Digiqole ad

Ibya Mission z’abayobozi bigomba guhinduka, abo bidashimishije…Alhamdulillah – P.Kagame

 Ibya Mission z’abayobozi bigomba guhinduka, abo bidashimishije…Alhamdulillah – P.Kagame

Perezida Kagame, mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda (Photo: archive).

*Ni gute tubana n’ikibazo cy’abana bari ku mihanda abandi bari ku ishuri?
*Ntihakwiye kubaho kudahanwa kuri ruswa
*Perezida Kagame agiye kwigira kuri Magufuli kuri za missions z’abayobozi
*Ikibazo cy’u Burundi ngo cyabaye icy’u Rwanda gite?
*Amateka yabaye ku Rwanda ngo yunze anakomeza abanyarwanda kurusha uko abantu babyibaza

Gatsibo – Avuga ijambo ritangiza umwiherero wa 13 w’abayobozi uri kubera mu kigo cya gisirikare i Gabiro Perezida Kagame yavuze ijambo rikubiyemo bimwe mu bibazo bireba abayobozi birimo ikibazo cy’abana bo ku mihanda, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikibazo cy’imikorere mibi mu bayobozi, ruswa, ikibazo cy’abahombya Leta, ndetse anavuga ko agiye kwigira kuri Perezida Magufuli ku kugabanya ibyo Leta itakariza mu ngendo z’abayobozi aho kuri ibi yagize ati ‘abo bishimisha n’abo bidashimishije…Alhamdulillah’.

Perezida Kagame yavuze ko atumva uburyo hakiri ikibazo cy'abana ku mihanda, ngo ni intege nke z'ababishinzwe
Perezida Kagame yavuze ko atumva uburyo hakiri ikibazo cy’abana ku mihanda, ngo ni intege nke z’ababishinzwe

Muri iri jambo Perezida Kagame yihanije abayobozi bakora amakosa mu mikorere bagakora ibintu uko bidakwiye babinyuza mu nzira zabo ziboroheye cyangwa bafitemo inyungu. Aha yagarutse nko ku nyubako ya Hotel igomba kubakwa na FERWAFA avuga ko uburyo babikoze nabi byatumye ubu hari abari kubiryozwa ndetse n’iperereza rikomeje.

Perezida Kagame yavuze ababaye cyane ikibazo cy’abana bo ku mihanda, ngo yasomye mu binyamakuru kandi nawe ubwe akabyibonera. Yibaza uburyo abayobozi babishinzwe banyura ku bana bameze nabi ku mihanda bakajya mu biro bagakora.

Ati “Ni amikoro twabuze? ni iki? Ni abayobozi mutabibona? Ntimugira amaso abona ngo ikibazo mugikemure? Mukeneye abaterankunga ngo babibone babibafashe?”

Perezida Kagame kandi yanenze imbaraga nke ngo zishobora kuba zishyirwa mu kutarandura ikibazo cy’icuruzwa ry’abana kuko ngo buri munsi haboneka ‘case’.

Yanenze kandi ihohoterwa rikorerwa mungo rishingiye ku gitsina, anenga abagabo bakubita abagore nk’aho ari ibintu bisanzwe mu buzima, ndetse ngo hakaba hari n’abemera ko ari uko abantu bagomba kubana.

Perezida Kagame ati “Umugore akaza ku kazi afite uruguma wamubaza akabeshya ngo yakubise umutwe ahantu kandi yakubiswe…ibintu nk’ibi tubana nabyo gute? Kuki tutahana bikomeye cyane abakora bene ibi? Kuki tutakora ku buryo uwabikoze bimuhenda cyane? Icyo nifuza ni uko abana b’u Rwanda babaho mu mahoro uko babyifuza kandi uko bikwiye.”

 

Ruswa ngo nubwo itacika ariko ntikwiye kudahanirwa

Perezida Kagame yavuze kuri ruswa yumvise ko isigaye itangwa no mu bundi buryo nk’intwererano mu bukwe. Ndetse yabajije impamvu abategura umwiherero badatumira Mme Marie Immaculee Ingabire w’umuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa n’akarengane ngo na hano ajye aza abwire abayobozi ibya ruswa bamwe muri bo babamo.

Ati “Nubwo tuyirwanya ku rwego rushimishije ndetse wayigereranya n’ahandi tukaba dufite nke ariko iyo nke yo irasigarira iki? Ntihakwiye kubaho kudahana ruswa, niba hari n’ibayeho uwayikoze wese akwiye guhanwa, ntihakwiye kubaho kudahanwa.”

Avuga ku by’umutungo wa Leta utakarira mu manza Leta itsindwa kubera impamvu zirimo n’ubwende bwa bamwe kubera inyungu zabo, anavuga kandi ku bafitiye Leta amafaranga menshi cyane badashaka kuyishyura yavuze ko ibi bidakwiye, kandi uyu mwiherero ukwiye gusuzuma ibibazo nk’ibi ukabikosora naho ubundi ngo ntaho byagarukira.

 

Ibya mission z’abayobozi ngo agiye kwigira kuri Perezida Magufuli

Abayobozi bakurikiye Perezida Kagame
Abayobozi bakurikiye Perezida Kagame

Akomoza kuri ibi Leta itakarizamo ubukungu yagize ati “Njya mbaza minisitiri w’imari nti ndebera amafaranga agenda muri za mission… ariko ntagira uko angana.”

Perezida Kagame yavuze ko adashaka gufunga ngo ntihagire umuntu uzongera kugira aho ajya, ariko ngo arasaba ko nibura umuntu ugenda akwiye kuba abanza kugaragaza impamvu nyayo n’inyungu igihugu gifite muri mission (ubutumwa bw’akazi) agiyemo mu mahanga.

Perezida Kagame yavuze ko kenshi yahendahenze, yihanganye muri ibi by’ingendo za buri kanya ariko ngo kwihangana kwe kuri gushira.

Ati “Ubu noneho byageze ku rundi rwego mujya mwumva ikintu bita East African Community, ubu iyi community iri kuduhenda bikabije.

Buri cyumweru haba hari abaminisitiri batari munsi ya batatu bagiye, kandi noneho bakananyuranamo batanu baragaruka batatu bakagenda. Muri cabinet nabaza nti ariko Minisitiri kanaka ari he? Bati ntiwibuka ko yagiye mu nama….

Hari ubwo baba bakigaruka, bagikoza ibirenge hano bakaba barahamagawe ngo basubireyo. Ntabwo ndi kubikabya niko bimeze. Ibi ntabwo twakomeza kubyemera, ntabwo byahora gutya.

Bimaze igihe mbibabwira rwose bimaze imyaka myinshi mbibabwira, ari ibya rusange, ari ibya EAC…nkabyihanganira, nkavuga, nkihangana….ariko byageze aho bikwama.

Umuturanyi wacu we muri Tanzania yaturushije ubutwari, yarabihagaritse, natwe bigeze aho igiciro cy’ingendo gikabije ku gihugu.

Magufuli yandushije ubugabo ariko ndi kumwigiraho, nanjye ndi gushaka inzira…nagerageje kubikoraho mu kinyabupfura ndahendahendaaaa none byanze. Tugomba gushaka umuti.

Ntabwo nagira abaminister benshi Arusha cyangwa ahandi kurusha abagomba kuba bari hano bakora akazi kabo.”

Perezida Kagame yavuze ko inzira imwe yoroshye ari uko Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ibya EAC bibaye ngombwa yaguma na Arusha akabikora byose.

Maze yaba minisitiri w’imari, uw’ubucuruzi, uw’ibidukikije…bose bakajya bicarana nawe bakamubwira uko bashaka ko bikorwa akagenda akaba ari we ubahagararira ndetse ngo akaba yafashwa akongererwa abandi bakozi nka babiri cyangwa batatu bakamufasha akabikora.

Ati “Abishima abo bidashimishije, Alhamdulillah….Ubu tugiye gushyira imbaraga aho zigomba kuba ziri, ndabizeza ko ibi nabyihanganiye cyane ariko ubu birarangiye. Inyungu zacu ni imbere hacu, ni ubukungu ni amahoro arambye, nta muntu uzabikugezaho.

N’ibi birirwa bavuga indicators zose zerekana ko u Rwanda ruhagaze neza, nabyo ndabyemera ni byiza, ariko ibi byibahuma amaso ngo mwumve ko mwagezeyo, nimubyishimire ariko mubivanemo intege zo gukora ibirenzeho kandi ibirenzeho mu buryo burambye

Umuntu wenyine wakwiringira ko azagufasha ni wowe gusa. Nta muntu n’umwe uzakugeza hariya aho isi ibona ko uhagaze neza, nta n’umwe uzahakugeza atari wowe ubwawe.

Nimurebe ibiri ku isi hose, ahantu aho ariho hose mubyigiramo iki? Nimurebe ibibazo biri hose, murebe n’ibyacu bya Africa yacu, nimurebe ibibazo byinshi binyuranye abantu bari guhura nabyo, mwibaze. Muzasanga ibyo turi gukora ari byo, ibyo turi kugerageza gukora bikwiye.”

Yavuze ko atibaza uburyo ikibazo cy'u Burundi cyaje guhinduka icy'u Rwanda
Yavuze ko atibaza uburyo ikibazo cy’u Burundi cyaje guhinduka icy’u Rwanda

Yavuze kuri Politiki y’isi no ku Burundi

Perezida Kagame yagarutse kuri Politiki ku isi, avuga ko ibihugu byose biba bigamije inyungu z’abaturage babyo muri Politiki zose bikora, avuga ko ibihugu bimwe biba bishaka ko ibindi bikurikiza imigirire yabyo kandi nyamara ngo byaragaragaye ko iyo migirire yabyo ishingiye ku kinyoma.

Avuga ko Politiki nyayo ishingira ku baturage, ku kubaka ubushobozi bwabo no kubateza imbere, iyo bitabaye ibyo ngo bigera aho nabo bivugira kandi ngo uburyo bivugiramo buragutungura (nk’umuyobozi).

Ati “Nari nagiye kure za Amerika na Burayi, ariko reka njye hafi, nk’ubu nimurebe ibibazo by’i Burundi…nimutekereze….byagenze gute ngo ikibazo cy’u Burundi gihinduke ikibazo cy’u Rwanda??? Ibi ni uko abayobozi b’i Burundi bahora babwira buri wese ko nta kibazo kiri i Burundi ko ahubwo ikibazo kiri mu Rwanda ko ariho ikibazo cyabo gituruka….

Ariko uzatungurwa no kubona hari abantu babyemera gutyo, cyangwa bazishushanya nk’ababyemera gutyo kubera inyungu zabo. Kubera ibyo ukeneye i Burundi ukabyemera gutyo kubera izo nyungu.

Cyangwa abandi bakabyemera gutyo kugira ngo gusa bababaze u Rwanda kubera impamvu runaka.

Niba hari umuntu uzi inkuru y’uko byatangiye, hari aho u Rwanda ruhuriye n’uko byatangiye? Nta na hamwe, nta na hamwe.

Batangiye ubundi bashinja ibihugu bitatu ko aribyo bibiri inyuma, batangiye bavuga igihugu Iburayi, ubundi babishyira kuri Amerika ubundi babishyira ku Rwanda…. uko igihe kigendaaa barabigabanyije babishyira ku Rwanda no ku kindi gihugu cy’iburayi, abasigaye umenya barababariwe.

Abo bandi bo ngirango barababwiye bati nimwongera kutuvuga muzatubona. Ahubwo umenya baranabijeje ko bazabafasha gushinja undi muntu. Ni uko u Rwanda rwabigeretsweho.

Ibyo byose bigaruka kubyo mpora mvuga… nutita ku bibazo byawe ntuzategereze ko hari uza kubigukemurira.

Dushobora gushinjwa ariko ntabwo na rimwe tuzemera kubirenganiramo, ntibishoboka nta na rimwe.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bashinja u Rwanda nta kuri kubirimo, atinda cyane ku byo barushinje ko rushyira abana mu mitwe yitwaje intwaro, ibi yabitinzeho abinenga bikomeye avuga ko nta na rimwe u Rwanda rwashyize abana mu gisirikare usibye no kuri ibyo by’i Burundi, ndetse avuga ko n’abo babishinja u Rwanda nta numwe urusha u Rwanda kwita ku burenganzira bw’umwana.

Asoza ijambo rye yavuze ko amateka yabaye ku Rwanda yunze, akanakomeza Abanyarwanda kurusha uko abantu babyibaza.

Ati “Tugomba kuguma ku ntego yacu yo kuba umwe, tukubaka igihugu cyacu, tugahangana n’ibibazo duhura nabyo.

Dushobora gukorana n’isi, dushobora gukorana n’abaturanyi kugera ku ntego runaka mu gukemura ibibazo byugarije isi no kubaka amahoro arambye bakatwigiraho tukabigiraho, ariko ntaho tugomba gucika intege ku bintu nka biriya bito navugaga kuko byadusubiza inyuma.”

Abayobozi batandukanye mu cyumba uyu mwiherero uri kuberamo
Abayobozi batandukanye mu cyumba uyu mwiherero uri kuberamo
Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta Obadiah Biraro (ubanza iburyo) ari muri iyi nama
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro (ubanza iburyo) ari muri iyi nama
Abadepite hatumirwa abayobozi ba za Komisiyo mu Nteko
Abadepite hatumirwa abayobozi ba za Komisiyo mu Nteko
Mu bayobozi bari muri uyu mwiherero harimo n'abahagarariye u Rwanda mu mahanga, ubanza imbere ni Eugene Gasana uruhagarariye muri UN
Mu bayobozi bari muri uyu mwiherero harimo n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga, ubanza imbere ni Eugene Gasana uruhagarariye muri UN
Hon Nkusi wo muri Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y'imari ya Leta mu mutwe w'Abadepite ari muri uyu mwiherero
Hon Nkusi wo muri Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’imari ya Leta mu mutwe w’Abadepite ari muri uyu mwiherero
Ba Minisitiri batandukanye mu myanya yabo mbere gato y'uko Perezida avuga ijambo ritangiza Umushyikirano
Ba Minisitiri batandukanye mu myanya yabo mbere gato y’uko Perezida avuga ijambo ritangiza Umushyikirano
Hon Makuza uyobora Sena na mugenzi we Hon Mukakalisa uyobora Inteko umutwe w'Abadepite
Hon Makuza uyobora Sena na mugenzi we Hon Mukakalisa uyobora Inteko umutwe w’Abadepite
Abayobozi b'ibigo bya Leta binyuranya barahari, aba ni Peacemaker Mbungiramihigo wa Media High Council na Fidel Ndayisaba wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwyunge
Abayobozi b’ibigo bya Leta binyuranya barahari, aba ni Peacemaker Mbungiramihigo wa Media High Council na Fidel Ndayisaba wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwyunge
Buri wese yicaye mu mwanya wamuteguriwe
Buri wese yicaye mu mwanya wamuteguriwe
Ba Minisitiri Biruta, Mukabaramba, Gen Kabaerebe, Busingye, Dr Ndagijimana n'abandi...
Ba Minisitiri Biruta, Mukabaramba, Gen Kabaerebe, Busingye, Dr Ndagijimana n’abandi…
Minisitiri Mushikiwabo araganira na bagenzi be Tugireyezu na Musoni
Minisitiri Mushikiwabo araganira na bagenzi be Tugireyezu na Musoni
Francois Ngarambe umunyabanga wa FPR_Inkotanyi araganira n'umuyobozi mukuru wungirije wa Police y'u Rwanda DIGP Dan Munyuza
Francois Ngarambe umunyabanga wa FPR_Inkotanyi araganira n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa wa Police y’u Rwanda DIGP Dan Munyuza
Uhereye ibumoso hari, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby'ingufu Germaine Kamayirese, Minisitiri w'imari Amb Claver Gatete na Hon Francis Gatare umuyobozi wa RDB
Uhereye ibumoso hari, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’ingufu Germaine Kamayirese, Minisitiri w’imari Amb Claver Gatete na Hon Francis Gatare umuyobozi wa RDB
Abayobozi bakuru b'ingabo
Abayobozi bakuru b’ingabo
Uyu mwiherero w'iminsi ibiri uyobowe na Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi
Uyu mwiherero w’iminsi ibiri uyobowe na Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi

Photos/A E Hatangimana/Umuseke

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

57 Comments

  • Ya talk is really wise my President!
    Salute

  • Ariko president abanze atange urugero nawe agabanye indendo ze. Nibyiza abanze yihereho n’abandi bakurikire.

    • @SimbaJean Perezida wacu agira ingendo zumvikana cyane kandi inyungu zazo ziba zigaragara ku gihugu, kereka niba ushyizemo ingendo ze wenda ku giti cye, kandi nazo ntazo nzi kuko iyo akeneye kuruhuka akenshi ajya iwe kuri Muhazi.
      Perezida kagame ingendo ze rwose zose ziba zifitiye igihugu akamaro, nta rugendo rudafite icyo ruvuze ku gihugu nzi ajyamo

      • As if ariwowe umukorera agenda . What do you by saying ngo “nta ngendo nzi akora zidahagaririye inyungu ” does he inform you every time he is traveling?

        • Amanda WA muhari we wowe ubihakana uhereyehe.

          • Witukana! Intore ntitukana….naho ubundi uba wigaragaje uko uri!

    • Umenye ko byinshi ubona mu rda hamwe n Imana ikindi gituma bigerwahi ari Imibanire myiza n ibindi bihugu .ikindi kdi ntiyavuze ko yanze ingendo zose kereka izidafite impamvu isobanutse.impamvu ubizi ko agira ingendo nyinshi nuko bica mu itangazamakuru buriya . wenda hari aho wumvise ko yazindutse ajya muri picnic aho ho wabyamagana.thx

    • Mumvugo nibyizacyane gusa bahere nokungendo zindege zijya muri America kuko bitera abanyarwanda kwibaza ingendo zomuri America mwatubwira inyungu zabyaye!!!!!? Mubikurikirane neza nonese kujya muri America ,Rwanda Day nibindi byose mutubarize kandi dukeneye ibisuzo kuvamuri komisiyo ya Juvenile Nkusi munteko ishinga amategeko.

  • Ibyo avuga nibyo ariko nanone nawe nabanze abahe urugero rwiza nawe aragenda bikabije.agabanye ingendo nityo nabo bazaboneraho bazigabanye.

    • Ariko ngirango abenshi ni ababa bamuherekeje. Niba baba bitumiye nibasigeho kabisa.

      • Mwa bipinga mwe muratinya ko muzee aza akabasenya aho mucumbitse?!
        Kuko iyo aje aba aje mu Manama afite akamaro. Iyo Aguma yacaye muri office ntabwo tuba tugeze aho turi.

        • Ese ruhinyura ntabwo ushobora gutanga igitekerezo cyawe udatukanye? Ese hari ibipinga by’abarundi, kongo, Tanzaniya? abowita ibipinga nabanyarwanda kimwe nawe.

        • Ese sha ubwo nkawe uratukanira iki? ntukagarahaze uwo uri we kabisa

    • Kugenda kwa President wa Repubulika ni ugutsura umubano n’Amahanga. Mujye mutega amatwi mwumve Kandi mukanure mubone. HE iyo agiye ahantu hari ibiza bimuherekeje kandi bifitiye inyungu nyinshi Igihuhu.
      Abo bajyana akenshi usanga ari abazakomeza gukurikirana izo nyungu aba yagiye gushakira abanyarwanda muri ibyo bihugu.
      Rero uwo ariwe wese uvuga ngo yihereho ni uko atazi kuyobora igihugu icyo aricyo.
      Dufite umugabo ukwiye.

  • Uko mbizi abayobozi bakuru bagiye mubutumwa babanza gusingirwa Na president,cyangw premier minister.niba rero abasinyira kandi abona bagiye mungenzo zamafuti, ubwo ni amakosa ye.

    • Mureke gushaka kwigira abataramu. President Kagame azwiho kuyoborana ubushishozi.ntacyo muzakora.

      • Ngo bagire ngo rero umukunda kurusha abandi! Uwo ntazi se nzi nyina.

  • HE nawe niyihereho, kuko u Rwanda rufite ambasade hirya no hino ntampamvu yo guhora agenda cyane. kuko ibyo aba agiyemo byinshi ambasade zabikora kuko nicyo zibera bitabaye ibyo ambasade zakurwaho.

    kenshi Kagame ngo yagiye US gutanga ikiganiro Harvard ubundi ngo yagiye US gufata igikombe yahawe…. ibi rwose yabigabanya bigakorwa mubundi buryo.

    ingendo hanze zirakabije cyane kubayobozi kandi wareba inyungu zitanga ugasanga ntifatika.

    ikindi mission z’imbere mu igihugu nazo zirakabije kandi ntizisobanutse. umuyobozi runaka akagenda nka Rubavu cg ahandi akahamara icyumweru cyose ukibaza arimo gukora iki cyatuma amara icyo gihe cyose ukakibura kandi niko akayabo kamugendaho kaho yaraye ibyo yariye hakikubitaho na missions fees, hakeneye impinduka zikomeye ingendo imbere mu igihugu no hanze yacyo zikigwaho neza naho ubundi ziradusenyera.

    nibyinshi bikenewe gukorwa. nk’iyi nama ubwayo nayo yatwaye akayabo kuko ba ambassadors kuza i Rwanda bava hirya no hino ku isi aho bakorera baje kuri mission, hari amatike y’ingendo, ibyo barya hakiyongeraho mission fees kuko bari mubutumwa bw’akazi.

    Twizereko nk’abayobozi muribugire byinshi muhindura.

    Murakoze

    • Aba hora bababazwa nibyo akora noneho, aha baboneyeho kwivugira ibyo bashaka none ko mubona yagiye mwishule Boston, nicyo kiba cyamuvanye mu Rwanda, ngo kujya gutora ibikombe…umva iki bababaza…ni bingahe se byakirwa nabandi bakabimuzanira. Ariko iyo mureba amasocietes akomeye nka za Microsoft, Google zikorera mu rwanda biba byavuye hehe?Ni batagira aho bahurira ugirango bizagera i wacu? Mumenya abazungu utabemeje ntibakwemera(cyane uri umwirabure). Uzi Obama yitoza bavuga ko adashobora kuba President wa USA”ndavuga abazungu bo muri Europe, barabimbyira da, nanjye nkabyemera, maze bigeze kure batangira kuvuga ko bazamugira nka Kenedi nanjye nkabyemera!!!!!!None yarabemeje ubu ni nde?

      • Abanyarwanda bikomereje kuba ba macabiranya! Amambere Perezida kagame yanengaga bagenzi be bahora bahamagara abazungu ngo baze babatabare bavuga ngo Papaaaaa! None nawe ntacyo mbona abarusha kuko ahorayo(i Burayi na America). Ubundi ngo tugomba kwigira! Ariko mpora mwumva akangurira abo bazungu kuza gushora imari mu Rwanda! Yashishikarije abanyafurika akaba aribo baza? Ko ahora atubwira KWIGIRA tukabaho kinyafurika. Perezida kandi iyo muvuga ngo yunze mu rya Magufuli njye siko mbibona. Magufuri kuva yatorwa umwaka ushize yasohotse mu gihugu cye rimwe agiye muri Ethiopia mu nama ya AU. Perezida wacu we guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri amaze gusohoka mu gihugu incuro zirenga eshanu!Mamwe nimugereranye mumbwire uwagombye kugabanya ingendo! Ku kibazo cy’ibikorwa binengwa na Perezida, njye ndatecyereza ko ntacyo atazi kuko inzego ze z’iperereza zimugezaho byose! Ubu se ayobewe ko mu mujyi aha(Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro)harimo imihanda igiye kumara umwaka yarahagaze idakorwa?! Abikiraho iki? Abayoboye utwo turere ntibaba batumiwe muri uwo mwiherero?! Njye mbona kwihanangiriza aba bayobozi bateraniye aha ari byiza ariko na none nawe ajye yibuka ko INYANA ARI IYA MWERU! Bitabaye ibyo byaba bisa n’ibyo bita GUSISIBIRANYA mu kinyarwanda!

        • + Bikari, mujye mumenya ko ingendo za kure zivuna kabone Kagame agendera mundege ye bwite irimo byose ndetse nuburiri wenda.
          1. Uva mu Rwanda ali climat intertropical degré celcius 25-30,ukajya ahantu kure hakonje nkkurubura , utibagiwe za fiseaux horaire zitandukanye( amasaha atandukanye) ibi byose bigira ingaruka kumubiri no kubasirikare barinda umubiri, Stress umunaniro ukabije uterwa ningendo za kure.
          Kagame kugenda kwe nti mubona ko mu myaka 58 gusa mubona atameze nkumusaza wa 68?
          Ni musigeho Muzehe aba yagiye guhaha.
          Ministre akazi yakora yanze Ambassador yagakora aliko mumenye ko un President adasimbuzwa, hose muli diplomatie byakorwa aliko mumenye ko nuburemere burya intumwa nintumwa.
          Utagera ibwami abeshywa menshi.

      • @Jean

        Uvuze ibya OBAMA ngo ni umwirabura binyibutsa ibintu abantu benshi bavuga ngo yatowe ari umwirabura ngo abazungu baramwemera. Iyo ushishoje neza usanga OBAMA atari umwirabura. Kuba se umubyara ari umunyakenya ntabwo aribyo bigira OBAMA umwirabura.

        Nyina wa OBAMA ni umuzungukazi w’umunyamerika. Iyo urebye ubuzima bwa OBAMA usanga atararezwe na se umubyara kubera ko se yatandukanye na nyina OBAMA akiri muto cyane. OBAMA rero yarerewe kwa nyina na nyirakuru b’abazungu aribo bamushyizemo invamutima n’ibindi byinshi biranga umuntu mu mikorere, mu migenzereze, mu myitwarire, no mu mibereho rusange. Ibyo byose rero iyo ubirebye usanga OBAMA yitwara Kizungu kuruta uko yitwara Cyirabura.

        Sinashidikanya rwose kuvuga ko OBAMA yatoye imico ya kizungu. Na bariya bazungu bamutoye ni uko babibonaga batyo (nk’uko mbibona). iyo OBAMA aba umwirabura butwi (100%) ntabwo abazungu baba baramutoye. None se ko banze ko Reverend Jesse Jckson w’umwirabura 100% atorwa kuba Perezida wa Amerika kandi yari arusha kure “popularity” uriya OBAMA???.

        Reka nongere mbabwire nti OBAMA ntabwo ari “umwirabura” n’ubwo afite se umubyara ukomoka muri Kenya.

      • zikorera mu Rwanda honyine? nyibwirira wa?

    • Uwakubwira agaciro n’inyungu ingendo za prezida bifitiye igihugu wasanga ntanicyo twamwishyura dufite, uretse urukundo no kwitanga, abikoze aruko tumwishyura ntitwayabona. Kagame ni inyangamugayo, uwabayeho mu Rwanda adahari niwe wumva icyo Kagame amariye U Rwanda. Niba rero ukiri muto gerageza nubwo utazi uko byahoze usome wige unamenye uko Byari bimeze bizagufasha guharanira gutanga umusanzu wawe ejo hazaza. Niba byonyine Kagame abwira Minister ati “ibyo ukora sibyo bihombya igihugu” kuri njye ni ikimenyetso ndenga kamere cy’ubutabera n’ubunyangamugayo bwe. Ntayindi guvernoma yigeze ibwira ama ministers ko bakosa, bahombya igihugu. … keretse iyo nabonye kuva muri 2003

  • Reka gukoza agati muntozi, uburundi si RDC.

  • Ariko se muravugisha ukuli koko H.E yavuze kuby’Ingendo zo hanze? Byaba bitangaje cyane. Nako ntibyumvukana. Ejo bundi siwe watubwiraga Boston ngo baba bahahira igihugu ra?

  • ahubwo ize HE nizo zikwiye guhagarikwa kuko ziri very expensive, delegation ye ninjya hasi y’abantu50 ni bura including security guards agahishyi ajyana nabo

    • Indege agendamo ni iye leta ikayimukodesha. Ntibabivuga.

  • Ariko ubwo mwagereranya ingendo za president naba ministre.oya rwose president ingendo ze zose zifite inyungu zirenze cyane.president agomba gusohoka ahubwo cyane.muzatwereke aho ajya kunyungu zurugo rwe?ko tutabona rapport yaba ministre kurizo ngendo?ariko presque ingendo zose za president rapport iramenyekana.muzabaze abantu baba hanze akemurira ibibazo.kandi bariyo.none se ministre yamarira iki?atari ukumbwira ngo tugiye kubyigaho ukazapfa utongeye kunubona.iyo president akubwiye ngo azabireba ubwabyo nigisubizo.serieusement mujye mushira ibintu kumumzani.

    • Harya Toronto muri NBA all Stars game byaribifitiye iki Igihugu inyungu? Mube objective mureke kubinyura iruhande. Ikibazo ni Presida Kagame ugenda cyane. Nagabanye yige ku Delegating Ministers na Ambassodors nka bandi Presida uko bibikora. #WhatWouldPrsidentMagufuliDo.

      • Ariko mwaretse kwifatira abantu!mbere ya NBA Yara Fite inama kandi yabonanye n abashora Mali benshi.wibuke ko yari yatumiwe kandi rindira urebe ikizavamo. Muzibe.

        • Ariko nkawe uwo munabi wawutewe n’iki? Sha n’ubwo ntakuzi uri intagondwa tu? Turimo kungurana ibitekerezo wowe ugatukana.Sibyo twatojwe.

      • Président si Ministre na Ministre si président.Mujye mumenya gutandukanya ibintu.

  • Kabisa president wacu ndamushima cyane,ahubwo n’amahugurwa yahato nahato kwisi ubanza u Rwanda aricyo kigira abakozi bahora mumahugurwa,kandi igisekeje buriwese uyagiyemo agenda yarangije kubara amafaranga azakuramo,naho ibyo guhugurwa byo ntacyo biba bibabwiye,rwose nayo mahugurwa azayakureho kuko yangiza umutungo wigihungu kandi ntamusaruro atuzanira.

  • president kagame afite ukuri iyo agiye hanze haribyinshi akorera abanyarwanda inyuguzose ziba zishigiye kubanyarwanda

  • Mbere yokubona agatotsi karimwijisho ryundi utabanje kubona umugogo waguhumye sibya none.Ese abo babuza kunyarukira kureba imiryango ninshuti mubihugu duturanye, babwirwa iki niba umwe aza yagera za buraya agasaba kurara muri hoteli Obama nawe yarayemo? Ibiciro mujye muri google mwirebere.Ibyo byinshi muvuga akorera abanyarwanda nabandi bapresida barabikora kandi ntabwo bibera mu mu kirere.

  • Nyakubahwa perezida Kagame mutuye indirimbo y’Impala yitwa Umukanda benshi bazi kuri twirinde kwaya.

  • bajye bakora igendo zizwi kid zifitiye igihugu akamaro?!!!!!!! ahubwo Mayo mafaranga bakoresha murizo ngendo bazayongere kumushahara was mwarimu niba baba babuze icyobayakoza!?

    • Ariko abanyarwanda muransetsa simwe mwirirwa muhaya kagame ngo yabagejeje kuri byinshi none muragarutse ngo ingendo ze ni nyinshi ?

  • Nge nziko ingendo nyinshi perezida akora ziba ziri business oriented, kandi umusaruro uzivamo uragaragara kubera ibigo byinshi bishora imari mu Rwanda kandi bigashora agatubutse abanyarwanda nano bakabyungukiramo Ku buryo bwose.
    Kuvuga rero ngo aragenda, aragenda nyine umugabo se yakicara mu rugo rugatungwa n’iki?
    Bigaragara ko abenshi batumva kuba perezida icyo bivuze, aricara se ngo mujyane guhinga,mwicarane mu biro se? Aricara ngo bitwungure iki?
    Abavuga ko ingendo ze zihenze, nibatugaragarize uburyo inyungu izivamo iri munsi yazo.
    Byinshi u Rwanda rugeraho no ukubera leadership ye yubakiye Ku cyizere agirirwa we Ku giti cye ndetse n’ubuyobozi bwe kandi niwe ukibaremamo.
    Bigaragara ko benshi u Rwanda barwicayemo bataruzi ari ukubona ibintu bihita gusa ubundi bagapfa kwandika.
    Mujye mwemera ko turi inyuma mu majyambere kandi gutera imbere bisaba ingufu nyinshi uhereye Ku mutwe

  • Kugabanya amafaranga agenda kubidafite umumaro birakwiye kugiranga aba bana bo kumuhanda bitabweho kandi abana burwanda
    bategurirwe ejo hazaza heza. nukuri iki gitekerezo cya Perezida Kagame ni inyamibwa kandi tumuri intuma.

  • Ariko Kagame uri umugabo! Reba ukuntu abamurwanya yananiye mwacitse ururondogoro mwihisha inyuma yo kurengera umutungo w’igihugu! Azajya agenda, akore ibiteza u Rwanda imbere, mujiginywe, agaruke, mujiginywe na none kandi ntacyo muzabikoraho mwa ndashima mwe. Nta ruhushya kandi ateze kubasaba kuko ajya no kubatsinda ntarwo yabazabye!

  • Bigaragara ko bamwe batazi neza kuba President bivuze cg badasobanukiwe n’inshingano za President.

    Ibaze kuba nka President Museveni yaza mu Rwanda ngo nuko yatumiwe na Mayor w’Akarere ka Nyarugenge maze yagera i Kanombe kuri Airport akakirwa na Gitifu w’Akarere cg na Mayor ubwe. ubwo murumva aho hatarimo ikibazo, ubundi umugabo ajya m’urugo rw’undi mugabo akakirwa numugabo mugenzi we apana kwakirwa n’abana cg ababoyi!

    Ibaze Obama yaje i Rwanda akakirwa na Mayor w’Umujyi wa Kigali!!! President ahora ari president kabone niyo yaba ayoboye igihugu cy’abantu icumi. simbona impamvu yatuma President wacu Kagame ajya US, UK cg ahandi ntiyakirwe uko bikwiye nka President. cg kumva ngo University runaka yamutumiye ngo ajye gutanga ikiganiro, ko ntari nabona Africa itumira Obama cg abandi bayobozi babazungu ngo baze gutanga ibiganiro??? HE ntampamvu yo kumenyerwa no guhora bamusiragiza, abazajya bamushaka muri ubwo buryo bajye bakoresha video conference ubundi abaganirize hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ambassadors aho bari hirya no hino bashinzwe gutsura umubano no gushimangira ubuhahirane ibi rero si HE ugomba kubikora, izo ngendo rwose zigabanywe nibiba ngombwa zimwe na zimwe zikurweho burundu.

    HE aba ari igihugu, bivuze ko aho yagiye cg ari igihugu cyose kiba kiri aho kuko aba yambaye umwambaro udasanzwe bitewe numwanya afite w’ubuyobozi.

    ba ministers nabandi bayobozi nabo bahora bagenda ntabwo ibiro byabo biba imahanga bagomba kumenya ko bakorera mu Rwanda kandi bakorera abanyarwanda ntibakomeze kurys umutungo no kuwusesa bitwaje impamvu zidasobanutse zifitanye isano n’akazi.

    Leta nishobora kwita no kugenzura neza ingendo zaba imbere mugihugu cg hanze yacyo hazabaho kurengera akayabo kazakoreshwa ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro

    • ibyo uvuze ni ukuri!

    • burya umweru uturuka ibukuru ugakwira hose nagabanya nabandi bazagabanya

  • Alhamdu lillah (Bisobanura)

    Imana niyo ikwiye gushimwa,
    Ariko abazi ururimi rw’icyarabu, akenshi bakiresha iri jambo nkuko HIS EXCELLENCE Paul Kagame yarikoresheje;

    Bagamije kuvuga bati:

    Ubwo bitagenze gutya gutya, Imana niyo ikwiye gushimwa (mu byiza n’ibibi byose byaba kumuntu)!

  • Ntibavuga bavuga:
    Ntibavuga Alhamdulillah’ bavuga icyo bisobanuye mu kinyarwanda.

  • Birababaje niba tugifite abanyrwanda bakibaza kungendo za HE ? Igihugu kigira president umwe (01), kandi rwose mwebwe mubabazwa ningendo ze, muzabanze mubwire abamutumira kubireka. rero ikibazo niki, muri mwe ntimuzi ukuntu ubutumire butegurwa, hari igihe butanga amahitamo, nukuvuga ushobora kwohereza undi, ariko hari ubundi bushimangira ntamahitamo ugomba kujya yo, iyo bigenze gutyo, ushobora kuvuga yuko ntamafaranga ufite, uwagutumiye aka kwishyurira i tike !!!(urwo rwego twararurenze nubwo rutigeze rubaho kuva umunyarwanda yihaye ishema) cyangwa ukemera ukajyayo kubera inyungu zigihugu cyawe.

    Ikibazo rero nukureba inyungu abanyarwanda tumaze gukura muri izi ngendo…. uretse mwebwe mwahumijwe nimpanvu zo gusebanya mutabibona,, ariko ni nyinshi cyane.

    Muri nke zimaze kugaragara, nibihugu bimaze gukura ho visa ku banyarwanda, ikindi nishema ry’abanyarwanda n’agaciro bafite mubihugu byo hanze (international opinions), ariko igikomeye cyane n’inkunga munzego zitandukanye ziterambere u rwanda rugezeho.

    Then,reka sindambirane, ariko mwibaze impanvu isi yose, uwari we wese nta n’umwe wunva ibintu bye byagenda neza atabonyemo HE, ibyo byakatubereye ishema nk’abanyarwanda.Kandi muzamenye ububanyi n’amahanga icyo bivuze, cyane ko dufite umugani ubivuga neza cyane……

  • Cyangwa prezida yavuze Ku by ingendo agirango hatazagira ubimubaza,aka a Ari strategy.

  • Sha hano muvuze ukuri mwese,ariko harabura umuntu witwa K C.niwe ukunda kuvuga ibyingira kamaro.

  • Abantu muri ba ntamunoza.

  • ese ay<o abo ba ministres batangwaho hari n'ubwo ari icya 2 cy'ayo leta itanga mu gukodesha indenge President agendamo?

  • 1. Ku kibazo cya za “Missions”: Nibyo rwose, ingendo za hato na hato z’abayobozi bose bo mu Rwanda zakagombye kugabanywa hagasigara ingendo nkeya kandi zisobanutse, ni ukuvuga zifitiye igihugu akamaro ku buryo bugaragara.

    Kuba abantu bavuga ko na Perezida wa Repubulika agira ingendo nyinshi hanze ko nawe yakagombye gutanga urugero, turizera ko nawe abizi neza ko ingendo agirira mu mahanga ari nyinshi kandi ko zitwara igihugu amafaranga menshi. Si ngombwa kubimwibutsa, azi uko azabyitwaramo kugira ngo ingendo ze zitaba umuzigo ku mutungo w’igihugu.

    Ariko ku ba Minisitiri ayobora, byari ngombwa rwose ko abihanangiriza. Ahubwo njye ikibazo mfite ndibaza nti ko abo ba Minisitiri iyo bajya hanze ariwe ubasinyira, kuki atafashe umwanzuro wo kujya yanga kubasinyira mu gihe abona ko urugendo bagiyemo nta nyungu rufitiye igihugu, akaba ahisemo kubanza kubashyira ku karubanda,(kubateza rubanda)??? Perezida rwose yakagombye kuba yarafashe kiriya cyemezo we ubwe ku giti cye kuko abifitiye uburenganzira. Biri no mu nshingano ze kurengera inyungu z’igihugu ahagarika abo bose biha gusesagura umutungo w’igihugu. Si ngombwa ko abanza gutanga umugabo mu gihe icyemezo afata kirimo kurengera inyungu z’igihugu.

    Ku byerekeye missions zo mu gihugu ndani, nabyo bikwiye gusubirwaho kuko usanga hari abakozi ba Leta benshi usanga bahimba za missions za hato na hato, atari ukubera mbere na mbere inyungu z’akazi, ahubwo ari ukubera inyungu zabo ku giti cyabo bazakuramo, dore ko umukozi wa Leta utajya muri MIssion aba yaragowe cyane nta handi yakura agafaranga. Missions zo mu gihgu rero nazo zitwara amafaranga menshi kandi abakozi bamwe ba Leta nizo zibakiza (habamo agafaranga). Ubu noneho hateye n’ikintu kitumvikana aho usanga abakozi benshi barwanira kujya muri Mission i RUBAVU, cyangwa i MUSANZE ukibaza impamvu bikakuyobera. Ariko umenya ngo aho ariho bahabwa amafaranga ya mission menshi cyane ugereranyije n’utundi Turere. Nyamara iyo urebye neza usanga i MUSANZE na RUBAVU ibiryo byaho bihendutse ndetse haba n’amacumbi ahendutse, ukibaza rero icyo abashyizeho umubare w’amafaranga ya mission uri hejuru muri turiya Turere twombi bashingiyeho kikakuyobera.

    2. Kubijyanye n’abana bari mu mihanda, iki ni ikibazo kiri “complex” utapfa guhita uvuga ngo umuti wacyo uroroshye. Hari ibibazo byinshi by’impurirane mu muryango nyarwanda bishobora gutera iki kibazo cy’abana buzuye mu mihanda. Ariko twemere ko hari n’imikorere idahwitse y’inzego zibishinzwe muri kiriya kibazo.

    Ndetse hari na Policies zimwe na zimwe zidasobanutse neza zituma abana bamwe bava mu ishuri bakibera iwabo imuhira, ndetse byashoboka bamwe bakaba bajya ku mu mihanda. Dufate urugero rworoshye: ubu mu gihugu hose Abayobozi bavuga ko kwiga muri Primaire ari ubuntu ko nta mafaranga y’ishuri atangwa. Ariko biratangaje kubona uhura n’abana biga muri Primaire bakakubwira ko bavuye mu ishuri kuko babirukanye ngo nta mafaranga y’ishuri (agahimbazamusyi) batanze. Aya mafaranga bita y’agahimbazamusyi babeshya ngo yishyiriweho n’ababyeyi ubwabo, arimo aratuma abana b’abakene birukanwa mu ishuri mu gihe batayatanze. Niba MINEDUC ishaka ko buri mwana wese yiga, yari ikwiye gusohora amabwiriza mu nyandiko avuga ko nta munyeshuri ushobora kwirukanwa ku ishuri kubera ko atishyuye amafaranga y’agahimbazamusyi. Niba MINEDUC idafashe Policy ihamye kandi isobanutse neza kuri iki kibazo, Leta izakomeza kubona abana bari iwabo batiga kubera ko batashoboye kuriha amafaranga y’ishuri, ubu baboneye irindi zina (agahimbazamusyi). Ntabwo rwose ari amakabyankuru umuntu avuze ko icyitwaga “Minerval/Schhool fees” bagishakiye akandi kazina kitwa “amafaranga y’agahimbazamusyi” noneho bagakwiza mu gihugu imvugo ivuga ngo nta mafaranga y’ishuri abana bagitanga ngo bigira ubuntu.

    3. Ku kibazo cya RUSWA aho bigeze hari hakwiye gufatwa ingamba zidasanzwe, kuko Ruswa y’ubu mu Rwanda nayo isigaye itangwa ikanakirwa ku buryo budasanzwe. N’ubwo twirirwa tuvuga ngo mu Rwanda ruswa iri mu rwego rwo hasi muri EAC, nyamara Ruswa mu Rwanda irahari peee ahubwo icyo turasha abandi ni uko mu Rwanda RUSWA itangwa mu mayeri menshi ku buryo bitagaragarira amaso, naho mu bindi bihugu bya EAC hamwe na hamwe ikaba itangwa ku mugaragaro abantu batihishira.

  • Njyewe nsanga ijambo umwihererero mu kinyarwanda bivuze ikintu.Niba umwiherero unyura kuri TV hamudulila bazashake irindi zina.

  • uko byagenda kose kugiti cyanjye mbona hakwiye kubanza gutekereza impamvu president aba yatangaje ikintu murugero runaka ! erega aba afite impamvu runaka . dufite impamvu zo gushima ibyagezweho! ntitubibona twese ? inyigo irahenda bavandimwe , ntabwo ibintu byahindukira rimwe , niba hari ingendo zigabanyijwe muri gouvernoma singombwako zigabanywa kuri Bose icyarimwe .njye ndibuka bakuraho imodoka za Leta kubayobozi benshi bumvaga ko bidashoboka ! arikose ntibyashobotse ? nonese koko ntibyatanze umusaruro ugaragarira buri wese ? nibindi reka dutegereze twihanganye!

  • Ejobundi twari turi guseka Nkurunziza ko yibera mugihugu cye none ndabona natwe turamufataho urugero.

  • Abanyarwanda rero burya turi ihanga ridasanzwe!tuzi kuruma tugahuha.ubundi tukatsa umuriro tujunditse amazi.Nyakubahwa Perezida Kagame nabanze agabanye ize kuko zirahenze kurusha iz’abo ba ministres.AHORA HANZE BIKABIJE.sindabobona inyungu iba muri za Rwanda days zihora ziba.Ese nka buriya uriya ni umwiherero nkuko bawise? ubundi iyo wiherereye ntuvugira ku karubanda.Ese teranya amafaranga yawugiyeho bajya i Gabiro.Iyo bawukorera mu nteko’Petit stade n’ahandi batarinze gutanga akayabo bajya iriya Gabiro?Nyamara abaturage inzara iranuma! Nzaba ndora da!

Comments are closed.

en_USEnglish