Perezida w’Inteko y’Ubushinwa yakiriwe mu Rwanda. AMAFOTO
*Yavuze ko abona aho u Rwanda rugeze n’Ubushinwa bwarigeze kuhanyura
Ku isaha ya saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa kabiri Zhang Dejiang Perezida w’Inteko Ishinga amategeko y’U Bushinwa akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Gikomisiti (The Chairman of the Standing Committee of The National People’s Congress) yakiriwe na mugenzi we Hon Mukabalisa Donathile Prezida w’Inteko umutwe w’Abadepite mu Rwanda. bagiranye ibiganiro ku iterambere ry’u Rwanda.
Zhang Dejiang aje mu Rwanda aturutse muri Zambia, akaba yageze mu Rwanda aherekejwe n’abandi bayobozi bagera kuri 50, ndetse yari kumwena Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa Lt Gen Charles Kayonga.
Uru ruzinduko mu Rwanda ngo rugamije gushimangira umubano w’igihe kirekire U Bushinwa bufitanye n’u Rwanda.
Mbere yo kujya mu Nteko Ishinga amategeko uyu muyobozi yabanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro byabereye mu mjuhezo, Perezida w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa, yavuze ko uru ruzinduko ku Rwanda rukomeye cyane.
Ati “Uruzinduko rwe ni ikintu tubona ko gikomeye kuba dusuwe n’umushyitsi nk’uriya ubundi muri Africa asura ibihugu bike cyane kuba muri uyu mwaka n’u Rwanda yarushyizemo ni ikintu gikomeye cyane.”
Yavuze ko uruzinduko rw’aba bayobozi bo hejuru mu Bushinwa rugamije gushimangira umubano w’u Rwanda n’U Bushinwa, umaze igihe kinini cyane, kandi ngo ruri mu rwego rw’ubushake U Bushinwa bufite bwo kongera umubano na Africa.
Yagize ati “Bigomba guhera ku gushimangira umubano ku rwego rwa Politiki, ni yo mpamvu yaje ari ku rwego rwo hejuru rwa politiki, kugira ngo umubano ukomeze, ariko harimo uko kwizerana ku mpande zombi.”
Zhang Dejiang yagarutse ku iterambere ry’u Rwanda mu biganiro bagiranye na Perezida w’Inteko y’u Rwanda, akaba yatanze urugero ku gihugu cy’U Bushinwa aho ngo abona inzira u Rwanda rurimo n’U Bushinwa bwayiciyemo.
Mukabalisa ati “Yashimye aho tugeze akahagereranya n’aho bari bageze, akabona ko dutera imbere uko duteganya.”
Kuri uyu wa gatatu uyu mugabo arabonana na Perezida Kagame, nyuma na Perezida wa Sena y’u Rwanda hanyuma ashyire ibuye fatizo ahazubakwa igorofa nini Ubushinwa bwemereye kubakira u Rwanda izaba ikoreramo Minisiteri eshanu ku Kimihurura.
Zhang Dejiang azava mu Rwanda yerekeza muri Kenya.
Photos/A E Hatangimana & Faustin Nkurunziza
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
kayonga disiiii !!!!
Umuseke is the coolest newswebsite in Rwanda
Salute to you guys
I appreciate the way u do it
[…] Perezida w’Inteko y’Ubushinwa yakiriwe mu Rwanda. AMAFOTO Hon Makuza n’uyobora Inteko y’Ubushinwa baganiriye ku gukorana bishingiye ku kubahana […]
Comments are closed.