Digiqole ad

J.Samputu yatumiwe mu bitaramo mu Budage, u Bufaransa na Suede

 J.Samputu yatumiwe mu bitaramo mu Budage, u Bufaransa na Suede

J.Samputu yatumiwe mu bitaramo mu Budage, u Bufaransa na Suede

Kubera indirimbo ze akenshi zivuga ku mahoro, zatumye atumirwa n’ibihugu bitandukanye by’i Burayi kuzaza kuririmba no gutanga ibiganiro ahantu hatandukanye byerekeranye n’amahoro.

J.Samputu yatumiwe mu bitaramo mu Budage, u Bufaransa na Suede
J.Samputu yatumiwe mu bitaramo mu Budage, u Bufaransa na Suede

Ibyo bihugu byemereye Jean Paul Samputu kuzaza gutanga ibiganiro no kuririmba, harimo u Budage, Suede no mu Bufaransa. Ibyo biganiro akazabitanga mu matariki anyuranye y’uku kwezi kwa Werurwe 2016.

Bikaba biteganyijwe ko igitaramo cya mbere azagikorera mu Budage muri Kaminuza ya EBS Universität für Wirtschaft und Recht.

Nyuma y’icyo gitaramo akazakomeza gutanga ibindi biganiro muri icyo gihugu ku matariki ya 21 Werurwe 2016.

Samputu azajya muri Bufaransa aho biteganijwe ko ku wa 25 Werurwe azaba ari mu mujyi wa Ventabren ho mu majyepfo y’u Bufaransa.

Insanganyamatsiko y’ibyo biganiro azagirara muri ibyo bihugu, ikaba igira iti “Uko wababarira utababarirwa”. Ubu butumwa akaba yaragiye anabucisha no muri zimwe mu ndirimbo ze.

Mu minsi ishize Samputu yongeye kugaragara cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ibi rero akaba yaratangarije Umuseke ko yifuza gushyira hanze album ye iriho uruvangitirane rw’indirimbo zivuga amahoro n’urukundo n’izihimbaza Imana.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish