Digiqole ad

Gov Munyantwali yashimye ibikorwa bya AERG-GAERG Week

 Gov Munyantwali yashimye ibikorwa bya AERG-GAERG Week

Munyantwari Alphonse, wari umaze imyaka myinshi ari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Ku munsi wa gatatu w’igikorwa ngarukamwaka cya AERG/GAERG week 2016 kibaye ku nshuro ya kabiri, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali yashimye cyane ibikorwa by’uru rubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rwiga n’urwarangije amashuri.

Guverineri Munyantwari Alphonse yashimiye urubyiruko rwa AERG-GAERG kubera umusanzu rutanga mu kubaka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Guverineri Munyantwari Alphonse yashimiye urubyiruko rwa AERG-GAERG kubera umusanzu rutanga mu kubaka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Alphonse Munyentwari yashimye umutima wo kuzirikana, kugabirana n’umusanzu wa ruriya rubyiruko mu kwiyubaka no kubaka abandi. Yabashimiye kandi ku muganda batanga mu kubaka igihugu.

Yagize ati: “Ibikorwa byanyu muri iki Cyumweru nabyita ‘umugani ugana akariho’ kuko cyerekana uko muri, ingufu mufite, uko mutekereza n’icyo mwifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda, bikanashushanya uruhare rwacu nk’Abanyarwanda kugira ngo twubake igihugu cyacu.”

Yasabye uru rubyiruko kumenya no kuzirikana ko ibikorwa rukora uyu munsi, rubivoma mu ndagagaciro z’ubumuntu bavanye mu bakurambere babo babatoje urukundo.

Kuba abagize AERG/GAERG barahisemo kwerekeza ibikorwa byabo mu karere ka Gisagara, Jean de Dieu Milindi umuyobozi wa AERG avuga ko ari ukubera amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahabereye.

Yatanze urugero rw’ibyabereye i Mugombwa aho impunzi z’Abarundi zari zihari zagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahari mu muryo bw’agashinyaguro.

Ati “Ni umwanya wo kubwira abantu ko hari n’abandi batari Abanyarwanda bakoreye Abatutsi Jenoside mu Rwanda.”

Abatutsi biciwe i Mugombwa ni abari bahatuye, barahungiye ku Kiliziya ndetse n’abari baraturutse i Muganza na Kibaye barahahungiye kuva mu 1959.

Charles Habonimana uyobora GAERG avuga ko ibikorwa by’urubyiruko rwarokotse Jenoside bitazigera bisaza nk’uko na bo batazasaza.

Ati“Uyu munsi turashimira abaturokoye, abaduhishe n’ababyeyi bitanze bakaturera, wenda ejo tuzashimira abatwigishije, abadusabiye abageni n’abandi.”

Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Prof Jean Pierre Dusingizemungu yashimye ibikorwa by’uru rubyiruko mu kubaka igihugu.

Ati “Nimwe mwabonye urupfu ku buryo buhagije, ariko nimwe muri imbere mu bafatanyabikorwa b’igihugu.”

Ibi bikorwa bya AERG/GAER week 2016 byabaye kuri uyu wa Gatandatu bikaba byabereye mu turere dutatu tugize Intara y’Amajyepfo, aritwo Gisagara yubatswemo inzu ebyiri, Huye hubatswe inzu imwe ku bufatanye bw’abikorera baho na Nyaruguru hubatswe indi imwe.

Hanubatswe uturima tw’igikoni ku barokotse batishoboye ndetse hakorwa isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugombwa kandi habaho kunamira abahashyinguye bagera ku 43 470.

Hatanzwe kandi inka z’ineza ku babyeyi babiri barimo Doruca Mukagakwaya wiciwe abana umunani n’umugabo we akaba ari n’umwe mu bubakiwe inzu i Mugombwa kuko indi yari yaramuhirimyeho.

Mukarusine Annonciatha wo mu karere ka Huye wahoze ari umwarimu witangiye abana b’Abatutsi batatu akabahisha, na we yarabishimiwe ahabwa inka.

Mukarusine wahoze ari umwarimu kuva mbere ya Jenoside akaza kubihagarika mu mwaka ushize, yavuze ko kuri uyu munsi yatunguwe no kumva bamuhamagara ngo ashimirwe, bityo akaba yishimiye abagize AERG/GAERG umutima w’ubupfura.

Yatanze ubuhamya avuga ko bitari byoroshye guhisha abana muri Jenoside kuko ubwe yagabweho ibitero birenga umunani ndetse na nyuma umuryango we utangira kumwikoma.

Ibikorwa bya AERG/GAERG Week 2016 byatangijwe uwo munsi bizasozwa bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 35.

Urubyiruko rwafatanyije n'ingabo n'abaturage mu kubakira abacitse ku icumu
Urubyiruko rwafatanyije n’ingabo n’abaturage mu kubakira abacitse ku icumu
Prof Jean Pierre Dusingizemungu ukuriye IBUKA
Prof Jean Pierre Dusingizemungu ukuriye IBUKA
Abagize AERG-GAERG mu ksazi ko kubakira umwe mu barokotse Jenoside utuye muri Gisagara
Abagize AERG-GAERG mu ksazi ko kubakira umwe mu barokotse Jenoside utuye muri Gisagara
Bagiye ku rwibutso kunamira abazize Jenoside yakorewe Abaatutsi muri 1994
Bagiye ku rwibutso kunamira abazize Jenoside yakorewe Abaatutsi muri 1994

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish