Digiqole ad

Iyo uvuzwe cyane hari abo ubera ikitegererezo- Gahongayire .A

 Iyo uvuzwe cyane hari abo ubera ikitegererezo- Gahongayire .A

Aline Gahongayire umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umukinnyi wa filme, mu gihe cyose amaze ahura n’abantu batandukanye yakuyemo isomo ry’uko iyo uvuzwe cyane hari abo ubera ikitegererezo mu mikorere yabo.

Aline Gahongayire umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n'umukinnyi wa filme
Aline Gahongayire umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umukinnyi wa filme

Ubu ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa facebook avuga ko kuvugwa cyane rimwe na rimwe hari inzira bikwagurira mu iterambere ryawe mu byo ukora no mu buzima busanzwe muri rusange.

Akimara gutambutsa ubu butumwa, bamwe mu bamukurikira kuri urwo rubuga rwe batangiye kuvuga ko ibyo yaba yabitangeje kubera ibihe aherutse gucamo mu minsi ishize aho bavugaga ko yatandukanye n’umugabi we.

Iyo nkuru yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu ntangiriro za Mutarama 2015. Byavugwaga ko Aline yaba yaratandukanye n’umugabo we Gahima Gabriel.

Muri ubwo butumwa yagize ati “Iyo ufite inzozi benshi nti babyumva. Iyo ubivuze harabavuga ngo wataye umutwe abandi bakakwita umusazi abandi bakanakurwanya.

Ariko ariko iyo inzozi zawe zibaye impamo babandi bafatwa n’ibitotsi iyo ibitotsi bibishe nabo bararota iyo bagerageje gukanguka bafite iroro ni wowe uba ikitegerezo bakibaza uko bakugeraho bikabacanga bagatangira kukwita umunyabwenge, ikitegerezo bakanguka bakubwira ngo wabigenje ute?”.

Aline Gahongayire yagiye akora indirimbo zakunzwe nyinshi zirimo,Sinarota nkuvaho,Hari impamvu, Umukiza wanjye ariho, Peke to me n’izindi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • yewe noneho nemeyeko wasaze

  • ATTENTION: GUHARANIRA KUVUGWA CYANE SI BYIZA NA GATO !

  • Iyo muvuga Aline, muba mwabuze icyo muvuga???. Ntimukaduteshe igihe. Ngo ubwo havugwaga ko yatandukanye n’umugabo? Ubundi se ubu bwo barabana?? Uyu mu escrot aline ninde wamushobora?

  • Uyu mugore ntiyoroshye nibyo abeshya ngo aririmbira Imana ntabwo imuzi ahora aharanira kumenyekana gusa izo ngirwa ndirimbo ze ni itutufu yo kwamamara. Byose Imana irabireba ikicecekera ariko hari umunsi bizatwikururwa

Comments are closed.

en_USEnglish