Digiqole ad

Umukinnyi wa Basketball yakomerekeye mu bitero by’i Brussels

 Umukinnyi wa Basketball yakomerekeye mu bitero by’i Brussels

Sebastian Bellin akinira Gent Hawks.

Umukinnyi wa Basketball, umubiligi Sebastien Bellin ufite inkomoko muri Brazil, wakomerekeye bikomeye mu bitero by’iterabwoba byabereye ku kibuga cy’indege cy’i Brussels ku buryo agiye kubagwa amaguru.

Sebastian Bellin akinira Gent Hawks.
Sebastian Bellin akinira Gent Hawks.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Werurwe 2016, nibwo ku kibuga cy’indege cya Zaventem cy’i Brussels mu Bubiligi, no kuri Metro ya Maelbeek.

Ibi bitero by’iterabwoba byigambwe n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, bimaze guhitana abantu 34, mu gihe abasaga 180 bakomeretse. Mu bakomeretse, harimo na Sebastien Bellin, umukinnyi wa Basketball.

Sebastien Bellin yagaragaye muri metero 200 uvuye ahaturikiye igisasu, ari mu maraso menshi. Uyu musore wari wakomeretse bikomeye amaguru, yatabawe ari mu myotsi myinshi yashoboraga no guhitana ubuzima bwe. Gusa ubu arimo kwitabwaho n’abaganga.

Bellin yakomeretse amaguru bikomeye.
Bellin yakomeretse amaguru bikomeye.

Uyu musore w’imyaka 37, mbere yo kujya muri Gent Hawks yo mu Bubiligi akinira ubu, yamenyekanye cyane muri Oakland University iy’i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Sebastian Bellin akinira ikipe y'igihugu y'Ababiligi.
Sebastian Bellin akinira ikipe y’igihugu y’Ababiligi.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Pole sana kabsa get well soon Sebastian

  • Pole sana kuruyu musore.

Comments are closed.

en_USEnglish