Digiqole ad

Ububiligi bwababajwe n’urupfu rwa Bihozagara

 Ububiligi bwababajwe n’urupfu rwa Bihozagara

Leta y’Ububiligi bwatangaje ko bubabajwe n’urupfu rwa Amb. Jacques Bihozagara, ndetse busaba ko habaho iperereza ku mibereho y’impunzi bita iza Politike mu Burundi.

Uretse kuba Minisitiri mu Rwanda ndetse na Ambasaderi mu Bufaransa, Bihozagara yanakoreye mu Bubiligi ahagarariyeyo u Rwanda nka Ambasaderi.

Kuri uyu wa gatanu, abinyujije kuri Twitter ya Minisiteri ayobora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi Didier Reynders yatangaje ko igihugu cye kibabajwe n’urupfu rw’uwari Umudiplomate w’u Rwanda Bihozagara waguye muri gereza ya Mpimba mu Burundi.

Ati “Turasaba ko habaho iperereza ryigenga ku mpamvu n’imibereho muri gereza. Turasaba kandi ko imfungwa za Politike zose zirekurwa.”

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Kabisa.call to free all political prisoners.urabe wumva mirenge ni wowe ubwirwa

  • Ariko rero hari naho natwe dukwiye kugaya Leta yacu. Nonese ko yaramaze amezi menshi afungiye i Burundi akekwaho kuba maneko y’u Rwanda Yes ntago aribyo ntago yanekeraga u Rwanda. Ariko se kuko ntacyo u Rwanda rwabikozeho ngo rukurikirane afungurwe atahe cyangwa ajye ahandi ashaka.

    Uribaza gufungwa ukurikiranweho gukorera igihugu nacyo kikakureka ukaborera mu munyururu nta na follow up yigeze ikorwa none tubyibutse aruko apfuye. Uyu musaza rwose apfanye agahinda.

    @Mushikiwabo na yigaye kuri iki yagaragaje imbaraga nkeya na Leta yacu nayo aha ntago yakoze neza. Sinshyigikiye abavuga ibibi gusa ku Rwanda ariko nanone aya ni amafuti tubyemere. Ko Kareni Karake yafunzwe na Rosa Kabuye tugahaguruka tugahagarara ntibarekuwe kdi bari bafashwe n’ibihugu bikomeye cyane nkaswe u Burundi bujegajega RDF yanafata mu masaha 24.

    RIP muzee Bihuzagara ujyanye agahinda.

    • nuko mutamushakaga mugize Imana

    • Wirenganya mushikiwacu uwo, wasanga nawe ari ku magi.

    • Ngo u Burundi burajegajega? Muzapime gato gusa..

    • sha ibyo uvuze ningombwa buriya harimo akantu ahubwo bagize imana ese ubunditwabwirwa niki impamvu yabaga muburundi gusa buriya ntikwarukubajya kure ngo abe ahumeka kabiri!!!kuki batamukurikiranye kd babizi hano harimo ikintu nakwita ko bibaye babizi.

  • AMASOMO YABANJE AGAKEMURA IBYIWE!!!!

  • Twere kwitera amajeki, ngo U Burundi twabufata mumasaha 24!!

  • Ababiligi nibijuju, Turabasaba kutubwira iby’urupfu rwa Lumumba, ese Kayibanda apfa haricyo bavuze muri 1976? Ese abantu bishwe na Mobutu haricyo bavuze, Sendashonga, Bahusha Kayumba haricyo bavuze?

  • Bihozagara yari yabaye ikigarasha birazwi yatinye kujya i Burayi kuko ari Ambasader mu Bufransa yahemukiye abanyarwanda benshi bo mu gabane wuburayi

  • John kabayiza ibyo bintu uvuga ku muntu utakiriho ubwo nta soni biguteye? None se uragira ngo agaruke abasabe imbabazi?Ibibigaye birareba abasigaye. Ubu se u Rwanda ko rutakatiye ibihano Habyarimana nta ruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi?

  • Yarabikoze kandi nawe urwo yakatiye abandi abica nabafungisha nawe abe ni barebe uko ikiriyo kiryoha cyangwa uko kibabaza nanjye ni mpemukira ikiremwa muntu mutazatinya kubivuga Bihozagara no kwaShitani nta ntebe uzahabona keretse mu muliro gusa niho ufite intebe

Comments are closed.

en_USEnglish