Digiqole ad

Babiri biyamamarizaga kuba Nyampinga wa INES Ruhengeri basezeye mu irushanwa

 Babiri biyamamarizaga kuba Nyampinga wa INES Ruhengeri basezeye mu irushanwa

Mu myaka 13 iyi Kaminuza imaze ishinzwe, igiye gutora Nyampinga ku nshuro yayo ya kabiri. Mu bakobwa umunani biyamamarizaga kuba Nyampinga w’iyo Kaminuza babiri basezeye mu irushanwa kubera impamvu zabo bwite.

Sarambuye Yvanne urimo gutegura icyo gikorwa
Sarambuye Yvanne urimo gutegura icyo gikorwa

Abakobwa umunani bahataniraga ikamba rya Nyampinga wa INES Ruhengeri harimo Natete Liliane, Uwimana Alphonsine, Umutoni Daniella , Isimbi Elsa Melissa, Kamariza Solange, Mujawamariya Josée, Murekatete Liliane na Umugwaneza Liliose.

Kuri uyu wa gatatu  nkuko bitangazwa na Sarambuye Yvanne urimo gutegura icyo gikorwa, yavuze ko Kamariza Solange, Mujawamariya Josée bamaze kumenyesha abarimo gutegura iki gikorwa ko batakiri mu irushanwa.

Ati “Ntabwo tuzi neza impamvu bashobora kuba basezeye mu irushanwa. Icyo bashoboye kudutangariza ni uko bafite impamvu zabo bwite”.

Umurerwa Gaudence niwe wegukanye iryo kamba bwa mbere mu 2015. Kuri ubu bikaba biteganyijwe ko hagomba gutoranywa undi mukobwa ugomba kwambikwa iryo kamba muri 2016.

Abo bakobwa uko ari batandatu basigaye mu irushanwa, bose bari hagati y’imyaka 20 na 22 y’amavuko. Biteganyijwe ko ku itariki ya 19 Werurwe 2016 ku cyicaro cy’iri shuri mu Mujyi wa Musanze aribwo icyo gikorwa kizaba.

Urutonde rw’abakobwa batandatu bakomeje kwiyamamariza kuba Nyampinga wa Kaminuza ya INES Ruhengeri.

Umurerwa Gaudence niwe wari Nyampinga wa INES Ruhengeri mu mwaka wa 2015
Umurerwa Gaudence niwe wari Nyampinga wa INES Ruhengeri mu mwaka wa 2015
Melissa umwe mu barimo guhatanira iryo kamba
Melissa umwe mu barimo guhatanira iryo kamba
Murekatete
Murekatete
Natete
Natete
Alphonsine
Alphonsine
Daniella
Daniella
Liliose
Liliose

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ba Nyampinga bo mu bigo by’amashuri makuru na Kaminuza, bari bakwiye kujya batoranwa hashingiye ku bintu bikurikira:

    1. Ubuhanga mu masomo
    2. Umuhate mu bushakashatsi
    3. Ubwitange mu gufasha bagenzi be (bafite ubushobozi buke) mu masomo biga
    4. Ubushishozi mu mikorere
    5. Imibanire n’abandi
    6. Ubukerebutsi
    7. Ikinyabupfura n’imyifatire muri rusange
    8. Ubunyangamugayo
    9. Ubwiza ku mutima
    10. Ubwiza ku mubiri

    Ntabwo rwose byaba bihesha agaciro n’ishema Miss wo muri Kaminuza , mu gihe yaba yaratoranyijwe hashingiwe ngo ku bwiza, ngo ingendo, ngo indeshyo, ngo indoro n’utundi nk’utwo …….tutagize icyo tuvuze muri “milieu académique”

    • Orororo !!!!!!ni byinshi, nta n umwe wabona

  • Ibyo uvuga ni ukuri.

Comments are closed.

en_USEnglish