Digiqole ad

Pakistan: Abatalibani bishe abantu 70 biganjemo abana

 Pakistan: Abatalibani bishe abantu 70 biganjemo abana

Abenshi mu bapfuye ni abagore n’abana

Umutwe w’abarwanyi b’Abatalibani bakorera muri Pakisitani wigambye igitero waraye ugabye mu busitani abantu bakunda kuruhukiramo maze cyica abantu 70 nk’uko bitangazwa na BBC.

Abenshi mu bapfuye ni abagore n'abana
Abenshi mu bapfuye ni abagore n’abana

Abenshi mu bahitanywe n’icyo gitero  cyagabwe mu mujyi wa Lahore ni abagore n’abana.

Umutwe witwa Jamaat-ul-Ahrar wigambye igitero uvuga ko wari ugamije kwica Abakirisitu benshi bashoboka ku munsi bizihizaho Pasika.

Kuri iyi ngingo ariko Police yavuze ko iri gukora iperereza kugira ngo irebe ireme ryabyo ndetse imenye neza ikihishe inyuma ya kiriya gitero n’abagishyize mu bikorwa.

Umukuru w’igihugu cya Pakistan  Mamnoon Hussain yamaganye icyo gitero ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu mu karere Pakistan iherereyemo bacyamaganye.

Muri Pakistan hashyizweho icyunamo cy’iminsi itatu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish