Digiqole ad

Abanyeshuri baravuga ko kwishyura ibihumbi17 ku kwezi kuri computer bizabagora

 Abanyeshuri baravuga ko kwishyura ibihumbi17 ku kwezi kuri computer bizabagora

Abanyeshuri bo muri UR, CBE bari mu cyumba cya Kaminuza bumva uko bazajya bishyura ziriya mudasobwa

Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’Umuseke kuri uyu wa Gatanu ubwo bari bamaze guhabwa za mudasobwa zo kuzakoresha mu myigire yabo bavuze ko bazagorwa no kwishyura ibihumbi 17  buri kwezi kuri ziriya mashini kuko ngo bakiri abanyeshuri. Buri machine ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 246Rwf kandi ngo izishyurwa mu mezi 18.

Abanyeshuri bo muri UR, CBE bari mu cyumba cya Kaminuza bumva uko bazajya bishyura ziriya mudasobwa
Abanyeshuri bo muri UR, CBE bari mu cyumba cya Kaminuza bumva uko bazajya bishyura ziriya mudasobwa

Iki gikorwa cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’imari n’ubukungu cyari kigamije guha abanyeshuri za mudasobwa zizabafasha kwiga neza.

Muri uyu muhango wari witabiriwe naba Minisitiri w’uburezi Dr Musafili Malimba Papias hamwe na Minisiteri w’urubyiruko n’ikoranabunga Jean Philbert Nsengimana.

Izi machine zizijya zishyurwa mu byiciro ku kwezi kandi umunyeshuri azajya yishyura amafaranga ibihumbi 17Rwf.

Bamwe mu banyeshuri bahawe ziriya mudasobwa bagaragaje impungenge z’uko kubona ayo mafranga buri kwezi bizabagora cyane cyane ko ngo uko uzajya utinda kwishyura ari nako inyungu izajya yiyongera.

Ikindi kibateye impungenge ni ukuntu bazajya bakatwa ariya mafaranga kandi n’ubundi bahabwa ibihumbi 25 byo gukoresha imirimo itandukanye irebana n’ubuzima bwa Kaminuza busanzwe bugoye.

Buri mudasobwa ifite agaciro ibihumbi 246 buri kwezi umunyeshuri akazajya yishyura ibihumbi 17 mu mezi 18.

Aba banyeshuri bemerewe kuzahabwa modem ya MTN irimo za internet izamara umwaka.

Ku rundi ruhande Min Nsengimana yasabye aba banyeshuri kwishyiramo ko bazabasha kwishyura ziriya machine kuko ngo ‘ushatse arashobora’.

Yabibukije ko Leta yashoye amafaranga menshi mu ikoranabuhanga kandi ngo ibi bigomba kubera abanyeshuri ba za Kaminuza umusingi wo gukunda no gukoresha ikoranabuhanga haba kuri mudasobwa no kuri telefoni zigendanwa zigezweho.

Min Musafili ushinzwe uburezi yabwiye abanyeshuri n’abarimu bari babaherekeje ko hari byinshi bazungukira mu gukoresha ikoranabuhanga rikoresha mudasobwa harimo cyane cyane kumenya ibibera hirya no hino kw’Isi bityo ubumenyi bwabo bukaguka.

Minisitiri Nsengimana yashimye ubufatanye buri hagati ya ziriya Minisiteri zirebwa n’uburezi bw’urubyiruko  n’ibindi bigo harimo MTN, Intel, ASI-D na Banki ya Kigali, Positivo BGH na Microsoft byagize uruhare muri kiriya gikorwa.

Umwe mu bakozi ba MTN yerekana urupapuro rwerekana uko ziriya machini zikora
Umwe mu bakozi ba MTN yerekana urupapuro rwerekana uko ziriya machini zikora
Minisitiri Musafili ashyikiriza umunyeshuri mudasobwa
Minisitiri Musafili ashyikiriza umunyeshuri mudasobwa

Jean Paul NKUNDINEZA

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Nizere ko bayiha uyisabye atari kumurongo? Ikindi iyo mibare ntihura, keretse niba hakubiyemo na modemu, kuko 17000RWF*18=RWF306000. Ariko Min yakabjije kubwira abantu kwishyiramo ngo bazishyura kd aziko ntaho bakuura. Cyakora ubwo babafitiye ideni ako ka Bourse mugiye kujya mukabahera igihe buriya. Ikindi ndibaza ko 246Frw ari inyongera kuri bourse bitabaye bazigurisha kuri macye kuko ntabwo ufashe 25000frw ya bourse -17000Frw ya machine=8000frw ndibaza ko atakwishyura n’icumbi. Mudusobanurire.

  • Nanubu haracyarurujijo ESE ibihumbi 17000 biriyongera kuri 25000?cg bazabikura muri 2500?bibaye arukuyakura muri 25000,sinkekako iyi vision yazagerwaho.kuko NAyo ntiyarahagije gusa leta yacu ntabwo yafata uwo mwanzuro.nibyiza koko mudasobwa zirakenewe ariko kuziha ababayeho nabi ntamumaro.nibarekereho 25000 bongereho 17000 kuko by a mudasobwa kuko ntiwaha umwana miliyoni (5) NGO umwime 246000.

  • Aba bana barakina kabisa. N’ubwo Leta irimo gufasha uriya munyamerika y’epfo gucuruza. ariko aba bana bagombye kumenya ko iki ari igikorwa kitaboneka henshi ku isi uretse mu bihugu byateye imbere aho Leta iguha computer na internet, ukazaba wishyura urangije kandi nabwo ubonye akazi….

    Ikibazo aho gisigaye ni ku nyungu basaba, njye ntekereza ko ari naho abanyeshule bagombye kwegera parliament, igakora ubuvugizi, inyungu BRD ibara ntijye hejuru ya 2% kuko aba bana bayihabwa, hari abazabona akazi nyuma y’imyaka hafi 8, urumva ko iyo nguzanyo izatangira kwishyurwa yaramaze kuba nyinshi cyane, wenda yaranikubye nka 4

    Naho rwose, guhabwa computer, ukongeraho na internet y’ubuntu ntako bisa, nimufatireho kabisa, muzabona inyungu zo kuba connected 24h/day. Ndabahanuye, njye nyimaranye imyaka 14.

  • Congratulations to our Government but still now in in deeply hesitate , where will that 17000 frw com from? it’s a wonderful project but more clarifications needed on the paying back procedure otherwise we would starve due to that………….

    • Kandi ubu wasanga nawe ngo wiga muri kaminuza !

  • Nugukama abantu cyangwa nukubakamura ?

    • Ni ubucuruzi

    • Icyo kiraka cyahawe nde?

  • Aya mafaranga muyashireho 17000 ariko mudasobwa igurwe n’ubushaka kuko n’ubundi inzara irenda kutwica ngo turi muri Kaminuza!

  • Njye ndabaza ibi bihumbi 17000 Frw bizishurwa barangije cg bacyiga ??? niba c bazaba bacyiga amafaranga azavahe ? ikindi mbaza ese ubundi computer izahabwa kuva kuwa 1 wa kaminuza kugeza kumenyeshuri wanyuma wa kaminuza cg nuyishaka uzajya ujya kuyifata ? Igitekerezo cyo kuzibaha ni cyiza ndagishigikiye but cyigwe neza. kitaza kibangamye

  • Ministre Ngo ushatse arashobora..mudukine kumubyimba uko mushatse ariko Ino si ntisakaye.

  • very wonderful situation,I hope that this is going to facilitate studies in UR .so it is better to conglutalate our government for this help.
    and we wish that,it should be better if 17000 to be paid each month can be added to 25000 to be the total loan secondly to distribute these computer in all colleges very soon even in nyamishaba campus.

  • Mwiriwe. Hari abifuje ubusobanuro bwimbitse kuri iyi gahunda ya “Viziyo” yo gukopa abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza n’amashuri makuru mudasobwa ari bwo ngiye kubaha.

    1. Si itegeko ko abanyeshuri bose bafata izi mudasobwa ku nguzanyo ari yo mpamvu habaho kuzuza urupapuro rubisaba hakarebwa niba koko umunyeshuri afite ubushobozi bwo kwishyura. Aha kandi umunyeshuri ashobora kwishingirwa n’umubyeyi/Umurezi cyangwa undi wese waba yifuza kumufasha kugura iyi mudasobwa nawe akishyura mu byiciro bitewe n’icyo yahisemo.

    2. Abanyeshuri bari mu mwaka wa mbere basanzwe bahabwa inguzanyo na leta igiciro cya Mudasobwa kiziyongera ku nguzanyo bahabwa bazishyura nyuma ariko abari mu myaka yo hejuru bo siko bizagenda. Baziyishyurira cyangwa se ababyeyi/Abarezi/Abishingizi babo babafashe.

    3. Abanyeshuri badahabwa inguzanyo na Leta, ni ukuvuga birihira cyangwa barihirwa n’abandi bantu batandukanye nabo bemerewe gufata iyi nguzanyo bakishyura mu byiciro bitewe n’ubushobozi bwabo. Bagomba kuba bagaragaza uburyo bazishyura.

    4. Uwibaza impamvu harimo ikinyuranyo hagati y’igiciro cya mudasobwa, Modem na Interineti (byose ni 246,000 Frw) n’ayo abazishyura mu byiciro bazatanga, mwibuke ko harimo inyungu ku nguzanyo bagomba kungukira BK izaba yemeye kurindira ko bazishyura mu gihe runaka.

    Emmanuel NSHIMIYIMANA
    Communication Specialist/MYICT

    • Byaba byiza mugulije uwo munyeshuli akazishyura atangiye gukora cyangwa mugashyiraho uburyo abanyeshuli bakorera kuri laptop imwe ariko ariyi kigo.Muti kuki mvuze ibyo, harimo frais za maintenance nazo zakagombye gukorwa n’ikigo zikajya zikoreshwa kukigo kimwe nza bibliothèques z’ikigo kuko ibi bizongera ubusumbane hagati yabanyeshuli.Umwana udafite amikoro yokugura izo mudasobwa siko bose bayafite.

  • Nshimishijwe niki gikorwa cya inyamibwa kdi ngize amahirwe kubona comment yumwe mubayobozi bo muri MYICT @ Emmanuel Nshimiyimana
    uragira uti:
    1) Igiciro cya Laptop wongeyeho Modem ni amafaranga y’u Rwanda 246,000RWf kumuntu ufite ubushobozi bwo kwiyishyurira naho uwishyura muri installement azishyura ibihumbi 17 mugihe cy’amezi 18. Bisobanuyeko we azishyura(17,000*18=306,000).
    2) Ikinyuranyo cyaya yombi ni 306,000-246,000=60,000 Rwf, bisobanuyeko azishyura inyungu ingana na (60,000/246,000)*100=24.39%.
    3) Ubu kweli koko inyungu ingana na 24.4% nihe yabaye kweli? harimo inyungu ihanitse cyane rwose leta yagombaga kumanura iyi gahunda ninziza ariko inyungu ninyinshi iyo ishyirwa nibura ku 10%.

  • Ahobwo mbega ngobiraba byiza computer kuli buri mu nyeshuli noneho dere ngobiraba byiza ahahirwa abanyeshuli bazafatwa uy’umwaka kuko kwigabyoroshye

  • TURASHIMA LETA YAZANYE IKIGITEKEREZO,GUSA TWAGIRANGO MUDUSOBANURIRE MWATUBWIYEKO ZIRIYA MACHINE UMUNYESHURI WARUSANZWE UHABWA INGUZANYO NA LETA NAYO BAZAYIMUHA AKAZAJYA AYISHYURA,ARIKOKANDI MWADUSOBANURIYEKO ATARITEJYEKO KUBA UMUNYESHURI YAYIBONA, NONE MWADUSOBANURIRA KUKO HARI ABANYESHURI KUJYEZA NANUBU ZITARAJYERAHO URUGERO NKOMURI IPRC MURAKOZE.

Comments are closed.

en_USEnglish