Digiqole ad

CNLG yasabwe kujya ikurikirana neza ibibazo by’abagenerwa bikorwa bayo

 CNLG yasabwe kujya ikurikirana neza ibibazo by’abagenerwa bikorwa bayo

Komisiyo y’ubumwe no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasabye Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” kujya igaragaza ibibazo yagize bituma idakemura ibibazo by’abagenerwabikorwa boyo ku gihe.

Ibi byagarutsweho ubwo Komisiyo y’ubumwe no kurwanya Jenoside mu Nteko yari yatumije CNLG kugira ngo isobanure ibibazo byasohotse muri raporo y’umugenzuzi .

CNLG yavuze ko yakiriye ibibazo bitandukanye by’abacitse ku icumu, bimwe ikabibonera ibisubizo, ibyo itaboneye ibisubizo ikabishyikiriza izindi nzego.

Bideri Diogene, umunyamategeko mukuru wa CNLG yabwiye Inteko Ishinga amatege ko mu mbogamizi bahura nazo harimo itegeko rigenga imikorere ya CNLG kuko ngo ihura n’inzitizi zo kugera ku makuru yimbitse y’abagenerwabikorwa bayo.

Ati “Tukaba dusaba ko twahabwa uburenganzira busesuye bwo kugera ku makuru yimbitse ndetse bibaye binashobotse itegeko rigenga Komisiyo yacu rikavugururwa.”

Depite BYABARUMWANZI Francois, yavuze ko ikifuzo cya CNLG cyo kuvugurura itegeko rigenga CNLG kugira ngo ijye ibasha kugera ku makuru y’umugenerwabikorwa wabo cyumvikanye.

Yagize ati “Ikifuzo cya CNLG twacyumvishe,… (itegeko rigena imikorere ya yayo) ryahinduka ntacyo bitwaye ubwo dutegereje umushinga w’itegeko.”

Abadepite kandi bagaragake imikoreshereze mibi y’amafaranga ahabwa Uturere mu gihe cyo kwibuka, dore ko ngo akenshi tutagaragaza icyo aba yarakoreshejwe.

Kuri iki kibazo, CNLG yavuze ko habayeho ikibazo cyo kutagira ubuyobozi bucunga ayo mafaranga, gusa ngo ubu hashyizweho amabwiriza agenga izo nkunga.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bideri Diogene se ko asigaye ari we uvugira CNLG Bizimana Jean Damascene ntahari? Kandi uyu ni n’umunyamategeko. Mri iyi minsi ntabwo agaragara cyane mu itangazamakuru, kandi ishingsno ya mbere bamuhaye ari iyo guhangana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda muri 1994.

Comments are closed.

en_USEnglish