Icyo twihurije hamwe ni ukuruhuka tukigezeho- Active
Derek, Tizzo na Olivis bagize itsinda rya Active, ngo kuba barihurije bagakora itsinda si uko bashakaga kurushaho kumenyekana. Ahubwo ni ugukora ibyo bamwe mu bahanzi babanjirije batagezeho.
Ni nyuma y’aho bashyiriye hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Amafiyeri’ bakoranye n’umu- Tanzaniya witwa Barnaba Classic ukunzwe cyane muri icyo gihugu.
Itsinda rya Active rimaze imyaka igera kuri ibiri ryishyize hamwe nyuma yuko umwe umwe yikoreraga ku giti cye. Muri iyo myaka bamaze nta n’umwe bataritabra irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.
Mu kiganiro gito iri tsinda ryagiranye na Umuseke, bavuga ko bataje mu muziki kurebera kuri kanaka. Ahubwo baje baje gukora ibyo bamwe batashije kugeraho.
Bose bahurije ku ijambo rimwe bati “Ntabwo twaje mu muziki kubera umuntu runaka ku buryo tumubuze twahagarara ntitugere aho dushaka kugera. Ahubwo twaje ngo dufatanye n’ufite inyota yo kugira aho yageze isura y’umuziki w’u Rwanda ku isi”.
Aba basore bakomeza bavuga ko uretse iyo ndirimbo bashyiriye hanze amashusho, hari ibindi bikorwa barimo gutegura bizajya hanze mu minsi ya vuba.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW