Turuhukane mu mafu n’amahumbezi ya Karongi
Mu nkuru zinyuranye, tumaze iminsi Dutemberana mu bice binyuranye by’Akarere ka Rubavu, Rutsiro na Karongi ari nako tugiye gusorezaho dutembera Ikivu n’ibirwa byacyo bishobora kugufasha kuruhuka.
Ni urugendo rugamije kubereka ahantu nyaburanga ushobora gusura ukahungukira byinshi utari uzi, kandi ukaba wanamenya amahirwe y’ishoramari mu by’ubukerarugendo.
Akarere ka Karongi kari mu mishinga y’igishushanyo mbonera cyaguye Leta y’u Rwanda yashyizeho kigamije guteza imbere ibice byegereye ikiyaga cya Kivu.
Muri icyo gishushanyo mbonera, Karongi yagenewe kuba umujyi wo kuruhukiramo “Holiday City”, mu gihe ibindi bice nka Gisenyi izahindurwa umujyi w’imyidagaduro “Entertainment City” nk’uko Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kibivuga.
Muri iyi minsi abanyarwanda barakora cyane kandi imibiri yacu niko ikenera no kuruhuka, kuruhukira ahantu heza si iby’abakire gusa kuko imibiri yacu yose iremye kimwe. Karongi, cyangwa Kibuye nk’uko ni hamwe mu hantu hagufasha kuruhuka neza.
Gutembera Ikivu neza ni mu gitondo, cyangwa nimugoroba kugira ngo ubone uko ugenda witegereza neza ibyiza bigitatse.
Karongi ifite igice kinini cy’ubutaka bukora ku Kivu, ndetse n’ibirwa bisaga 10 harimo Ikirwa cy’amahoro, Ikirwa cya Nyamunini, n’Ikirwa cya Mbabara ari nacyo kinini kuruta ibindi.
Kugenda mu mazi ubwabyo biraryoha, ariko noneho kugenda ureba ibikorwa remezo ku nkombe, ibirwa, inyoni n’ibindi bigaragara mu Kivu ku ruhande rwa Karongi ni ntagereranywa.
Muri aya mazi harimo urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye, ndetse ku birwa hakaba hagaragara ibiti n’indabo byiza utapfa kubona ahandi.
Umukozi wa RDB ushinzwe ubukerarugendo bushingiye ku muco, Gakire Callixte avuga ko Leta itabuza abantu kubaka kuri ibi birwa mu gihe imyubakire yabo yaba itangiza urusobe rw’ibinyabuzima biri ku ki
Kuri ibi birwa, ushaka kuhagura ubutaka kugira ngo utangire gushora imari mu bikorwa by’amahoteli n’ubukerarugendo byateganyijwe wegera Akarere Karongi cyangwa RDB.
Uhagurutse kuri imwe mu mahoteri ari ku nkombe z’ikiyaga, kugira ngo byibura uzenguruka ibirwa nka bitanu (5) bigurwa iminota isaga 90 (isaha n’igice) gusa nturambirwa kubera ubwiza bw’aha hantu.
Abantu rimwe na rimwe bavuga ko ku Kibuye hahenze kurusha ku Gisenyi, nibyo ariko burya akeza karigura kandi nta n’ubwo bihenze cyane upfa kuba wateguye urugendo rwawe neza.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
14 Comments
ni Byiza cyane… murakoze
Genda uraberewe KIBUYE KIBUYE NZIZA, KANDI, KANDI UKAGIRA UMUCYO.
Uwo ni MASABO NYANGEZI WAYIRIRIMBYE. None koko ntiyibeshye. Mwebwe MWATUGIRIYEYO IMANA IBAHE UMUGISHA. NGIRANGO NI HO MISS RWANDA 2016 AGIYE BWA MBERE.
BA NYAKIBUYE, REKA MUKERARUGENDO YE KWIHARIRA IBYIZA BY’IWANYU
Kibuye n’abanyakibuye bose Oyeeeeeee
Weeeee acha TABIA ,.,
Masabo Nyangezi we kuki ataza kuturirimbira mu Rwanda?
Miss hhhhh, ayo mafr yigihugu agenda mubidafite akamaro, ubuse nibwo bibutse kuhamamaza cg nuburyo bwo gusohora no kurya amafr atagize icyo amaze, Rwanda waragowe
Aliko abantu mwanga ibyiza! Nonese urabona atari kwamamaza ibyiza bya kibuye, ejo nibizana ama devises si inyungu ku gihugu cyn cyn ku banyakibuye!
Mujye muvuga mwabanje guteketeza.
Ikindi biri mu mihigo ye. Nk’umuntu wiyamamarije mu burengerazuba agomba kubutaka. Ureke bamwe biyamamariza mu ntara, batsinda bakazarinda bava ku ntebe batahakandagiye
Ntibavuga Karongi bavuga Kibuye kuko niko yitwa kuva 1954
Urwanda nirwiza, cyanecyane kagame mwami wurwanda, umugabo umwe rukumbi. uzatuyobore nimyaka500 irimbere, kagame oyeee, urwanda rwawe nirwiza
Aho ngaho Miss Mutesi Jolly yibazaga ngo ” Ahh!? kuba Miss ni danger, mba ndi gusohoka njye nyine kandi mfite inshuti y’umuhungu? bigire vuba mandat yanjye irangire , maze nisubire muri game tu!”
None se wa munyamakuru we ko utubaza ngo aribaza iki? si wowe wamufotoye kuki icyo nacyo utakimubajije?
Kandi nanone umuntu yibaza byinshi akenshi biri na parsonal! Ikindi ubuse wowe uwagufata akakujyana gutembera no kurya ibyo utavunikiye utazinishyura (uretse ko kubyishyura ari ibinsdi !!!!!) koko wabura byinshi wibaza?
Nkanjye navuga ko yaba yatekerezaga inyushyu y’ibyo bintu igihugu kiri kumutangaho?
Icyakora ndabona ari ibikorwa byo kwamamaza Ibyiza bitatse Kibuye na Gisenyi!
Nuko nyine dukora ibyabandi bakora ariko urebye budget igenda muri kino gikorwa mbona ari menshi kandi nubwo yenda ataba aturuka muri budget ya Leta (?????) ariko leta yafasha nabafatanyabikorwa kureba igikenewe kurusha ikindi kandi hakarebwa ibigira inyungu kuri benshi kuruta ko amafaranga mesnhi atangwa kumuntu umwe gusa kko hari byinshi bikenewe kurebwa tutibagiwe n’ubukene abantu bafite:
mu Uburezi?
Ubuzima?
Ubuhinzi?
Imibereho myiza?
Hari bamwe inzira iri gutuma bahunga?
Macumbi?
Hari nahandi hakenewe gushyirwa amafaranga atari muri nyampinga!!!
Kandi sinkeka ko mu biranga iterambere (development indicator) habuzemo nyampinga ntitwabura
kubigeraho.
Gusa nanone Kwinezeza nabyo nibyiza ntabwo mbirwanyije mutanyumva nabi!
ndabona yatekerezaga ati uriko ababantu bose habuze numwe wanshaka mo amazi?
Oya Nyampinga yari mu Kivu yibaza ati ariko ubwato burahamye nabigenza nte ko ntazi kwoga.
Tesy,ngo iki?Ngo wagira ate???Reka reka rwose wivanga ibintu!
Comments are closed.