Kuba umugaragu wa Se, byatumye Massamba akunda umuco
Iyo umuntu yumvishe indirimbo yitwa ‘Araje’ ikunze gukoreshwa mu bukwe bwose bwabaye, ahita yumva Massamba. Niyo ndirimbo ukurikiranye neza wasanga yumvwa ahantu henshi hatandukanye mu Rwanda.
Gukora ikintu nk’icyo kizahoraho imyaka n’imyaka, ngo rimwe na rimwe bigusaba gucira bugufi abakuruta ukumva inama zabo ko burya kenshi iyo wumva vuba ugira ibyo uvanamo.
Intore Massamba ni umwe mu bahanzi bokomeye bo mu Rwanda baririmba mu njyana gakondo. Yitangaho urugero avuga ko kuva kera ariki muto yabaye umugaragu wa se, Sentore Athanase. Aho ngo niho yakuye byinshi ku muco Nyarwanda arushaho kuwukunda.
Agira ati “Njyewe nabaye umugaragu wa data kuva nkiri umwana muto cyane. Kubera kumuba hafi kenshi, nageze aho najya ndirimba indirimbo za kera cyane kubera kumwumva aziririmba abantu bose bandeba bati ariko uriya mwana ko nta myaka afite yabyo?!”.
Massamba avuga ko urubyiruko rw’ubu bigoye kuba wabona ushaka kumva cyangwa kumenya ibirenze ku byo afite abihawe n’umuruta.
Ahubwo ugasanga bimakaza imvugo z’ikinyarwanda kitari cyo bashaka kwerekana ko bakomeye. Atanga urugero agira ati “Ukabona umwana muto ufite imyaka 20 arabwira umuntu nkanjye ngo “bite man!…musaza!…”.
Mu gihe ngo iy’umuntu yashakaga kuvuga umusaza cyangwa umukecuru mu cyubahiro yagira ati “Mubyeyi”. Yongeraho ko umuco nyarwanda nyawo uzagaruka aruko n’ururimi rw’ikinyarwanda rumaze gutungana.
Masamba akomeza avuga ko ibyo byose usanga biterwa nanone n’iterambere ry’igihugu muri rusange. Kuko umwana atakwirirwa areba Televiziyo areba ibyiriwa bicaho ngo azabone umwanya wo kwegera abakuru kugira ngo bababwire, babaganirize, bababwire amateka cyane cyane.
https://www.youtube.com/watch?v=iUEbVmqbvd8
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW