Ingengabitekerezo iri mu ngo iragoye kuyishyira mu mibare – IBUKA
Asobanura uko Umuryango IBUKA witeguye Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi Dr Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko mu miryango imwe n’imwe y’Abanyarwanda hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside ku rwego rugoye gushyira mu mibare, abana bakaba aribo bayigishwa n’abakuru.
Umunyamakuru ashingiye ku mibare iherutse gutangazwa na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, imibare yemeza ko kugeza ubu ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku kigero cya 84,3%, yabajije icyo IBUKA iyivugaho, Dr Dusingizemungu asubiza ko gupima ingengabitekerezo mu mibare bigoye kuko hari ibera mu miryango mu buryo bugoye gupima mu mibare.
Yagize ati: “Twebwe nta mibare twatanga kuko tuzi neza ko hariho ingengabitekerezo itagaragara, itajya no muri iyo mibare. Imibare ibarwa hakurikijwe ibyagiye hanze muri Police no mu butabera ariko hari ibindi bitagaragara …”
Dr Dusingizemungu yavuze ko ‘ku ishyiga’(mu miryango) hashobora kuba hari ingengabitekezo iri ku rwego rwo hejuru.
Umuyobozi wa IBUKA yavuze ko bishoboka cyane ko imiryango ifite abana bafite ababyeyi bafunze kubera uruhare bagize muri Jenoside itabaha ubutumwa bwo kubana neza na bagenzi babo, ahubwo ahubwo ikabaha ubutumwa bwo kubangisha abandi.
Hari n’abemeza ko iyi ngengabitekerezo iri no mu miryango ya bamwe mu barokotse Jenoside batababariye ababahemukiye bacyangisha abana babo imiryango y’ababiciye ababo muri Jenoside.
Kuri Dr Dusingizemungu ubutumwa butangirwa mu miryango nk’iyo ngo ni ubwo gukemangwa, bityo asaba ababyeyi kujya baganiriza abana babo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakajya babajyana mu bikorwa byo kwibuka bibera mu midugudu n’ahandi biri ngombwa.
Dr Dusingizemungu kandi yatunze agatoki abanyamadini bagenda biguru ntege mu gutanga umusanzu wo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu bayoboke babo.
Kuri we ngo uruhare aya madini yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi nirwo rubatera ipfunwe bigatuma baruma-gihwa ntibagire icyo bakora ngo bimakaze ubumwe n’ubwiyunge mu bayoboke babo.
Kuri iyi ngingo, umuyobozi wungirije wa IBUKA, Egide Nkuranga yagize ati: “ Amadini yabaye urwego Leta yifashishije mu gishyira mu bikorwa Jenoside. Abanyamadini bumva bafite ipfunwe kubera ko hari icyo batakoze…”
Ibikorwa byo Kwibuka 22 bizatangira kuwa 07, Mata, bibere ku rwego rw’umudugudu, abanyarwanda bose bakaba basabwa kuzabyitabira.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
17 Comments
Nibyiza kutubwira uko ibintu bihagaze, ndashaka kwibwirira EGIDE NA DAMASENTI ko ayo madini badomaho urutoki, abaye adahari byabayobera….amadini ameze nk’umwari mu rugo,ababyeyi bakamuhoza ku nkeke ngo ni indangare nta cyo akora,ndetse arutwa n’udahari bikagira inzira,,,nyamara amaze gushyingirwa bagasanga ibyo yakoraga byari birenze igipimo…bati duheruka ibi ,,aba,,,iki…ukiri hano…n’ibindi ni uko…mujye mushishoza mwirinde irangamutima…kuko uvuga utari busubizwe ukibeshya ko wemeje abantu kandi warutanze
Mukomere kandi mukomezanye, amahano ygwiriye urwamda yakozwe nabanyarwamda uyu mugabo ndamushimye avuze ukuri.ntabwo nigeze nunva ingengabitekerezo ya jenocide mukanwa ka data cyangwa mama ariko kandi nahuye nabenshi batandukanye .ibyo uyumugabo avuze nukuri ingengabitekerezo ya genocide iri mubanyarwanda irenze igipimo . ariko murebye neza mwasanga itizwa umurindi ikabibwa okabagarwa kandi ikuhirwa nabari bakwiye kuba bayirandura aha ndavuga ibuka ya FPR. banyarwanda nshuti zabantu kwibuka ninshingano kandi ningombwa kuri buri muntu .nukugerageza oho muri kwisi yose twibuke twubakana tuzirikane neza umusanzu w umuhanzi tworoherane kandi twemere ko urukondo rwonyine ariwo muti w ibibazo boshingoye kunzigo n inzangano nkibyamunze urwanda . urukundo nimurureke rube murwanda rwemerwe kandi rwogere, nirwo rumuri rwicyerekezo cy umunezero . niyo nzira yonyine yukuri yageza abanyarwanda kubumwe ubwiyunge namajyambere arambye niyo ntwaro idakomeretsa intambara yarwo ntimena amaraso nimurureke rube murwanda kandi rwemerwe nimushigikire ukuri kandi muguhe ijambo niko konyine kuzomora urwanda , naho iyi politike yokuniga abantu amaherezo urwanda nitarucurika izarucurukura muzasanga mwararuhiye ubusa nkange hano . ibi bibazo byahutu nabatutsi rudahigwa byaramucanze asanze urwanda ari urusobe rwurujijo rucuramye arutura KRISTO umwami w ibihe byose . abakuru nabato mbere na nyuma yo kuba abanyarwanda turi abantu tugerageze twibuke twubakana tuzirikane neza umusanzu w umuhanzi.
Abahezanguni aho bari hose bakwiye kwamaganwa. Baba baturuka mu bwoko bw’abahutu cyangwa mu bwoko bw’abatutsi, kuko nibo batambamira ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda twifuza kugeraho ngo twiyubakire igihugu cyacu hanyuma tubane mu mahoro.
Abakirangwa n’ivanguramoko bose baba abahutu cyangwa abatutsi (dore ko hari n’abasigaye banga ko abana babo bashakana n’abo badahuje ubwoko), bakwiye kumvishwa ko ntacyo byabagezaho. Imana yaturemye mu ishusho yayo ntabwo yaturemye dufite amoko tubarizwamo. Turasabwa rero gukundana no kubana mu mahoro duhesha agaciro Imana yaturemye.
@Rika, u Rwanda rwuzuye abantu batekereza nkawe rwaba ari paradizo.Nkunze ibitekerezo utanze kuri runo rubuga.
Murakoze Dr Dusingizemungu, ariko gutunga urutoki amadini ahi nukurengera kuko politike u Rwanda rufite ntishobora kwemera ko ibi bishyirwa mubikorwa, kuko i Rwanda hari umwuka w’ubwoba ukomeye aho umuntu ajya kuvuga yabanje gukebeguza cg gutekereza cyane mbere yo kuvugira muruhame, kandi banabivuze abo banyamadini nkuko ubyifuza byamera nkayamasengesho ya dawe uri mu ijuru cg ndakuramutsa mariya.
Igikenewe cyane n’ubushake bwa politike bwo gutinyura abantu bakavuga badakebakeba cg bafite ubwoba nkubwo bafite ubu, kuko abantu batinya kuvugira ahobona bakwiherera iyo mumago yabo bakinigura kakahava kandi ibyo nibyo bibi cyane kuko baganira abana bumva bigatuma abana nabo bangizwa nibyo biganiro nabo aho bahurira n’abandi bana baziranye bakiherera bakinigura ugasanga utwo dutsiko tugenda turemwa gutyo amaherezo tuzabyara akaga gakomeye.
Haracyari urugendo rurerure ariko urufunguzo rufitwe n’abanyapolitike kuruta abandi bose
Mugenzi ushyize ukuri ahagaragara icyo nzi cyo ntabwo aba banyaporotiki babikora kuko feri yaba muli 1930 mu rukuta ubwo rero nugukomereza ahoc
Egide Nkuranga umuyobozi wungirije wa IBUKA yagize ati: “ Amadini yabaye urwego Leta yifashishije mu gushyira mu bikorwa Jenoside. Abanyamadini bumva bafite ipfunwe kubera ko hari icyo batakoze…”
Ese koko Leta yaba yarifashishije amadini mu gikorwa cya Genocide?. Ibyo se koko Egide Nkuranga avuga yabitsimbararaho? Muri icyo gihe cya Genocide yego habaye abanyamadini bamwe babyitwayemo nabi, ariko rwose kuvuga ko Leta yifashishije amadini kwaba ari ukurengeera.
Aho bigeze hakwiye gukorwa ubushakashatsi n’ubusesenguzi bihagije kuri iki kibazo hakagaragazwa za “facts” kuko gufata idini muri rusange ukarisiga icyaha kandi wenda cyarakozwe n’umuntu wo muri iryo dini ku giti cye, byaba ari bya bindi bya “globarization” kandi rwose ibyo bintu ntabwo ari byiza.
Ibi bintu byo guhoza amadini ku nkeke nabyo bituma abayobozi bayo bahorana ipfunwe. Bagahorana ubwoba kandi wenda ku giti cyabo umutima wabo ntacyo ubashinja.
Ntabwo narinzi ko abarokotse nabo bagira ingengabitekerezo bavana mumilyango yiwabo. Gusa ikibazo nibaza ko ntawe turumva wabihaniwe??? Cyangwa bayigumana mumitima yabo naho abayifungirwa bo baziria ko baba bayigaragaje!?
Nikibazo ahanini giterwa munyungu za pilutic hamwe no kwikunda abantu bamwe bazunvako aribo babaye bonyine. Hari umwana uherunse kuza ku ishuli mwarimu avuga ibya genocide yakorewe abatunsi(kandi koko nibyo). Umwana nawe abaza mwarimu impanvu abo mumuryangowe bishwe ningabo zari iza FPR batibukwa, kuki badahabwa icyubahiro, kuki abana basize badafashwa. Mwarimu ati iyi ningengabitekerezo umwana ubuyobozi bwishuli bumutuma, ababyeyi. Nyamara mbona uyumwana yarafite ukuri. Rimwe narimwe ibyo mwita ningengabitekerezo nibiba bigaragaza amakosa yakozwe nurundi ruhande (uruhande rwinkotanyi). Bizagora kunvisha umwana genocide yakorewe abatunsi kandi nawe yaragizwe imfubyi Na FPR.
INGENGA BITEKEREZO YAGENOCIDE = ABAHUTU BANGA ABATUTSI?, ABATUTSI SE BANGA ABA HUTU BYO MAGO ARI NGENGABITEKEREZO?…KWANGA UMUTUTSI REGA NIKUGITI CYUMUNTU, MUJYE MUSHIRA IBINTU MUKURI
Kibaye mu Rwanda bahaga umuntu wese akinigura mubitekerezo bye, nibwo bakamenye aho abaturage baherereye naho se uvuze gato yibona1930 ubwose bavuga iki!!!!!!!!! ubwo rero iyo bari mungo zabo niho binigura ahubwo muzajya kubona mubone birasandaye da!! genda Rwanda urahebuje.
ingengabitekerezo ya Jenoside ntizahera kuko ukuri kwa jenoside ntikuvugwa, naha leta kwikebuba
MAUSHOBORA KUBA MUKORERA MIBWISANZURE NKABATABA MURWANDA .NTIMUKANIGE ABANTU NTIMIKABANIGANE IJAMBO
Sinzi icyo mwita ingebatikerezo cg amacakubiri, iyo umwana agiye kwiga agahagurutswa mu bandi agahuzwa n’abandi bagakorerwa Inama ngo y’abarihirirwa na FARG nyuma bagakora icyo bita AERG ibi murabizi abize mu ma interna ni imiryango ibiri itandukanye, mwibaza ko ibi atari ivangura rihereye mu mizi? Uzabaze abajya mu kwibuka mu ijoro rya le 7 ibihavigirwa, kwita abantu, ibihuru,ibigunda,ingurube,…izuba ryarasa ngo twariyunze. Ingo muvuga ni mwe muzirimo.
Mugihe hagifashwa ipfibyi zimwe izindi ntizifashwe,ningombwa ko amoko azakomeza gushinga imizi
Abayobozi bo hejuru nibo ku nyungu zabo batuma bitagerwaho! Igihugu kitagira ubucamanza, aho amatiku , munyangire, ubushishozi busimbura amatego, inzego z’umutekano zitegekwa n’ubwoko bumwe…..ubwiyunge ntibushoboka.Murebe aho South Africa igeze.Mwari mwumva hari umwirabura usaba umwana w’umuzungu gusaba imbabazi mu izina rya se!!
Simpamya ko ubwiyunge bwazagerwaho kuri icyo kigero mwanavuze cya 80 na… Ntibishoboka. Uzabirebere mu makwe. Umwana w’umututsikazi igihe cyose ajya gushaka mu muryango w’abahutu agakorerwa torture morale cg vis versa muzamenye ko bitazashoboka. Kuba leta irwanya ko amoko anavugwa ni ikibazo, ibyo wanga ko abantu bavugira mu muhanda byanze bikunze aho kunigwa nabyo, bizavugirwa mu mago. Uganda, umutoro, umunyankore, umuhima bari fier yo kubyitwa. Muri campaign ya Magufuli Tanzania yivugiye kuri ari umunyambo.
Comments are closed.