Digiqole ad

Ingaruka zo kwirengagiza ubushakashatsi zatangiye kutugeraho mu buhinzi – RAB

 Ingaruka zo kwirengagiza ubushakashatsi zatangiye kutugeraho mu buhinzi – RAB

*Mutubwira ko mufite research centers, ko abazirimo babizi, babyumva,bajyayo bagasinzira?
*Ikibazo cy’imbuto kitarangira cyarangira gite? Perezida Kagame abaza MINAGRI
*RAB iti “Ikibazo cyaba giterwa no gushaka kwihuta vuba mu buhinzi n’ubworozi.”
*Abashakashatsi mu buhinzi bamaze kuba 103 gusa, ariko ntibahabwa ubushobozi bwo gukora
*Bwa mbere, ubushakashatsi mu buhinzi bigiye kubona budget ya miliyari irenga

Urwego rushinzwe ubushakashatsi mu buhinzi, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) ruvuga ko impamvu uyu munsi abantu barimo kubona ikibazo mu bushakashatsi mu buhinzi biterwa n’impamvu nyinshi, zirimo kuba bwari bwarirengagijwe mu myaka myinshi ishize.

Dr Patrick Karangwa umuyobozi w'ishami ry’ubushakashatsi muri RAB
Dr Patrick Karangwa umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri RAB

Ari mu Karere ka Gakenke mu cyumweru gushize, Perezida Paul Kagame yabajije Tony Nsanganira, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) impamvu ikibazo cy’imbuto z’indobanure zishobora gufasha abahinzi kubona umusaruro uhagije kandi zihangana n’indwara kidakemuka.

Ati “Mutubwira ko mufite research centers (ibigo cy’ubushakashatsi), ko abazirimo babizi, babyumva,…bajyayo bagasinzira se? Ikibazo cy’imbuto cyarangira gite?”

Nsanganira mu kugerageza gusobanura ko nubwo hakiri imbuto zikizivanwa mu mahanga nyinshi, hari gahunda yo guteza imbere ubushakashatsi bw’imbere mu gihugu. Perezida Kagame yahise agira ati “Twabashyiriyeho kuzivana hanze gusa? Iyo research center,…impamvu bitava mu gihugu imyaka ikaba 10, ikarenga 10 ni iyihe?”

Dr Patrick Karangwa, ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi muri RAB, yabwiye Umuseke ko ubu aribwo basa nk’abari kwinjira mu bushakashatsi bwa nyabwo kuko mbere butitabwagaho cyane.

Ubusanzwe imbuto nziza, ishobora gutanga umusaruro kandi igahangana n’indwara runaka kugira ngo iboneke bitangirira mu bushakashatsi buyikorwaho, iyo imbuto imaze kuboneka ishyikirizwa abatubuzi bakazitubura zigahabwa abahinzi.

Dr Karangwa avuga ko gutubura imbuto bisaba igihe kinini kuko bishobora gutwara kuva ku myaka itanu (5), imyaka 8, 10, 12, no hejuru yayo, bivuze ko ubushakashatsi barimo gutangira ubu, buzatanga umusaruro muri iyo myaka.

Ibibazo by’imbuto z’indobanure zidahagije, ndetse n’izihari zikaba zitumizwa mu mahanga, ngo giterwa n’impamvu nyinshi.

Dr Karangwa ati “Hari igihe hazamo ibibazo biturutse ahantu henshi, mu bushashatsi mu gihe butari bufite iyo mbuto ngo buyitubure, ubushakashatsi bushobora kuba bwarayitanze ikibazo kikava ku batubuzi batabikoze, cyangwa kikava ku busabe bw’imbuto.”

Dr Karangwa avuga ko hari n’igihe abahinzi bahitamo guhinga imbuto bibikiye aho gukoresha imbuto y’indobanure yatubuwe kandi ishobora kubaha umusaruro wisumbuyeho.

Ibi ahanini ngo biterwa no kutamenya cyangwa igiciro cy’imbuto y’indobanure kuko kiba kiri hejuru ugereranyije n’imbuto baba baribikiye.

Uyu muyobozi, avuga ko akenshi iyo hakenewe imbuto runaka ihangana n’indwara cyangwa itanga umusaruro kandi ntayo bafite, bitabango za ibihugu by’abaturanyi cyane cyane Uganda bakayitumizayo.

Nubwo ngo hari igihe ziza zikananiranwa n’ubutaka bwo mu Rwanda cyangwa indwara zisanze ntizitange umusaruro zari zitezweho.

Dr Karangwa akavuga ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, harimo gushyirwa imbaraga mu bushakashatsi bwari bwarashegeshwe na Jenoside.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo yabaye ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi gifite abashakashatsi 80, ariko cyongeye gufungura hasigaye batanu (5) kuko abandi bishwe, abandi barahunga, abandi bakora ibyaha barafungwa.

Ubu ngo hamaze kuboneka abashakashatsi bashoboye bagera ku 103, barimo 20 bafite impamyabumenyi z’ikirenga.

Ati “Mu bushakashatsi iyo urebye mu myaka yashize, habayeho gushaka guteza imbere byihuse ubuhinzi n’ubworozi , habaho gukoresha amafumbire n’imbuto ziturutse hanze, ariko mu by’ukuri ntabwo ubushakashatsi bwashyizwemo imbaraga,…hatekerezwaga ngo kuko dushaka kwihuta (imbuto) zishakishwe no hanze y’igihugu.”

Dr Karangwa avuga ko nubwo ibyakozwe byatanze umusaruro mu buhinzi ngo ingaruka zirimo kugaragara ubu kuko hatashyizwe imbaraga nyinshi mu gushakira ibisubizo mu gihugu, ahubwo zagashyirwa mu kugishaka hanze kugira ngo ubuhinzi bwihute.

Akavuga ko ubu ariko bimaze guhinduka, ati “Nibwo bwa mbere hagiye gushorwa mu bushakashatsi mu buhinzi. Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha (2016/17) buzaba bufite amafaranga y’u Rwanda Miliyari imwe na Miliyoni 300.”

Ni mu gihe ngo mu myaka ishize wasangaga nko mu ngengo y’imari ya RAB isaga Miliyari 40, nta na Miliyari imwe yabaga igenewe ubushakashatsi irimo, ndetse hari n’igihe kinini ubushakashatsi bwabaga nta mafaranga yo gukoresha bufite.

Iriya ngengo y’imari ngo izakoreshwa mu kongera ubushobozi bw’abashakashatsi, kubashakira amahugurwa, kongera imirima y’ubushakashatsi na za laboratories, n’ibindi.

Dr Karangwa ati “Turi gushyiramo imbara zose kugira ngo ikibazo cyo gutumiza imbuto hanze gihagarare,…kandi biragaragara ko bizakunda,…bizatanga umusaruro muzabibona.”

Uyu muyobozi avuga ko hari n’ikibazo mu kumenyekanisha amakuru y’ibikorwa, imbuto zihari n’ibindi byerekeye ubushakashatsi, agasaba ko uburyo bikorwa ubu byakongerwa.

Kugeza ubu, ngo ubushakashatsi bwibanda cyane ku mbuto ziri muri gahunda yo kuvugurura ubuhinzi no kwihutisha iterambere nk’ibigori, umuceri, ibishyimbo, imyumbati, soya, urutoki, ibirayi, ikawa, icyayi, imboga, imbuto,… n’ibindi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • None se abo bashakashatsi mumaze kubona babonekeye rimwe mur’uku kwezi kuburyo ntacyo bakagombye kuba baramariye abaturage cyangwa nibabandi bakangisha ibipapuro gusa batahira guhembwa za miliyoni? Ubwo ni babandi birirwa basinziriye nkuko umusaza abivuga.

  • ariko njye nibazaga icyo Minitseri y’ubuhinzi imaze kikanyobera kuko abahinzi nibo birwariza nta nama bagirwa mubyerekeye no guhinga abakozi bo kukarere no mu mirenge icyo bakora ntawe ukizi,hari ngo na RAB nayo iraho ni iyo kurya amafaranga gusa hari ngo niteganya gihe riraho niryo kutubeshya gusa,baratubwirango imvura izagwa hakava uruzuba,batubwirango izuba rirava ahubwo hakagwa imvura y’amahindu,mbese urebye iriya ministeri itanahari rwose ndabona ntacyo byaba bitubwiye kuko nubundi ntituyizi.naho ubundi rwose kagame wacu agomba kutumenyera icyo birirwa bakora kandi batabuze amafaranga yo gukora ubushakashatsi bwanyabwo.

  • Ariko kweli ukuri kwarabihshe, mwahindutse ikinyoma namwe ubwanyu. Uyu dogiteri Karangwa yize ibiki, hehe ? Iyo genocide mwitirira ibyabananiye byose nyuma y’imyaka 22 ubwo byo si ugupfobya ?

    Birazwi ko ikigo cy’ubushakashatsi cya ISAR cyakoraga kugera mu myaka ya 2010, ikibazo ngo cyari gifite gusa ni uko ibyo cyakoraga byahabwaga MINAGRI ariko yo ntibigeze ku baturage…inama ya Guverenement yaricaye ifata umwanzuro wo kuvanaho icyo kigo (ngo kuko nta musaruro wacyo) kigahinduka ka unite gato muri RAB, byumvikane ko kuba cyari kibaye unite, na budget yakigenerwaga yagombaga kugabanuka cg ikanavaho. Ntawigeze abigaragaza nk’ikibazo.

    Icyakurikiyeho ni uko abashakashatsi bakiri bato bari bavuye kwiga bahise bigendera (wagiraga ngo barimo guhunga inkongi y’umuriro muri RAB), kubera ko kandi ba minisitiri bose bagiye basimburana muri MINAGRI bari bashishikajwe no kwesa imihigo ngo yo guhuza ubutaka no guhinga ibigori, hafashwe gahunda ko imbuto zizajya ziva Uganda (nabyo uwabikurikirana yasanga harimo BTU=bitugukwaha), ibintu rero byazambye ku bwa minisitiri KALIBATA Agnes, none dore amaze gucaho yigira muri AGARA, nibwo ikibazo kigaragaye. Uriya mugore Gahakwa Daforoza wirirwa yiyicariye yinywera NIDO, ahembwa 1,500,000 buri kwezi hamwe n’imodoka ye ya V* leta yamugabiye, uzumve akome, sinzi ko n’abanyamakuru yatuma bamwegera ngo bamubaze ibibazo.

    Igisekeje ariko ni uko President Kagame n’aba minisitiri be ibi byose bajya kubibwira abaturage ba Gakenke na Rubavu nk’aho aribo bafite igisubizo; niba koko ari ikibazo gikomeye, kuki bitavugirwa mu nama y’abaministiri ko iba nibura buri kwezi; ese muri iyo nama ubundi bigamo iki ko ibibazo byose bakigiyemo basigaye bajya ku karubanda kuba ariho babwirira abaturage ko ngo bazabikemura ?

    Ibibazo byuzuye muri buhinzi ntabwo ari mu mbuto gusa, urugero: iyi myaka 2 ishize havuzwe indwara mu mashyamba (ministiti Biruta yabwiye inteko ko 50% by’amashyamba yose byangijwe n’indwara, ntawigeze akurikirana), indwara mu myumbati (abahinzi b’i Muhanag bahombye milion 400 ubu bararira ayo kwarika ngo BRD nibadohorere), i burasirazuba, urutoki rugererewe n’indwara, ibi byose ntawe ubivuga, ndetse rwose n’abanyamakuru wagirango bafite gahunda n’ubwumvikane bwo kutagira icyo batangaza…!

    Sha, murananiwe rwose, biragaragarira buri wese. Mbiswa ma, reka njye kwisoromera utuboga two kurarira, sinzi niba n’iyi comenti bari buyireke igatambuka !

    • Well said, ISAR yakoraga akazi kanini ikora ubushakashatsi bugera kubaturage none RAB ba Musabyimana barasinziriye. Hakenewe amavugurura mubuyobozi mubigaragara

      • Ejobundi perezida azaza atubwireko atumva ukuntu ISAR yavuyeho.

        • Hahahahahaha! Uransekeje, uko yavuyeho azabibaze KALIBATA wagira ngo yarafite mission yo gusenya ISAR ubundi agahita ahembwa kwigira mu mishinga mpuzamahanga! Ariko hari urangiza PhD adakoze research ngo yumve uko irushya n’igihe ifata? Kuki bagera hejuru ukagira ngo nta shuri bigezemo? Nibamenya the meaning of research nibwo bazakanguka bamenye ko ISAR yakoraga ahubwo yazize ba ntibindeba cg abanzi b’igihugu.

    • Mukamurenzi ndabona uzi kuvuga menshi bazaguhe ibyo bigo na ministere ubiyobore! Hanyuma ngo uyu Dr Karangwa yizehe nuwahe?? Wazagiye kumubaza se niba wumva usuzuguye amashuri yize. Ariko mwagiye mureka gupinga.jyewe ndamuzi nibwo akirangiza Phd ye. ntanumwaka arama muri kiriya kigo amaze amezi make.. mureke rero umuhe akanya nawe akore wimuca intege ntimukavume iritararenga.

  • Aho bipfira ni hamwe, abahabwa akazi badashoboye! ibi ndabihamya, uhereye muri MINAGRI, RAB, n’ibi bigo bindi bishamikiye kuri iyi ministere! hari ikigo ugeramo ukagirango ni umuryango ugezemo!ikimenyane n’icyene wabo birakabije! ubundi wagera kuri ba agronome b’uturere n’imirenge ukababona mu gihe ee gutanga nkunganire kubera icyo baba bazi bavanamo, yemwe hari aho usanga abenshi bikurikiranira ibijyanye ni imyubakire! ubwo se aho umuhinzi atazagwa ni hehe? igitangaje ni ukuntu bajya batangaza ko buri mwaka umusaruro w’ubuhinzi uzamuka!
    ahaaa, reka ndekere aha, gusa ibi njya mbibona bikambabaza!

  • Nibyo Minagri n’ubuhinzi muli rusange byazambye mugihe kinini Ministre KALIBATA Agnes yayoboye iliya Ministere , hagera no gutoteza abahanga bafashaga Minagri cyane mubikoreraga bateza imbere mubuhinzi, kugeza aho bamwe bahunze igihu kubera gutotezwa na KALIBATA washyigikiwe cyane nka MINISTRE ufite imbaraga. Urugero n’umushinga wateje imbere bwambere igihingwa cy’ ibigoli mumayaga yose wagombye guhunga akiza amagara ye Kubera kwibasirwa na KALIBATA, nyamara nta nuwabajije impanvu umushinga nkuliya watezaga imbere abaturage wahagaze none turatangazwa n’uko ubuhinzi budatera imbere ? mumbabalire aha nabyita kwigiza nkana nyamara impanvu zizwi ali ugushyigikira abayobozi badashoboye no kudaha agaciro abahanga igihugu gifite bakagera aho bahunga igihugu.

  • JYE MBONA AHO RUZINGIYE NI HAMWE: MURI AFURIKA NTA CULTURE YA RESEARCH TUGIRA. UWABIREKERA BA RUGIGANA NIBO BABIZI.
    (UB– USE NI BANGAHE MU BAFITE PhD, MASTER’s, ETC, BAKORA RESEARCH ZIKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE? PLZ, NI BANGAHE?)

  • Igihug8u cyacu gifite intumbero nziza z’iterambere (Vision 2020, EDPRS II). Ndetse twarazinyoye tuziririmba neza rwose. Ikibazo kiri mu gushyira mu bikorwa ingamba zazo, igenamigambi ritanoze, ndetse n’imyumvire iri hasi cyane ku bayobozi benshi! Mu bihugu bishaka kwihuta mu iterambere ntihaba hakenewe abayobozi birwa bidoga bacurika amagambo, basigiriza, banoza reports bimwe tumaze kubona ko ari icyorezo byabonewe izina ryo gutekinika. Nyakubahwa Perezida wa Reoubulika, abaminisitiri b’abanyapolitiki ntibazatugeza ku musaruro dukeneye. Igihe kirageze ko mwategereza ku ba minisitiri b’abatechnocrate. Kandi mbona byaragiye bitanga umusaruro muri minisiteri zimwe na zimwe (Minecofin, Minijust, MiniICT, Minicom, Minisante). Bitewe n’ababaga bari muri izo ministeri umusaruro wagiye wigaragaza, hakaba n’abandi bagiye bageramo bigahwekera. Minagri ntiyigeze igira amahirwe yo kugira umuyobozi nk’uwo. Mbisabire nk’umuturage namwe banyamakuru mukore akazi kanyu, mujye mumenya gukora sondage ku bayobozi, mukore rating, murebe imishinga ya balinga isobanurwa neza ariko irimo ubusa izahombya igihugu. Ndashima abatanze ibitekerezo mbere yanjye. Ariko ndagaya bari guhindukira bakumva ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari ukwigiza nkana, kutabyumva cyangwa se kutamenya inshingano ze sibyo. Burya hari ba minisitiri na ba mayors ba Bimwamwanya. Kera Kinani yagiye gusura komini imwe kubera wari umwaka w’amashyamba burugumesitiri yambika imisozi yitegeye ikibaya bakiriragamo perezida amatabi y’ibiti. Perezida ati baturage ba komini….murambe. Ndabashima ko mwateye amashyamba n’abandi bazajye baza kubasura babigireho. Imisozi yose yambare amashyamba nka kuriya mwabikoze!!! Ikibazo si ingengo y’imari, ikibazo ni imyumvire n’ubushobozi y’abshinzwe gushira muri gahunda ibikorwa. Nk’ubu nimurebe icyo bise politique agricole kuri iyi link http://amis.minagri.gov.rw/fr/documents/document-de-politique-agricole. Ubu se koko wakwitegura ko hazamo iki? Yateguwe se n’abantu bumva ibyo bakora? Ntakirimo. Mugire amahoro.

  • Minisiteri y’Ubuhinzi n’ibigo biyishamikiyeho bikwiye gukorerwa “une réforme en profondeur/a thorough reform”. Bitabaye ibyo, ntacyo izageza ku buhinzi bwo mu Rwanda, bivuze ko ntacyo izageza ku banyarwanda.

  • Ariko rero ibi bintu mwabigize birebire kandi birazwi hose, n’ukuri kurazwi! Ikintu nyamukuru mwagakwiye kwibaza hari ubushakashatsi butagira amategeko abugenga? Muzabaze muri RAB niba bagira statut igenga abashakashatsi, iyahozeho KALIBATA yayiribatiye muri MINAGRI irarangira, muzabaze abadepite niba mubyo baheruka kwigaho niba nabyo birimo, baba barangariye mu bindi birimo n’imishinga itarangira. Ntabwo dushobora gutera imbere amaso ahanzwe ahantu hamwe gusa. Mu bindi bihugu ubushakashatsi mu buhinzi bubarizwa muri Presidence(near source: Uganda especially on banana research program) kuko buba bukeneye imbaraga no kurinda neza ibyagezweho, erega naho habamo amabanga agomba kubikwa neza. Iki kigo ndabona cyakwamburwa MINAGRI kigashyirwa mu maboko ya presidence niho Mzee azajya abikurikiranira hafi naho hariya baramutekinika bakamubeshya ntamenye uko byagenze. Food security niryo banga ry’iterambere erega! Hakora uwariye. Muzabaze neza uko gutumiza inka n’imbuto hanze uko byaje muzamenya neza aho amakosa ari n’abashaka kurya aho barira. Murakoze

  • Erega hari ibigo bigo byakoraga ubushakashatsi pe ariko ubu sinzi ko bigikora neza nka mbere urugero: Irst yari yashyize ku umugaragaro umushinga wa biodiesel ariko sinzi aho byahereye iyo nyuze ku umurindi mpabona bus iparitse na pompe ariko ubanza barashyizeho akadomo.i butare hari ikigo kitwaga labophar cyakoraga ku imiti kera bakoraga ibinini na za serumu ariko ubu ntiwamenya ibyacyo eeh ni byinshi.mu ubuhinzi njya nseka cyane iyo umuntu yihandagaje ngo akarima k’igikoni ngo karwanyije imirire mibi

  • Nitwa DR KALISA FAUSTIN. Nize AGRONOMY kandi nakoze igihe kinini muli ISAR. Mu gihe nahakoraga twakoraga ubushakashatsi cyane.Nta kibazo twigeze tugira kimeze nk’ibi bibazo mbona hano. UBUSHAKASHATSI TWARABWITONDERAGA CYANE. Ubu ngubu ntacyo bagikora.ISAR barayisheshe. Ayi ayinyaaaa!kuvanga politics na SCIENCE AGRONOMIQUE nibyo byishe ubuhinzi mu RWANDA. Ikindi nuko mu RWANDA badaha agaciro abantu bize neza kandi babyumva neza; USANGA ABASWA ARIBO BAKORA. HADAKEMUWE ICYO KIBAZO,inzara izaca ibintu

    • Reba nkawe wibereye France niho urimo upfa ubusa. Kandi ubu wasanga utaranarangiza kwishyura REB bourse Leta yagutanzeho wiga none ukaba uvugira iyo isi iterwa inkingi ko inzara igiye kutumara. Too bad !

  • Nshimye cyane abatanze ibitekerezo kandi koko iki n ikibazo kidahagurukiwe cyagira ingaruka nyinshi.
    Nshimye cyane Dr wakoze muli ISAR uvuga kukibazo cyo kudaha agaciro abahanga bagafashije mukuzamura ubuhinzi kimwe n’uwavuze kumunyarwanda wateje imbere igihingwa cy ibigoli , anababajwe n’uko yahunze igihugu Kubera guhohoterwa na Ministre Kalibata wakagombye kuba yaramwegereye bagafatanya munyungu z igihugu.
    Inama natanga n’uko hakwiye gukosora ibyo KALIBATA yasize yishe :

    Guha ireme ubushakashatsi no gusubiza agaciro abahanga bafasha gutanga umusaruro kandi vuba.

    Gukulikirana no gushakira umuti ikibazo cy abahanga bavuye mugihugu nkuliya wateje imbere ubuhinzi bwibigoli ubu twese twishimira ko cyafashe umurongo mwiza.

    Guha inshingano abayobozi ngo bafatanye n abikorera babishoboye bilinda kubaca intege munzira zo kuzamura umusaruro.
    Guhinga ntibihera mumagambo , bigomba kurangwa n’ibikorwa bifatika, bikulikiranwa n ababifitemo ubumenyi, kandi hakilindwa kubatesha umutwe.

  • Kalibata Agnes yari umwangizi. Yamaze kuzambya MINAGRI ahita acaho, ubu yibereye mu kigo kitwa AGRA aho ashishikaye mu gufasha abazungu gukwirakwiza ibihingwa bya GMO (Genetically Modified Organisms) muri AFrica, hamwe no gukoresha ifumbire mvaruganda. Nibutse ko Uganda iyo tuguraho imbuto ubu yo yemeye gukoresha ibyo bihingwa bya GMO; ubwo rero Kalibata wavanyeho ISAR yakoraga ubushakashatsi ku mbuto zizewe agafata icyemezo cyo guhahirayo imbuto n’ibiryo yari afite n’uko azajya atwizeza ubuziranenge bw’ibyo ahahayo (cyane ko ngo zimwe bazizana zikanga no kumera). Kalibata yari akwiye gukorwaho iperereza rigaragaza imikorere ye igihe yari ministre.

    Ngayo ng’uko, bamwe ntunamenya inyungu bakorera niba ari izande.

Comments are closed.

en_USEnglish