Ntaganzwa Ladislas ukurikiranyweho Jenoside yagejwejwe mu Rwanda
Ntaganzwa Ladislas wafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo muri Ukuboza 2015 yagejejwe mu Rwanda saa tanu n’igice kuri iki cyumweru n’indege ya UN. Uyu mugabo aje kubazwa ibyaha bya Jenoside ashinjwa kuba yarakoreye mu cyahoze ari Komine Nyakizu muri Butare.
Ntaganzwa yahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Nyakizu muri Perefegitura ya Butare.
Yari umwe mu bayobozi bakomeye mu Ishyaka rya MDR, akaba akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi , binyuze mu bikorwa bw’ubwicanyi yagize mo uruhare rutaziguye, gushishikariza abantu gukora ubwicanyi , gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi.
Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda buratangaza ko Ntaganzwa azaburanishirizwa mu Cyumba kihariye cy’Urukiko rw’Ikirenga gishinzwe gukurikirana abakoze ibyaha ndengakamere.
Ntaganzwa yazanywe mu Rwanda avuye mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yafatiwe mu mwaka ushize mu bice bya Masisi.
Uyu mugabo yahise ajyanwa muri gereza ya Nyarugenge kuko ariyo iri ku rwego rwo kwakira abafungwa mpuzamahanga.
Jean Bosco Siboyintore ushinzwe gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside bihishe mu mahanga yabwiye Umuseke ko Ntaganzwa ejo azashyikirizwa Ubugenzacyaha bukanoza dosiye ye mu gihe cy’iminsi itanu, maze bukamuha Ubushinjacyaha agatangira kuburanishwa.
Uyu mugabo yari ku ku rutonde rumwe na Protais Mpiranya, Augustin Bizimana, Félicien Kabuga, Fulgence Kayishema , Munyarugarama Phénéas, Sikumbwabo Charles, Ndimbati Aloys, na Ryandikayo Charles bagishakishwa.
IBUKA ivuga ko za Leta zibishatse n’abandi bafatwa
Prof Dusengizemungu Jean Pierre uyobora Ibuka yabwiye Umuseke ko kuba Ntaganzwa Ladislas yazanywe mu Rwanda ari ikimenyetso kiza ariko ko n’abandi bari ku rutonde rumwe nawe bagishakishwa bafatwa bakoherezwa mu Rwanda bakaburanishwa.
Kuri we ngo kuba badafatwa ngo bazanwe ni ubushake buke bwa Politiki kuko ngo za Leta barimo zizi neza aho bari kandi ngo zishatse zabafata.
Prof Dusengizemungu yemeje ko nubwo abandi batarafatwa ngo kuba Ntaganzwa yafashwe akazanwa mu Rwanda ari ikimenyetso kiza kerekana ko Congo ishobora no kuzoheraza n’abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babayo.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Bravo les RDCongolais…preuve de maturité en diplomatie
Yego nibyiza gusa Hari za ruharwa zihishe mu Rwanda ndetse Businge yavuzeko ntacyo zishinjwa.Reka turebe.
mudushakire na nkubayivumbi (deogratias hategekimana ) wategetse icyahoze ari runyinya nawe abazwe icyo yahoye abari i karama.
Uwishe abagogwe benewacu we azagezwa imbere yubutabera ryari?
Hitayezu@ kugeza ubu uramutse utazi icyo abicwaga baziraga waba ufite ikibazo. Icyo nemera cyo ni uko abicanyi bose bangana nubwo amategeko yo abaha ibihano bitandukanye. Genocide niwo musaraba w’u Rwanda.
Byaba byiza bose babonetse bakabiryozwa. Gusa bazushakire na Rutiganda Jean Damascene wari Burugumesitiri wa Commune Murama nawe yamaze benshi kurusha interahamwe yari ayoboye