Digiqole ad

Basketball: IPRC-Kigali na Espoir BBC mu mukino wo kurwanira umwanya wa 1

 Basketball: IPRC-Kigali na Espoir BBC mu mukino wo kurwanira umwanya wa 1

Patriots yagumye imbere ya Espoir nibura amanota 9 kugeza umukino urangiye

Espoir Basketball Club iyoboye urutonde rwa Shampiyona ya Basketball mu Rwanda by’agateganyo, igiye guhura na IPRC-Kigali ya kane ku rutonde, mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatanu.

Patriots yagumye imbere ya Espoir nibura amanota 9 kugeza umukino urangiye
Espoir BBC ubu niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona.

Bahufite John n’abasore be batifuza gutakaza umwanya wa mbere, bazahangana na IPRC-Kigali itozwa na mugenzi we Buhake Albert.

Espoir BBC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 71-68, inatsinda CSK BBC amanota 126-54.

Ikipe izabasha gutsinda indi izahita ifata umwanya wa mbere, kuko nubwo IPRC-Kigali iri ku mwanya wa kane, irushwa na Espoir BBC inota rimwe gusa.

Espoir iri ku mwanya wa mbere w’agateganyo n’amanota 22 muri Shampiyona, naho IPRC-Kigali bizakina ikaba iri ku mwanya wa 4 n’amanota 21.

Muri uyu mukino uzabera kuri ‘Petit Stade’ kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Werurwe 2016, Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h),  kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda igihumbi kimwe (1 000 Frw) ahasanzwe, n’ibihumbi bitatu (3 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro ‘VIP’.

Imikino ya Shampiyona yose izaba kuri uyu munsi wa Shampiyona:

Mu Bagabo:

.UGB BBC izakira APR BBC (Petit Stade saa yine)
.U18 Boys Team yakire UR-Huye BBC (Petit Stade saa sita)
.IPRC-South BBC yakire CSK BBC (IPRC-South saa saba)

Mu bagore:

.IPRC-South BBC izakira Ubumwe BBC(IPRC-South saa tanu)
.The Hoops Rwa yakire APR BBC (Petit Stade saa munani).

Urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona mu bagabo:

1.Espoir BBC, n’amanota 22
2. IPRC-South, 21
3. Patriots BBC, 21
4. IPRC Kigali, 21
5. APR BBC,    18
6. UGB BBC,  16
7. UR-Huye,  15
8. U-18 Team, 13
9. CSK BBC,   11
10. Rusizi BBC, 9

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish