Perezida Magufuli yahamagaye mu kiganiro kuri TV atanga igitekerezo
Kuri uyu wa Kane, Perezida John Pombe Magufuli yahamagaye kuri Television yitwa Clouds TV ikorera mu gihugu cye ubwo yari iriho itambutsa ikiganiro imbona nkubone (Live) gisesengura ibyasohotse mu binyamakuru.
Magufuli waranzwe n’ibikorwa bidasanzwe akimara gutorerwa kuyobora Tanzania, yahamagaye nk’abandi baturage uko basanzwe bahamagara mu biganiro biba biri guca kuri Television.
Abanyamakuru b’iyi Television “Clouds TV” bari ari mu kiganiro kitwa “360 clouds TV” gisesengura ibyasohotse mu binyamakuru.
Perezida Magufuli yabwiye aba banyamakuru ko yishimira ikiganiro cyabo kandi ari umufana w’ibyo bakora.
Bavuganye nawe ku bijyanye n’uburinganire no guha umugore ijambo n’amahirwe angana n’ay’umuhungu.
Perezida Magufuli yabwiye aba banyamakuru ko atari we gusa ubakunda ahubwo n’umugore we abakunda ndetse ahita amubaha nawe asuhuza aba banyamakuru. Maze nawe abashimira ko babagezaho byiza kandi banabasetsa.
Ibi bintu byashimishije cyane abanyamakuru bahita bagaragaza ibyishimo byabo batewe n’uku gutungurwa na Perezida wabahamagaye mu kiganiro cyabo.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
6 Comments
what a surprise
Nonese ko mutatubwiye igitekerezo yatanze murumva muvuze iki?
Uyu president magufuri ndamukunda cyane rwose afite amatwara ajyagusa naya nyakubahwa wacu. Tanzania arahigira puissance pe nakomezatya
Ngo amatwara ajya gusa n’ayande,Nyakubahwa wanyu ni nde?Wakamutsinze,no wonder!!!
Yavuganye n’abanyamakuru ? ntibyari kuba byiza mudutangarije muncamake uko abibona n’inama yatanze ? impamvu twavuga dutyo , tuba dukeneye kumva icyo baba bavuze kubibazo byugarije isi harimo nyine nk’ ubusumbane kubitsina byombi munzego zitandukanye ariko hakagombye no kwitabwa ku mbaraga za buri wese bigendanye n’ubushobozi afite, kakirindwa kwirengagiza amahame y’imana agenga umuryango , mugukurikiza iryo hame ,umugore azirinda kumvako angana n’umugabo ko ahubwo ari umufasha we ! ibyo bizamurinda kurara mutubari nkuko hari abadamu babikora yirinde gutegura ingendo zidasobanutse atazumvikanyeho n’umugabo nibindi bisa bityo ! ahubwo azita kurugo nkuko biri cyaneko ari mutima w’urugo , yita kubana yirinda kubaterera Umukozi , yite kumugabo no kubyo akeneye , ibyo bisobanuyeko azafata iyambere mukumushyigikira munyanzuro afata hagamijwe kubaka umuryango muzima .
f
Magufuri oyeeeeeeeeeeeeeeeee, East Africa Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, rwose umva niyo wakwiba abaturage ariko wabegereye kandi utishongora njye twajyana ………….nanga abihanika bakagaragara nk aho basimbura Imana!