinga. Ubwo se aho amadevise atazasoka ni hehe? na Utexrwa muvuga Raw Material kugeza no ku marange biva hanze. Mubanza mubare neza CIF y’ibizagenda kugutumiza Raw Material na Equipment by’izo nganda n’ibigenda ku Caguwa aho inyugu za rubanda rwa giseseka ziri azabe ariho mufata, Kandi n’urwo rubyiruko muvuga muri iki gihe abenshi barangije Secondary cg University nibo basigaye bacuruza izo caguwa ndetse yemwe n’abatarizenk’ayo nibo birirwa basiganwa na Panada Gare ya Polisi cg DASSO.

  • Ariko kuri abategetsi bo mu Rwanda bahora badufata nk’ibicucu?! Aho caguwa itaba ni hehe? Azajye muri Canada arebe ko value villages na za salvatory army cg good will ziba zituzuyemo abazungu gusa baje kugura second hand(sekeni). Ibintu byanyu byose biba birimo itekinika!

  • Ariko mwari muzi ko no muri Europe na America haba amaduka acuruza second hand clothes? Nihahandi nibaca second hand abanti nazajya bagura imuenda yimishinwa mishyashya, iya uyexrwa ntawe uzayambara

  • Ntahataba caguwa,Sibwo dusubiye kumpu , ubashishe kuzaza abona ako akinga kubwambure no ku mabere bizaba bihagije.

  • Ariko ibi bintu bya caguwa si ibisanzwe! Wagira ngo hari icyo yabahungabanyijeho kidasanzwe muri ya mibare isanzwe itekinikwa! Ko muvuga ngo muzaca caguwa hagambiriwe guteza imbere Inganda zo mu Rwanda, izo nganda zikora imyenda ko zidahabwa isoko na Leta iyo ishaka kwambika abapolisi n’abasirikare?! Imyenda bambara ikorwa na UTEXRWA?! Iyo itumijwe hanze yo ntijyana amadovise?! Inkweto bambara zikorerwa mu Rwanda?! mubanze mukusanye amafaranga mwubake izo nganda muzihe ayo masoko yose nibirangira nazo zikorere abaturage imyenda(ariko nyamuneka ntibizabe nka za NKWETO za boda boda)aho usanga abaturage bateraniye hamwe baba bambaye ibara rimwe rya bodaboda ziza nabi!

  • Ese bakubatse izo nganda zikaza zigahangana niyo caguwa bavuga, nizitanga ibihendutse kuri caguwa zizigarurira isoko mu Rwanda, maze caguwa igende ishira gutyo, nibareke habeho kurushanwa, kuko ndumva monopolisme ntacyo yatugezaho da, inganda zaza yego ndabyemera akaba arizo zihangana na caguwa, nta mu nyarwanda utazi ikimuhendukiye, cg igituma asa neza, so bareka tukihitiramo da, gusa aba ladies bacu bo barababaje cyane yafataga 2000 frs akagura utwenda twudusirimu ukabona basa neza cyane, banaberewe cyane kandi ku mafaranga make rero ni bareke hazabeho ipiganwa ku isoko.

    • @Karangwa

      Uvuze ukuri. Leta y’u Rwanda yari ikwiye kuba iretse caguwa noneho igatangira ahubwo gushyiraho izo nganda zikora imyenda mu Rwanda zigatangira zigakora iyo myanda , imyenda ikaboneka ku bwinshi, ku bwiza, ku burambe kandi ku giciro cyiza (kiri hasi y’igiciro cya caguwa). Ni bikorwa gutyo, “automatically” caguwa ubwayo izivana ku isoko, kuko ntawe uzajya kugura caguwa mu gihe abona umwenda mushya ku isoko, mwiza, ukomeye, kandi uhendutse kurusha caguwa.

      Nibaza abantu b’abanyarwanda bitwa ngo bize “Economy” ngo bize “Finance” ngo bize “Trade”, icyo bamara muri iki gihugu mu gihe badashobora gukora “analysis” ku bibazo nk’ibi ngo bagire inama Leta yacu ibone uko ibyitwaramo mbere yo gufata ibyemezo bihubukiweho.

      • Ntabwo biriya bikeneye kuba warize economy, finance, trade,…niyo mpamvu babijyanye muri parliament. Ese wigeze ubona hari izindi nganda bajya gutangiza bakabanza kubijyana muri parliament ?!

        • Yo ntabwo biriya bikenye uwize Economy, Finance, Trade??? Really? ndunva ntacyo narenzaho!

        • @Miss: “Ntabwo biriya bikeneye kuba warize economy, finance, trade,…niyo mpamvu babijyanye muri parliament”. Keretse niba ushaka kuvuga ko ubucuruzi n’inganda bidafite aho bihuriye na ziriya fields of study wavuze. Ibyo byo ntawabyemera keretse yararangirije muri nursery school. Cyakora nabyemera ubaye utekereza ko hari hakenewe icyemezo purement politique ku nyungu zidasobanutse!

  • kwekwekweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Mana we!!!!!!!!!!!!!!!!!! abanyarwanda baragowe koko, ko mbona iburayi caguwa ihari ndeste harigihe ushobora kubonamo ikintu kiza utakekaga. Yewe ndumva iwacu mugeze murwego ruruta nurwabazungu da mukomereze aho. mbabajwe nabaturage bohasi nibo bahagwa Mana tabara.

  • Burya se leta ikunda abaturage ! Cg ikunda ikibavamo? Keretse niba abo mukunda mubabeshya. Makuza wavuga ko mu myaka byibura 5 ishize u rwanda rwatangije inganda zingahe z’imyenda? Wibaza ko abanyarwanda bazambara imyenda yadodewe kubyarahani!?

  • Nyakubahwa senateri yarakoze gutanga iki kiganiro ariko umenya yibera mu kindi gihugu kitari uRwanda. Ni gute yumvako guca caguwa bizatuma urubyiruko rubona akazi? Ese atekerezako inganda zakora imyenda zatanga akazi kenshi kurusha akabonekera mu icuruza rya caguwa? Aho yaba yibeshya cyaneeee kuko caguwa itunze ibihumbi. Naho kwitwazako abazungu badukuburira ibyo bambaye nabyo ni ugukabya kuko iburayi n’amerika naho caguwa irahaba kandi aribo bakora imyenda yose tubona. Harya ngo imyenda ya caguwa izana indwara senate? Haaaaa wambwira izo warwaye ko nziko ariyo twese twakuze twambara? Ibi muvuga ni umurengwe mumaze kugira kuburyo mwumva umuturage ntacyo avuze ahubwo ari inka ikamwa amafaranga. Bamwe mu bakomeye mwashatse gushyiraho inganda zikora imyenda ariko musanga abantu batazayigura hari iya caguwa ikomeye kandi ihendutse muti reka dukure caguwa mu nzira inganda zacu zibone agafaranga. Muribeshya cyane kuko mwese aho mugeze muhagejejwe n’abaturage, mwari mukwiye kububaha naho ubundi amateka niyo azabigisha. Ubusambo mufite mubugabanye mumenyeko nabandi bakeneye kubaho kandi mu bwisanzure.

  • Hahaaaa!Ce que Makuza a dit je n’ajoute rien!

  • Ariko abayobozi bacu bage baba realistic! Ngo caguwa itera indwara? Hari research yaba yarakozwe n’abaganga b’uburuhu ngo batugezeho iyo mibare tubashe kumenya ikibazo caguwa iteye?
    Ndi muri Suisse aho abantu bafite imishahara iri hejuru ku mugabane w’uburayi ariko caguwa irahari, amerika na canada n’uko none ngo twe twe gukuburirwa! Aha!
    Ntekereza ko umwenda uvuye mu bushinwa wa qualite mbi ushobora gutera allergie kurenza uwa caguwa!
    Ba nyakubahwa mushyire mu gaciro abaturage nibo batumye mwicaye kuri izo ntebe!

  • Ese icyo bataduburiye ni igiki kuva ku Gusoma no Kwandika n’ibyo byose mwikoza n’imikuburano yabo. None se tube ba Nyamwangiyobyavuye. Utazi iyo ava ntamenya aho ajya!

  • umuseke mukosore icyo batadukuburiye ni igiki?

  • Ubwo Makuza na we atangiye kubeshya aka Semuhanuka karabaye! kweli! ni we twari dusigaranye twibwira ko ari inyangamugayo none na we yaranduye! haaaa, mbega igihugu ngo kirapfa nabi. politiki zose zarapfuye kdi abaturage ni bo bahagwa. yewe barwaraga amavunja batarabona; reka murebe uko igihugu cyorama rero! ni hatari kabisa!

  • Makuza ngo :”abahanga bemeza ko na ziriya virus zose ari ho ziherekanywamo” Umuntu w’umugabo wize uvuga gutyo birababaje, abo bahanga yatubwira abaribo nicyegeranyo cyabo yaba yarasomye? Gusa ikintu mbona nuko niba bashaka guca caguwa bagombye gushyiraho izonganda maze abanyarwanda bakihitiramo ari caguwa cyangwa imyenda yizo nganda.Sinzi uwo babwiyeko afatibyemezo hanyuma agatekereza nyuma burya siwenyine hano mu Rwanda.

  • Aha Makuza nakoemze igitekerezo cye maze ibintu byose dukoresha mu Rwanda bya occasion tubivaneho, Indege za Rwanda air, Imodoka byose tuvaneho uwo mwanda dutangire kwikorera ibyacu.indege za Bombadiers Kagame agendamo byose tuvaneho.

  • Ikizakurikira, nuko uzasanga abanyarwanda begereye nk’umupaka wa RDC bazajya bambuka bajya kugura imyenda ya caguwa,bayizane ari magendu, bayicuruze rwihishwa ntacyo Leta yinjiza, n’abaturage ibahenda kurusha mbere, kandi kuyikumira ntibizabashobokera. Ubu se nazana agakapu ntwayemo udupantalo dutanu n’udushati dutanu nsanzwe niyambarira, ukambwira ngo ninjije fraude, kandi maze iminsi ibiri cyangwa itatu aho nari nazindukiye mu gihugu cy’abaturanyi? Ariko ubundi ko nko muri Matheus bacuruza imyenda mishya kurusha caguwa, ni iki kibabwira ko inganda muzashyiraho zizabona icyashara kurusha imyenda iturutse mu Bushinwa cyangwa muri Kenya? Ayo mafaranga mutinya ko asohoka, azakomeza asohoke, ahubwo n’ayo mwinjizaga agabanuke. Ariko niba icya mbere kibahangayikishije ari uguca caguwa, n’ubundi se hari icyo bizaba bibatwaye intego ntimubzaba mwayigezeho?

  • sha iki gitekezo si kiza pee ese hari imyenda mwari mwabona yanditseho”made in Rwanda”ikaba yarabuze isoko? njya ndabona hariho kwihutira gutangarizwa ibitarashyirwa mubikorwa… ntaho turagera mukwihaza kubikomoka kunganda

  • Ibi ni kumwe bongeje amafaranga yo kugenda mu mugi wa kigali NGO ni wireless zitaba mu modoka none tugendera menshi kdi izo wireless ntazo tubona.

Comments are closed.

en_USEnglish