USA: Umuyobozi mu gisirikare afunzwe azira ruswa
Umusirikire mukuru mu ngabo za USA zirwanira mu mazi yakatiwe gufungwa imyaka ine azira guha amakuru y’ibanga umwe muri ba rwiyemezamirimo wo muri Malaysia undi akamuha ibikoresho bihenze byo muri Hotel ndetse n’indaya azajya asambanya.
Daniel Dusek kubera gukora kiriya cyaha kandi kikaba cyamuhamye,yaciwe n’amande y’amadolari ibihumbi 70$ azahabwa igisirikare kirwanira mu mazi cya US Navy.
Abaye umwe mu ngabo zifite ipeti ryo hejuru za USA uhamye n’icyaha gikomeye cya ruswa.
BBC yemeza ko uyu musirikare yari ayoboye ingabo zirwanira mu mazi zikorera mu bwato bita US 7th Fleet.
Ubwo yasomaga urubanza,umucamanza witwa Janis Sammartino yagize ati: “ Birababaje kubona umuntu nkawe uri mu basirikare bakuru ba USA atinyuka kurya ruswa kugira abone indonke zidakwiriye harimo n’indaya!”
Dusek yemeye icyaha asaba imbabazi kandi ngo ibi nibyo byatumye ahanishwa igifungo cy’imyaka ine.
Undi bari bafatanije muri ibi bikorwa ni uwitwa Leonard Francis wari ukuriye ikitwa Glenn Defence Marine Asia (GDMA) gikorera muri Singapore, uyu akaba yaremeye ibyaha yaregwaga byo gutanga no kwakira ruswa mu bikorwa bye na Daniel Dusek.
UM– USEKE.RW