Digiqole ad

Sekaganda agiye gufatanya muzika na filime

Niyitegeka Gratien  abenshi bazi nka Sekaganda, Ngiga cyangwa se Seburikoko. Agiye gufatanya umuziki no gukomeza gukina filime dore ko binamaze kuzamura izina rye cyane kubera amwe mu mafilime amaze kugenda agaragaramo.

Mu gace akina kitwa 'Friends'aba yitwa Ngiga
Mu gace akina kitwa ‘Friends’aba yitwa Ngiga

Yagiye akina mu ruhererekane rw’amafilime menshi yagiye akundwa n’abantu batandukanye. Zimwe muri izo akaba ari iyo bise ‘Friends na Seburikoko’.

Uretse kuba akunze kugaragara akina ibice biba bisekeje cyane, mu buzima busanzwe akora akazi k’ubwarimu. Ibi ngo ni nabyo byamuhaye kumva ko yanaba n’umuhanzi kuko abyiyumvamo nk’impano.

Ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Mama’, yatangarije Umuseke ko azi imvune umuhanzi ahura nazo ngo abe yagera ku rwego amenyakanaho cyane. Ariko ko afite ibanga ryo kugirango azagere aho ahashaka.

Yagize ati “Ndi umukinnyi wa filime, nkora akazi k’ubwarimu. Ubu ninjiye no mu muziki. Icyo nzi ni kimwe ni uko nzi ibyo nsabwa kugirango izina ryanjye rigere kure muri muzika”.

Avuga ko ibigorana ari ukugirango izina ry’umuntu rijye mu mitwe y’abantu cyangwa se ngo abantu bamwiyumvemo. Ibyo rero akaba yarabikoze abinyujije mu gukina filime.

Sekaganda akomeza asaba abantu bose bakunda imikinire ye muri filime ko bakwiye kumushyigikira no mu buhanzi yamaze kwinjira. Kandi ko mu minsi ya vuba ashaka guhita anategura igitaramo azashyirira hanze izindi ndirimbo zizaba ziri kuri album yise ‘Mama’.

https://www.youtube.com/watch?v=fctFA_K7WOs

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish