DNA yemeje ko Latifah wabyawe na Zari ari umwana wa Diamond
Muri Kanama 2015 nibwo Diamond Platnumz na Zari Hassan bibarutse umwana w’umukobwa bamwita ‘Latifah Dangote’. Nyuma yo kuvuga ko ashobora kuba atari uwe, DNA yahamije ko uwo mwana ari uwa Diamond.
Uwo mwana akivuka byarahwihwishijwe ko ashobora kuba atari uwa Diamond ahubwo ari uw’undi mugabo wa Zari. Kuko n’ubundi Zari Hassan yari asanganywe abandi bana batatu b’undi mugabo.
Ibyo bigahurirana nuko ubusanzwe n’abantu baravugaga ko Diamond atajya abyara kubera gukundana n’abakobwa bagatandukana kandi bagatana nta n’umwe anateye inda.
Byaje gutuma rero Diamond ashaka kumenya ukuri ku mwana yitaga uwe ariko afite n’urwicyekwe ko ashobora kuba atari uwe koko. Ajya gufatisha ikizamini muri Afurika y’Epfo cya DNA baza gusanga umwana ari uwe.
Nyuma yo kumuvugaho ayo magambo yose, byaje gutuma ajya ku rubuga nkoranyambaga ze yandikaho amagambo agira ati “Mwibazaga ko nkora iki nyuma yo kubona igisubizo nari ntegerezanyije amatsiko igihe kinini?ndabizi ko igice kinini cya sosiyete cyashidikanyaga ko Tifah atari umukobwa wanjye?”.
Zari Hassan w’abana batatu ufite inkomoko muri Uganda nubwo yakunze kwibera muri Afurika y’Epfo na Kenya, nawe yakize impagarara zikomeye z’abantu benshi bahamyaga ko umukobwa baherutse kwibaruka atari umwana wa Diamond kuko yashijwaga kutabyara.
Latifah Dangote umwana wa Diamond na Zari, hapimwe icyo kizamini cya DNA nyuma y’igihe bisabwe na Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari asabye inzego z’ubutabera ko hapimwa hakwemezwa se w’umwana.
Inkiko zo muri Afurika y’Epfo zikaba ari nazo zari zasabye ko hakoherezwa igitaraganya amaraso ya Diamond, Latifa n’ay’umugabo wahoze akundana na Zari gupimirwa muri icyo gihugu.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
love doesn’t ask why!am proud of this couple!
Comments are closed.