Young Grace yatuye Nyina umuvugo ku munsi w’abagore
Azwi cyane ku izina rya Young Grace. Ni umwe mu bakobwa bakora injyana ya HipHop mu Rwanda. Ku munsi w’umugore, yatuye Nyine umuvugo wakunzwe kwigishwa mu mashuri abanza ‘Primaire’.
Uri mwiza mama, Koko uri mwiza, si ukubeshya, Sinkurata bimwe bisanzwe, Abantu benshi, bakabya cyane. Amezi icyenda mu nda yawe, Untwite ugenda wigengesereye udahuga wanga ko mpugana.
Ngo igihe mvutse ntarareba,Umfureba neza ndanezerwa ngira
ubushyuhe imbeho ntiyaza. Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere. Imirimo yawe ndayigutesha imiruho yanjye ndayigukwiza amarira yanjye ndayagutura ariko ukagira uti “Kira kibondo”!
Nzakurata uko bigukwiye ibere ryawe ni indahinyuka kuko ndikesha
ibyiza byinshi. Amaraso meza ahorana ubusire umubiri mwiza utagira inenge bwa bugingo buzira indwara ngo ejo ntazabona nituye!
Murezi utanga urugero rwiza uri Nyampinga ukagira ubuntu ntabwo urambirwa kuntamika ntujya usiba no kunkorera. Nyir’urugwiro nzagushima mubyeyi impamo ntimpahamure.
Ururimi rwawe rugaba ituze urugero rwawe nzarutora n’umuco mwiza njye nkwigana nzakurikiza isuku yawe Mawe nshima uri mudasumbwa
Sinakunganya undi mubyeyi.
Ishuri ryawe riruta ayandi ubwenge bwa mbere wantoje ni bwo nahereyeho njya kwiga. Kutiganda mfasha n’abandi ibyo mbikesha umutima wawe.
Ntabwo wangomwe urwo rukundo utagukunda rugori rwera ntacyo yaba amaze mu Rwanda. Mutima mwiza uzira umunabi ineza yawe ivamo urukundo sugira sangwa uri Rudasumbwa. Abo wibyariye tukurate Data azaguhe urugukwiye rumwe udukunda utizigamiye.
N’uwaguhanze aguhore hafi azakurinde amakuba yose. Ni ibyo ndangirijeho none ariko nzongera ngusubire kuko uri mwiza mawe nkunda.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ariko abanyamakuru muvuga ubusa kweri.ubu se uvuze iki?nkumuntu wumugabo wandika ubusa.yewww inzara nimbi koko!!!!!!!
murebe niba uyu muvugo atawibye ahantu kuko hari ahandi hantu nawubonye, akabaye icwende ntikoga ejo azatubwira ngo yakinaga
Comments are closed.