Digiqole ad

Ubuholandi burifuza kongeera Abanyarwanda bashaka kwigayo ku buntu

 Ubuholandi burifuza kongeera Abanyarwanda bashaka kwigayo ku buntu

Amb Frederick Da

*Muri 2011, abanyeshuri 31 bize yo ‘Masters’, 2013 na 2014 higa yo 40…Mu 2015 hizeyo 11 gusa
*Abanyarwanda bize mu Buholandi ngo ni ba Ambasaderi beza b’iki gihugu, barimo Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda,
*Ibanga ngo ni ugusaba kwiga mu byo usanzwe ukora. Mu masomo ya ‘PhD’, ‘Masters’ na ‘Short Courses’ hose amahirwe aratangwa.
*Uwabonye aya mahirwe afashwa byose, birimo amafaranga y’ishuri, ay’urugendo, ay’ubwishingizi, visa …

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Werurwe, Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Frederick Maria De Man yavuze ko mu myaka ibiri ishize umubare w’Abanyarwanda bahabwa amahirwe yo kujya kwiga mu gihugu ahagarariye wagabanutse. Ibi ngo biterwa n’umubare muto w’abasaba aya mahirwe bityo Ambasade ayoboye ngo yifuza ko uyu mubare wakwiyongera.

Amb Frederick Da
Amb Maria De Man yasabye Abanyarwanda gusaba kwiga mu Buholandi ari benshi

Muri gahunda yitwa NFP (Netherlands Fellowship Program), igihugu cy’u Buholandi gisanzwe gifasha ibihugu 51 byo ku isi birimo n’u Rwanda kugira abakozi bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru binyuze mu kubaha ‘bourse’.

Amb Maria De Man avuga ko igihugu cye gisanzwe gitera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ubutabera n’ubukungu.

Yemera ko kugira ngo abakora muri izi nzego bakomeze kubikora mu buryo bwa kinyamwuga baba bakwiye kwagura ubumenyi mu byo bakora.

Maria De Man avuga ko iyi gahunda yo guha abanyarwanda uburyo bwo kwiga ku buntu (Scholarships) mu Buholandi yagize akamaro mu mikorere y’inzego zo mu Rwanda cyane cyane izo mu butabera urugero ngo ni ishuri rikuru ryigisha amategeko ILPD ubu riyobowe n’uwize mu Buholandi binyuze muri iriya gahunda.

Undi muyobozi wize binyuze muri iriya gahunda ngo ni Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa.

Amb De Man yemeza ko aba banyarwanda bize mu Buholandi bakomeje kwitwara neza mu mirimo bashinzwe.

Yagize ati:“Twizera ko aba babonye aya mahirwe ari abavugizi igihugu cyacu gifite hano mu Rwanda.”

Umubare w’Abanyarwanda bemerewe kwiga mu Buholandi ku buntu mu kiciro cya ‘Masters’ wavuye kuri 40 muri 2013 bagera kuri 11 muri 2015.

Naho abagiye kwiga amasomo y’igihe gito(short courses) ku bw’iyi nkunga bavuye kuri 31 muri 2013 bagera kuri batatu gusa muri 2015.

Amb. Maria De Man yavuze ko aya mahirwe afunguye ku bantu bose basanzwe bafite ibyo bakora ariko asaba abanyarwanda kongera kuyasaba ari benshi.

Ati “…Iki ni igikorwa cy’ingirakamaro ariko muri iyi myaka ibiri ishize umubare w’ababonye iyi nkunga waragabanutse, ni ikintu cyo kwitondera kuko tutazi impamvu,…birashoboka ko abantu batabiha agaciro…”

Amb. Maria De Man yavuze ko hagiye gushyirwamo ubukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda bamenye aya mahirwe bafite bityo bakore ibisabwa byose kugira ngo bajye kwiga.

De Man agira inama abifuza gupiganira aya mahirwe ko bajya basaba kujya gukurikirana amasomo mu byo basanzwe bakora kugira ngo bagure ubumenyi mu byo bakora binafashe igihugu gukomeza gutera imbere.

Uwakwifuza gusobanukirwa birambuye no kuzuza ibisabwa kugira ngo apiganire aya mahirwe yasura uru rubuga https://www.studyinholland.nl/scholarships/find-a-scholarship

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • iyo website nifunguka

    • ntifunguka # nifunguka

    • Ndabona jye ifunguka neza rwose…wowe sinzi impamvu idafunguka…try again, please!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish