Digiqole ad

Kagame yatumiwe mu nama yo kurwanya SIDA

President Kagame yatumiwe mu nama yo mu rwego rwo hejuru yategiwe na UNAIDS kugirango ababwire uburyo u Rwanda ruri kurwanya icyo cyorezo, ubu butumire Kagame akaba yabushyikirijwe kumunsi w’ejo na Dr Michel Sidibé umuyobozi wa UNAIDS.

Amakuru dukesha Orinfor, n’uko Dr Sidibé yatangaje ko u Rwanda ari intangarugero muri gahunda yo kurwanya icyorezo cya Sida muri aka karere, akaba ariyo mpamvu batumiye umuyobozi warwo ngo abasangize ku buryo u Rwanda rukoresha mu gukumira iki cyorezo. Dr Sidibé akaba kandi yashimye cyane gahunda yo gukeba ( circumcision) abagabo bagera kuri miliyoni ebyiri mbere y’umwaka wa 2012 avugako ubu ari umwe mu buryo bwemejwe ko bushobora burinda kwandura indwara ya Sida.

Muri iyi nama izahuriza hamwe abayobozi b’ibihugu izabera New York, izaba ifite insanganyamatsiko y’uruhare rw’ubuyobozi mu kurwanya ku buryo burambye icyorezo cya Sida, iyi nama ikazabera ku kicaro cya UN I New York tariki 8-10 Kamena uyu mwaka. Iyi nama ikazaba ari iya mbere ihuje abayobozi b’ibihugu benshi biga kuri Sida kuva mu myaka 30 iyi Virus igaragaye.

Umuseke.com

 

en_USEnglish