Ku myaka 50 Ben Kayiranga azahagarika muzika
Kayiranga Benjamin cyangwa se Ben Kayiranga izina rizwi cyane mu muziki w’u Rwanda. Ngo mu gihe azaba yuzuza imyaka 50 y’amavuko azahita ahagarika umuziki burundu ahubwo yinjire mu yindi mirimo itandukanye n’ubuhanzi.
Mu myaka igera kuri 30 amaze mu muziki, afatwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha muzika y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuko benshi mu bahanzi bagezweho ubu, babyirutse babona indirimbo ze kuri television bamwe bataramenya ko bazaba n’abahanzi by’umwuga.
Yatangarije Umuseke ko bidahindutse umwaka utaha wa 2017 ashobora guhagarika umuziki dore ko ari nabwo azaba yuzuza imyaka 50 amaze avutse na 30 amaze mu muziki.
Gusa muri uko kuwuhagarika akazabanza gukora ibitaramo bibiri yifuza ko bizaba bikomeye, kimwe akagikorera mu Rwanda ikindi akagikorera mu Bufaransa ari naho atuye.
Ben Kayiranga atuye mu Bufaransa ariko ukunze kugirira ibiruhuko bye mu Rwanda. Muri ibyo biruhuko akaba ari naho abonera umwanya wo guhura na bamwe mu bahanzi nyarwanda bakanakorana indirimbo ku byifuza.
Mu bahanzi amaze gukorana nabo indirimbo, harimo Bruce Melodie, Edouce, itsinda rya Trezzor, Dream Boys, Uncle Austin, Serge Iyamuremye, Butera Knowless, Nirere Shanel n’abandi batandukanye.
Ben Kayiranga, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kirekire bakora umuziki. Yamamaye cyane mu ndirimbo yise “Freedom”.
Iyi ikaba ari n’imwe mu ndirimbo zigeze gushyirwa ku rutonde rw’indirimbo z’abahanzi zagize uruhare mu gutanga ubutumwa bw’amahoro ku isi.
https://www.youtube.com/watch?v=P6VgorXyTcY
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW