Digiqole ad

Dusabye imbabazi abakozi 172 tutahembeye igihe – Kaminuza y’u Rwanda

 Dusabye imbabazi abakozi 172 tutahembeye igihe – Kaminuza y’u Rwanda

*Muri Kaminuza y’u Rwanda haravugwa ibibazo byo kudahembera igihe abakozi bamwe;
*Kaminuza ngo yagize ikibazo cy’amafaranga byatumye bimwe bitishyurwa ku gihe;
*Gusa, Ubuyobozi bwa Kaminuza buti “Abo byagizeho ingaruka tubasabye imbabazi”.

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) buvuga ko ikibazo cyo kudahemba abakozi bamwe no kutishyurira igihe ibigo bimwe na bimwe bakorana byatewe n’uko aho bateganyaga amafaranga bitagenze uko bari babiteguye.

Pudence Rubingisa
Pudence Rubingisa

Ikibazo cyane cyane kiravugwa mu bakozi badahoraho, bakorera ku masezerano y’akazi y’igihe runaka “Sous-contract”, aba ngo bagera ku 172, bakaba 10% by’abakozi bose ba Kaminuza  y’u Rwanda, ntibarahembwa umushahara w’ukwezi gushize kwa Gashyantare.

Bamwe muri aba bakozi babwiye Umuseke ko uku kwezi kugiye kuba ukwa kabiri badahembwa. Bavuga kandi ko hari ibindi bibazo by’amafaranga nka ‘missions’ bishyuza zo mu bihe bishize ntibahabwe amafaranga yazo.

Aba bakozi bavuga ko hari izindi serivisi zimwe na zimwe zitagenda kubera ibibazo by’amafaranga bigaragara muri iyi minsi.

Pudence Rubingisha, umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe imari n’ubuyobozi yabwiye Umuseke ko ari ubwa mbere bibaye, ariko bitazongera.

Yagize ati “Ubundi bajyaga bahemberwa igihe, byatewe n’uko hari amafaranga twagombaga kubona aturutse mu bafatanyabikorwa batandukanye…ku banyeshuri bamwe na bamwe bishyurirwa n’inzego zitandukanye cyangwa se abiyishyurira tutashoboye kubonera igihe.”

Kaminuza ikorana n’inzego nyinshi zirimo iza Leta nka REB na FARG byishyurira abanyeshuri, n’ibindi bakorana.

Nubwo uyu muyobozi adasobanura izi nzego zitabishyuriye igihe, ngo Kaminuza iri gukorana n’izo nzego bireba kugira ngo amafaranga aboneke.

Rubingisa avuga ko bakimara kubona ko hari ikibazo gishobora gutuma badahembera abakozi bamwe igihe, ngo barabaganirije babasaba kwihanganira Kaminuza.

Ati “…Ubwo ukwezi kwashiraga hari amafaranga twari dufite ariko tukabona ashobora guhemba igice kimwe, twasanze bishoboka ko bamwe baba bahembewe igihe, kugira ngo twisuganye n’abandi bayabonere igihe, ubu tukaba turi kugerageza kugira ngo noneho n’ukwa gatatu tubivane mu nzira.”

Arongera ati “Ni abantu tubana umunsi ku munsi, twarabibamenyesheje kuko twabonaga ko bishobora kuba, ariko iyo akantu nk’aka kabaye turabyemera ko haba habayeho n’ingaruka ku buzima bwabo, ariko tukanabibasabira imbabazi.”

Uyu muyobozi ushinzwe imari n’ubuyobozi muri UR avuga ko kuwa kabiri tariki 22 Werurwe, hari amafaranga Kaminuza yari yahawe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi ku buryo bahise basinya imishahara ya bariya bakozi uwo umunsi.

Ati “Ejo twasinye iyo mishahara…, bamwe nk’ejo (kuwa kane) bashobora kubona imishahara yabo. Amafaranga ntibazayabonera rimwe n’ay’uku kwa gatatu, ariko mu gihe gito, mbere y’uko ukwezi kurangira n’imishahara y’ukwezi kwa gatatu bazaba bayabonye.”

Ibi bibazo by’amafaranga kandi ngo byateye n’izindi ngaruka, kuko hari n’ibindi bigo Kaminuza yagomba kwishyura, nka MTN iha internet bimwe mu bigo bya Kaminuza birimo na Radio Salus nabyo byatinze kwishyurwa.

Ku kibazo cya WASAC yafungiye amazi ishuri ry’itangazamakuru rya Kaminuza y’u Rwanda, ngo ho habayeho imikoranire itari myiza hagati y’ibigo byombi kuko yari yarishyuwe ariko abakozi ba WASAC bagiye kuri ‘college’ ntibashobora kubereka impapuro ko bishyuye.

Rubingisa avuga ko bafashe ingamba ku buryo bakorana neza n’inzego kugira ngo bitazongera kubaho.

Ubusanzwe ngo Kaminuza y’u Rwanda igira ingengo y’imari, igice kinini cyayo gitangwa na Leta, hakaba n’ikindi gice Kaminuza yibonera, kigashingira ahanini ku mafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 11 Kaminuza yinjiza buri mwaka avuye mu mafaranga y’ishuri y’abanyeshuri, mu bushakashatsi, “consultancy”, n’ibindi.

Intego ngo ikaba ari ukwinjiza amafaranga menshi ku rutaho ku buryo amafaranga Leta ishyira muri Kaminuza yagenda agabanuka.

 

Kaminuza iracyakoresha aba sous-contract batemewe mu bigo bya Leta

Pudence Rubingisha, umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda avuga ko Kaminuza igihuzwa yari ifite aba sous-contract 752, ariko ubu ngo barimo kugenda babagabanya ku buryo basigaye ari 172 mu bakozi 2 660 ba Kaminuza yose.

Ati “Abarimo bakora mu mishinga mu gihe runaka kizarangira, abasimbura abandi bagiye kwiiga,…turagenda tubagabanya buhoro buhoro, imyanya barimo iyo iri kuri structure tugenda tuyishyira ku isoko igapiganirwa, kandi ababa basanzwe bayikoraho nibo baba bafite amahirwe kuko baba bafite inararibonye muri ako kazi.”

Ngo ntibishoboka ko Kaminuza yabaho nta ba-sous-contract kandi igira imishinga inyuranye iba igomba kugira abakozi bayikoramo basoza bakagenda.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • ko mbona ubukene buri hise ra?

  • HAHIRWA ABAGIRA IMPUHWE KUKO NABO BAZ…..

  • kaminuza y’u Rda mu marembera

  • MINISITERI Y’IBIKORWA REMEZO NAYO IDUFASHE…. I
    AM mike tango sierra.

  • DUFITE ABAYOBOZI BEZA, MULI UNIVERSITE PUDENCE AZABIKEMURA.

  • Hhhh. Uwo mugabo ko atavuga ikibazo cy’abanyeshuri ba b’Inyamishaba bamaze igihe batiga kubera abarimu baturuka I Kigali babuze uko bahagera babuze cash za mission. Kimee n’ibindi birarane bya mission z’abakozi bitanze bagakoresha amafaranga yabo
    Iki kibazo kimaze igihe kinini ahubwo navugishe ukuri anagaragaze ingamba bafite

  • minisiteri y’uburezi ifite uruhuri rw’ibibazo, uziko abakosoye ibizami bisoza ibyiciro bw’amashuri nubu batarahembwa.

    abarimi/abarezi muri rusange bafite intimba bubuze uwo baganyira.

  • Baturishije pasika nabi kabisa ntibazongere imyenda nayo yabaye myinshi

  • Ibibazo biragwira ibiri muri Kaminuza yitwa iyigihugu byakemurwa n’Imana gusa. ubuse ubundi uhitamogute guhemba igice cyabakozi ugasiga abandi?!ubuse mwumva imiryango y’abatarahembwa ibayeho ite? nonese mukekako izongaruka zitagera kubanyeshuri? mwarangizango iremeryuburezi!!! muragakizwa gusa.

  • Nkubu abanyeshuri bari muma stage kubitaro bitandukanye ntanurumiya babahaye muzi ukobabayeho?ubwose baziga bafate? hagowe abarwayi bazitorezaho.umva who ever reads these comments please forward it to people in charge or public workers commission..or to HE Paul kagame otherwise our lives are in Danger!UR nibayarabaye nka CONGO nibongere bayigabanyemo ibice kugirango ibashe kuba well managed..

  • Kugusaba imbabazi inzara isya amara nugushungera.

  • Ariko iyo umuntu yihandagaje ngo bitarenze kuwa Kane aba mbere bazaba bamaze kuyabona?!! ku wa Kane yavugaga ni ryari?!! bagiye bakizwa kweri! harya ngo ni politics!! ubu se ko turi kuwa mbere hari numwe wari wayabona!!!

    • Imana iratuziwangu kandi dusabe inema yokumubabarira kuko atazi ibyo arimogukora.to day is me….

      • Nta kundi wabigira ute se?

  • Ariko kubeshya nkibi byageza hehe umuyobozi. Yavuze ko nta mafaranga UR ifite ko na n’ubu itarahemba aukwezi kwa kabiri kuri aba yavuze ko yasabye imbabazi.eh ariko aye yo yarayabonye da! abandi nta kibazo.

Comments are closed.

en_USEnglish