Ushinzwe Amatora mu Ntara y’Amajyepfo n’uw’Iburasirazuba batawe muri yombi
Kayiranga Rwigamba Frank umukozi wa Komisiyo y’amatora ushinzwe amatora mu Ntara y’Iburasirazuba na Nduwimana Pacifique nawe ushinzwe Amatora mu Ntara y’Amajyepfo batawe muri yombi kuwa kabiri nimugoroba bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta.
Aba bagabo bafashwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Umuvunyi na Police y’igihugu, Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rwabonye ibyaha bashinjwa rugahita rumenyesha Police bagafatwa.
Jean Pierre Nkurunziza umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yabwiye Umuseke ko aba bagabo baregwa gutegura amahugurwa y’abakozi bashinzwe amatora mu turere twa Rwamagana na Huye bakavuga ngo amahugurwa yarabaye kandi atarabaye.
Nkurunziza avuga ko babaga bafite urutonde rw’abantu bavuga ko bahuguwe mbere y’amatora kandi batarahuguwe, ibi ngo byagendeyemo amafaranga abarirwa muri miliyoni 17 y’u Rwanda.
Urwego rw’Umuvunyi rusanzwe rufatanya na Police gukurikirana ibyaha bya ruswa, kunyereza umutungo wa Leta n’akarengane.
Aba bagabo ubu bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano no gutangira ubusa ibya Leta bafungiye kuri station ya Police ku Kicukiro.
UM– USEKE.RW
18 Comments
Ubu koko mu barya ibya leta aba bagabo bombi nibo mwabonye? cyangwa wasanga barikuzirako batoye bakanatoresha nabi mu buryo batari bahawemo briefing? Hari abarya za miriyari ntihagire ubatunga urutoki none ngo twa miliyoni 17?
Cyangwa nuko bibagiwe gutangamo icya 10 kwa bakuru babo? Buri gihe hafatwa udufi duto nyamara bagera ku binini umuvunyi ntitumenye aho yarigitiye. Nubundi ariko ibifi binini ngo bitungwa n’udutoya da. Abanyamakosa bagomba guhanwa ariko ntagutoranya abaciye bugufi ngo abe aribo bazira ibyo bashebuja bariye.
Nyumvira kandi Gasana!!! Nonese abarya ducye babareke bo? Abarya byinshi se nibyo baba barahereyeho? Ibyo bifi binini uvuga njye nizera ko igihe cyabyo nacyo kizagera byanze bikunze. Kandi intambwe bitangiriraho ni iyi, kuko ibifi binini nyine biba binafite za makanaki nyinshi zo kwihisha kubifata bikagorana.
@Gasana ntabwo aribo bonyine, ahubwo wasanga yaminsi 40 bavuga yageze. Ubona iyo bazakuba bababesyera! NIBWO WAKABAYE UVUGA IBYO. Ariko niba harinabandi uzi tungira agtoki POLICE maze ubundi wirebere. Big up
ushingiye kuki se uvuga ko bazize ibyabeshebuja harigihamya ufite?? Ese waba uzi aho umuvunyi yagiye hari ibifi nkoresheje imvugo yawe binini ntagire icyo akora nkuko ubivuze????
Reka bagane inkiko bazire izo 17 million nonesho abandi nabo bazazire ayomenshi kuko nayo nimisoro yacu kandi afashije abanyeshuri benshi cyangwa aguzwemo imiti yavura abaturage benshi???
Ariko ye, ubwose umuNtu ukuriye amatora kurwego rw’Intara nagafigato?? hanyumase Director wamashuri abanzawe akaba iki? Umuyobozi kurwego rw’Intara nigifi kinini nako ubwo yaba ari “DOLPHIN” kuko sibur”umwe ubawe.
Ahubwo jye ndabona ibifi binini aribyo bitahiwe kko uduto two twararangiye nako twaragabanutse. Keep it up to those who Embezzle our little Funds. They should be saved otherwise the POLICE is looking for them.
Kubera ko “gutekinika” byabaye nka ebola mu gihugu cyacu niyo umuntu koko yakoze icyaha bisigaye bigorana kubyemera!
Mahoro rwose uvuze ukuli PE
Abantu bakora ibyaha bafatwa bati ndarengana nababadhyigikiye bâti ararengana azize iki cyangwa kiriya, harikibyihishe inyuma nibindi wagirango nta makosa agikorwa abantu babaye intungane.
Ibyo ariko biterwa nuko hari ibisa nibyo biba byaragiye bibaho kenshi ndetse bikabije ugasanga bimaze kujya mu mitwe yabantu ju bwinshi.
Umuntu yafatwa abantu bâti baramuneshyera kuko baba barabibonyeko byabayeho. Na wawundi wafaahwe niyo yana aziko ari mumakosa ati barambeshyera ndazira ibindi. Rwose ni bibi biteta urujijo tubicikeho
Hari nibindi abantu basigaye bakunda kuvuga ngo kanaka ntiyari akwiye gufungwa rwose yakoreye igihugu kuva kera yaritanze yakoze iki na kiriya
Tukibagirwa KO ibyo byose bitamuha uburenganzira bwo gukora icyaha kuko bitamushyira hejuru yamategeko. Buri wese aba afite icyo yakoze kurugero rwe imbere yamategeko turareshya.
Ahubwo aho kuvuga mgo kuki yafungwa yarakoreye igihugu wakibajije uti ese ibyo akurikiranyweho yarabikoze koko. Ugategereza bukamuhana cg akabaumwere . Ikibazo sugukurikiranwsugukurikiranwaho icyaha kabone naho waba warakoze kazi ki nturi hejuru yamategeko ikibazo nukumrnya ukuli kubyo wakoze. Ibi rero bigaragarira mû rubanza kuko niyo waba utarize amategeko uburyo urubanza rugenda butuma ushska gucagura acagura ukuli cg ikinyoma.
AKABAZO K’AMATSIKO:
IGIFI KININI GIPIMA IBIRO BINGAHE????
(gusa hari abakunze kuvuga ko ari uguhera kuri Mayor ukazamura sinzi niba ari byo?!)
AHO UMUVUNYI ABIGIRIYEMO NDABONA BIKAZE.
NB:(AZATERE N’AKAJISHO NO KU IKORESHWA RY’AMAFRANGA KURI CENTERS ZICUMBIKAHO ABAKOSORA IBIZAMINI BYA LETA)
Ni ukugenzura niba Mukaremera Francine wo muri Gisagara hamwe na Kagabo mu karere ka Huye nabo bataranyereje ibya rubanda kuko numvaga muri Save na Musha ngo hari amahugurwa batakoze kandi ab’ahandi barayahawe.
Kula kulipa niko abacongoman baca umugani nta numwe uzanyereza umutungo wa leta ngo bimugendera amahoro kuko erega n’ubundi aba arya imitsi y’abaturarwanda, niba hari n’undi ubitekereza asubize amerwe mu isaho inzego nazo s ko zihari kdi zikora bararye bari menge
Hanyuma se uwabifishije kwiba ko ntaw e umuvuga? Harahagazww
Ubwo ageze kumatora(UMUVUNYI) azanterere akajisho mu Karere ka Nyanza ku mafaranga (3000)atangwa n abakorera bushake b amatora ngo ni aya COPEC Hanyuma ntibamenye irengero
Byinshi bikenewe kugenzurwa haribigo byinshicyane iyose ubona anyarwanda benshi ukobakomezakena ukobukeye abacuruzi benshi bagafunga imiryango ikibazakobimeze bite!!!!!!?
nibyo rwose! twagiye gutorera ku NTARA turitegera baratubwira ngo amatick tuzayasubizwa n’imirenge tugeze ku murenge badutera utwatsi! iminsi y’umujura irabaze. gusa nibafungwa bazakatirwa imyakamike ubundi bazafungurwe birire ya mamiliyoni barigishije niko gakinwa!
Aba bagabo mu buzima busanzwe ni abana beza cyane , gusa iyo byagezne kuriya nuko bigenda . reka dutegereje icyo ubucamanza buzagena .
ARIKO UUVUNYI AJYE ANARENGANURA ABARENGANA BYUBAHIRIZWE KKUKO HARI ABAYOBOZI BASHAKA KURYA ABO BAYOBORA BAKWANGA KO BIFATANYA BAKABIRUKANA MUKAZI KANDI ABO BAYOBOZ NTIBAGIRE ICYOBABATWARA. NYAKUBAHWA AZAGENZURA ABIYITA IBYEGERA BYE AZAMENYA IBYABAKORERA ABATURAGE
Gasana nabandi batekereza nkawe muraduhemukira. Va kumagambo adafite icyo ifashije,tera intambwe nkiyabandi bateye batanga amakuru kumuvunyi,none uzagaye abo wahaye amakuru yibyo bifi binini ntibagire icyo bakora.
Comments are closed.