Digiqole ad

Adrian Niyonshuti azarushanwa n’ibihangange mu isiganwa ‘Volta a Catalunya’

 Adrian Niyonshuti azarushanwa n’ibihangange mu isiganwa ‘Volta a Catalunya’

UmunyaRwanda Adrian Niyonshuti agiye gusiganwa rimwe mu masiganwa akomeye ku isi mu mukino w’amagare ryitwa ‘Volta a Catalunya’ ryo muri Espagne muri iri rushanwa azaba ari guhatana n’ibihangange muri uyu mukino ku isi.

Niyonshuti arakataje mu mukino w'amagare
Niyonshuti arakataje mu mukino w’amagare

Guhera kuwa mbere tariki 21 kugeza 27 Werurwe 2016, mu misozi miremire y’i Catalan muri Espagne hateganyijwe isiganwa rikomeye ry’umukino w’amagare.

Iri siganwa rizitabirwa n’amakipe akomeye muri uyu mukino harimo na Team Dimension Data yo muri Afurika y’epfo ari nayo Niyonshuti Adrian akinamo.

Muri Dimension Data izitabira iri siganwa, Adrien Niyonshuti azaba ari kumwe na bagenzi be barimo Mekseb Debesay (usanzwe uzwi mu Rwanda kuko yitabiriye Tour du Rwanda ya 2014 na 2015), Merhawi Kudus, Cameron Meyer, Kanstantsin Siutsou, Johann van Zyl, Igor Anton na Omar Fraile.

Iri siganwa kandi rizitabirwa n’ibihangange ku isi mu mukino w’amagare barimo Chris Froome (watwaye Tour de France inshuro ebyiri ziheruka), Nairo Quintana, ndetse na Alberto Contador.

Chriss Froome ufite Tour de France ebyiri ziheruka, agiye gusiganwa n'umunyaRwanda
Chriss Froome ufite Tour de France ebyiri ziheruka, agiye gusiganwa n’umunyaRwanda
Debesay Mekseb uzwi mu Rwanda, nawe azasiganwa muri Volata a Catalunya
Debesay Mekseb uzwi mu Rwanda, nawe azasiganwa muri Volata a Catalunya

Roben NGABO

UM– USEKE.RW

en_USEnglish