Digiqole ad

Muzika ikenewemo undi mushoramari nka Bralirwa- Mighty Popo

 Muzika ikenewemo undi mushoramari nka Bralirwa- Mighty Popo

Murigande Mighty Popo uhagarariye ishuri ry’ubugeni ryitwa ‘Ecole d’Arts de Nyundo’ riherereye mu Karere ka Rubavu, avuga ko abuzwa amahwemo no kuba umuziki w’u Rwanda udafata indi ntera ngo wamamare ku isi hose. Mu biwudindiza harimo no kuba nta bashoramari bakomeye nka Bralirwa baramenya agaciro k’abahanzi.

Might Popo asanga muzika ikeneyemo undi mushoramari nka Bralirwa
Might Popo asanga muzika ikeneyemo undi mushoramari nka Bralirwa

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko kuba adaherutse kugaragara mu ruhando rwa muzika atari uko yaretse umuziki. Ahubwo ngo hari ibyo akirwana nabyo byatuma muzika irenga imbibi.

Ibyo bikaba bisaba ko abashoramari benshi bashyira ibikorwa byabo mu muziki nkuko Bralirwa izwi nk’uruganda rukora ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha ibinyujije mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ibikora.

Bityo ngo ku ruhande rw’abahanzi bishobora gutuma batangira gukora umuziki nk’ababigize umwuga aho kuba yakora indirimbo hari irushanwa runaka ashaka kujyamo.

Mu mbogamizi nyinshi yagiye agaragaza zituma umuziki udafata indi sura n’ubwo ngo aho uri naho hashimishije, harimo amateka mabi yaranze u Rwanda,ubumenyi buke ku bayikora,inzu nke z’urwidagaduriro, ibikoresho bigezweho n’ibindi.

Might Popo ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafatwa nk’abahanga akaba n’umwe mu bategura iserukiramuco rikomeye ribera mu Rwanda ryitwa ‘Kigali Up’.

 Kugeza ubu ari mu bahanzi bafite album nyinshi mu Rwanda. Zimwe muri izo harimo iyo yise GakondoMuhaziAfrican Guitar Summit IIDunia Yote,Ngagara na Tamba .

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • uko ni ukuri hakeneweundi waza akora nka bralirwa aliko agatanga amahirwe atagendeye kuri criteria za guma guma zo kugia ngo uyitware. maze tukabona abana bazi umuziki koko

Comments are closed.

en_USEnglish