Digiqole ad

Gisenyi>>>Rutsiro>>>Karongi, 100Km mu bwiza nyaburanga

 Gisenyi>>>Rutsiro>>>Karongi, 100Km mu bwiza nyaburanga

Burya u Rwanda ni urw’imisozi igihumbi n’ibisubizo igihumbi, uramutse ugenze uru rugendo ruva Rubavu mu Mujyi wa Gisenyi, ukambukiranya imisozi ya Rutsiro, ukaminura iya Karongi nibwo ubona ko koko iki gihugu ari icy’imisozi 1 000.

Isumo rya Cyimbiri riri rwagati mu mirima y'icyayi.
Isumo rya Cyimbiri riri rwagati mu mirima y’icyayi.

Kugira ngo ukore uru rugendo runyura ku misozi igaragiye ikiyaga cya Kivu ruzwi nka “Congo Nile Trail”, bisaba kubyuka kare ntugundirwe n’akabeho ko mu buriri bwa Gisenyi.

Saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ukaba uhagurutse byibura mu Mujyi wa Gisenyi, ugafata umuhanda wo ku ruganda rwa Bralirwa, ugafata inzira izamuka Cyimbiri, Kinunu n’indi mirenge y’Akarere ka Rutsiro.

Bigasaba kandi imodoka ishoboye imihanda igoye kubashaka kurusoza vuba, naho ubundi ngo ruryoha iyo urunyuze n’igare kuko aribwo ubona neza imisozi 1000 y’u Rwanda.

Cyimbiri ntugomba kuharenga udasuye abahinzi b'ikawa.
Cyimbiri ntugomba kuharenga udasuye abahinzi b’ikawa.
Mu gitondo, aha uhasanga inka zirisha ku bwatsi bwegereye ikiyaga.
Mu gitondo, aha uhasanga inka zirisha ku bwatsi bwegereye ikiyaga.
Iyo usuye aha Cyimbiri, abahinzi b'ikawa bakwereka uko ihingwa, uko yitabwaho, uko isarurwa n'uko itunganywa kugera inyowe.
Iyo usuye aha Cyimbiri, abahinzi b’ikawa bakwereka uko ihingwa, uko yitabwaho, uko isarurwa n’uko itunganywa kugera inyowe.
Ibyuma bisya ikawa yasaruwe, igitukura gisya ikawa yo ku rwego rwo hejuru.
Ibyuma bisya ikawa yasaruwe, igitukura gisya ikawa yo ku rwego rwo hejuru.
Nyuma yo kuyisya no kuyanika, ubu ikawa iba ishobora kunyobwa.
Nyuma yo kuyisya no kuyanika, ubu ikawa iba ishobora kunyobwa.
Ikawa ushobora kubanza kuyisekura mu isekuru mbere ya byose.
Ikawa ushobora kubanza kuyisekura mu isekuru mbere ya byose.
Miss Rwanda 2016 twari kumwe muri uru rugendo yasekuye ikawa aribunyweho, n'abakerarugendo ibi barabyerekwa.
Miss Rwanda 2016 twari kumwe muri uru rugendo yasekuye ikawa aribunyweho, n’abakerarugendo ibi barabyerekwa.
Mutesi Jolly agosora ikawa yari amaze gusekura.
Mutesi Jolly agosora ikawa yari amaze gusekura.
Nyuma yo kugosora, Miss yagiye kwikarangira ikawa.
Nyuma yo kugosora, Miss yagiye kwikarangira ikawa.
Ikawa iyo imaze gukarangwa nibwo igira impumuro nziza, nyuma yo kuyikaranga bongera kuyisekura bakayibyaza ifu ikora icyayi.
Ikawa iyo imaze gukarangwa nibwo igira impumuro nziza, nyuma yo kuyikaranga bongera kuyisekura bakayibyaza ifu ikora icyayi.
Cyimbiri haba n'inyoni nziza.
Cyimbiri haba n’inyoni nziza.
Ifundi ni ubwoko bw'inyoni zidatinya abantu cyane.
Ifundi ni ubwoko bw’inyoni zidatinya abantu cyane.

Uvuye Cyimbiri, Umurwa wa Bikiramariya ni ahandi hantu hateye amatsiko utagomba kurenga mu gihe ukora uru rugendo. Ni ahantu hari ibikorwaremezo bijyanye n’imyemerere Gatolika nk’inzu zo gusengeramo n’ibindi.

Aha hantu hatangijwe na Musenyeri Aloys Bigirumwami wabaye umwirabura wa mbere wahawe ubusenyeri mu bihugu byakolonizwaga n’Ababiligi.

Padiri Nshimyumuremyi Straton, ukorera ubutumwa ku murwa wa Bikiramariya avuga ko uyu mwaka bitegura kwakira abantu barenga ibihumbi 300 baje gusenga no kuhasura.

Kuri ubu butaka, Abakirisitu Gatolika bahakorera urugendo rwitwa “Inzira ya Karuvariyo ”, hakaba isoko igenewe abarwayi bagana umubyeyi w’abakene ‘Biramariya’, Kiliziya isengerwamo, ndetse n’inzira y’ububabare 7 bwa Bikiramari nayo abantu baje mu rugendo rutagatifu bakoresha.

Ikaze ku murwa wa Bikiramariya.
Ikaze ku murwa wa Bikiramariya.
Aho abantu bicara mu iturwa ry'igitambo cya misa.
Aho abantu bicara mu iturwa ry’igitambo cya misa.
Hari ibibumbano bishushanya umwami Yezu kuri ubu butaka.
Hari ibibumbano bishushanya umwami Yezu kuri ubu butaka.
Inzu yubatswe na Musenyeri Bigirumwami mu 1853.
Inzu yubatswe na Musenyeri Bigirumwami mu 1953.
Padiri Nshimyumuremyi Straton, ukorera umurimo ku murwa wa Bikiramariya.
Padiri Nshimyumuremyi Straton, ukorera umurimo ku murwa wa Bikiramariya.
Imbere mu nzu imaze imyaka 63 yakira abantu baje kwambaza umubyeyi Bikiramariya.
Imbere mu nzu imaze imyaka 63 yakira abantu baje kwambaza umubyeyi Bikiramariya.
Isoko y'amazi akiza indwara yatanzwe n'umubyeyi Bikiramariya.
Isoko y’amazi akiza indwara yatanzwe n’umubyeyi Bikiramariya.
Padiri avuga ububabare bwa Bikiramariya, Miss Mutesi Jolly wabonaga nawe yifatanyije nawe.
Padiri avuga ububabare bwa Bikiramariya, Miss Mutesi Jolly wabonaga nawe yifatanyije nawe.
Ngo ushora ibiganza mu mazi ugakira.
Ngo ushora ibiganza mu mazi ugakira.
Kimwe mu bintu 7 byababaje umubyeyi Bikiramariya.
Kimwe mu bintu 7 byababaje umubyeyi Bikiramariya.
Umubyeyi Bikiramariya utuye kuri uyu murwa.
Umubyeyi Bikiramariya utuye kuri uyu murwa.
Hari na Kiliziya abakrisitu gatolika basengeramo.
Hari na Kiliziya abakrisitu gatolika basengeramo.
Hari inzu nto abantu bahoramo bashengerera.
Hari inzu nto abantu bahoramo bashengerera.
Ikimenyetso cy'ubukristu, umusaraba munini uri hejuru y'ikiliziya kiri kuri uyu murwa wa Bikiramariya.
Ikimenyetso cy’ubukristu, umusaraba munini uri hejuru y’ikiliziya kiri kuri uyu murwa wa Bikiramariya.
Miss Rwanda Mutesi Jolly yanejejwe n'ibyiza biri kuri mu Ntara y'Iburengerazuba.
Miss Rwanda Mutesi Jolly yanejejwe n’ibyiza biri kuri mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mutesi Jolly yakiriwe neza ku murwa wa Bikiramariya.
Mutesi Jolly yakiriwe neza ku murwa wa Bikiramariya.
Muri uru rugendo ruva Gisenyi rwerekeza Karongi, ugenda ubona ibirwa byiza biri mu kivu.
Muri uru rugendo ruva Gisenyi rwerekeza Karongi, ugenda ubona ibirwa byiza biri mu kivu.
Mu Kivu habamo ibirwa byinshi.
Mu Kivu habamo ibirwa byinshi.
Uyu musozi uteganye n'umurwa wa Bikiramariya niwo ukorerwaho inzira ya Karuvari.
Uyu musozi uteganye n’umurwa wa Bikiramariya niwo ukorerwaho inzira ya Karuvari.
Turahavuye dukomereje urugendo munzira igana Karongi.
Turahavuye dukomereje urugendo munzira igana Karongi.
Imisozi ya Manihira igaragiwe n'imirima y'icyayi.
Imisozi ya Manihira igaragiwe n’imirima y’icyayi.
Mu nzira, uba uhura n'abana bavuye kwiga, n'abava mu mirima.
Mu nzira, uba uhura n’abana bavuye kwiga, n’abava mu mirima.

Muri uru rugendo, ugenda ubona imirima y’Icyayi n’ikawa ahenshi, ahantu ho kuruhukira, amashyamba n’ibindi byinshi ntanyuramo byose kuko byansaba kurondogora.

Ibilometero bisaga 100, mu masaha hafi 12 njye nakoresheje, nawe uzagerageze wenda wowe ushobora kuyagabanya cyangwa ukayongera byaterwa n’ibyo ushaka kureba.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Uyu mukobwa simwise mubi ariko nanone si mwiza wo guhagararira u Rwanda. Mwifurije amahirwe masa kuko yabitsindiye.

    • Ese wakwishimira beauties without minds. sinzi ni cyo wita ubwiza kuko njye ahubwo ndabona azir’inenge hose.

  • Ese mwazinduwe no kunegurana Lattice?:

  • nice

  • mukosore musemyeri BIGIRUMWAMI muri 1853 yari ataravuka. murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish