Gushyira hamwe, intwaro y’iterambere rya muzika- U.Selemani
Uwihanganye Selemani ukorera ibikorwa bye bya muzika mu gihugu cy’u Bubiligi, asanga gushyira hamwe hagati y’abahanzi n’abo bakorera ibihangano byabo aribo banyarwanda, aricyo cyonyine cyatuma muzika nyarwanda igira indi sura mu ruhando rw’ibindi bihugu birimo gutera imbere ku isi.
Avuga ko nta munyamahanga uzakunda umuhanzi w’Umunyarwanda cyangwa igihangano cye atamukundishijwe n’umunyarwanda ubwe nk’umwene gihugu.
Uretse rero abanyarwanda guhagarika guhora bajora abahanzi cyangwa bumva ko ntacyo bamaze ahubwo bakabashyigikira, naho nta muhanzi nyarwanda wazigera atera imbere.
Ati “Abanyarwanda nidukunda abahanzi bacu tukabaha agaciro indirimbo zabo tukabafasha kuzamamaza no kuzikundisha n’abanyamahanga aho turi hose, nitubatumire mu bitaramo ngo tubahe udufaranga duke kandi abanyamahanga tubaha akayabo nta kabuza muzika yacu n’abahanzi muri rusange bizagera ku rwego mpuza mahanga”.
N’ubwo adakorera muzika ye mu Rwanda, avuga ko akurikirana ibikorwa by’abahanzi nyarwanda cyane. Ndetse akanemeza ko nta muhanzi afite yavuga ko ayoboye abandi mu Rwanda ko bose bari ku muvuduko umwe.
Abajijwe ku mashusho y’indirimbo yashyize hanze igaragaramo bimwe mu bikoresho bishobora kuba byaramuhenze, yakomeje avuga ko nubwo yahenzwe icyo yifuzaga kugeraho yakizeho.
Mu kiganiro na Umuseke yagize ati “Icyo navuga kuri iyi ndirimbo ni uko nishimira ukuntu yakiriwe n’abafana. Iyi video yaraduhenze ariko ndashimira manager wanjye witwa Barihuta J de Dieu washyizemo imbaraga kugirango isohoke iri ku rwego rwiza.
Nayituye abafana banjye bose muri rusange, cyane cyane abakora akazi ko gutwara abantu ‘Tax men’. Kuko baradufasha cyane nibo batuzanira abafana mu bitaramo bakanabacyura!Niyo mpamvu ari nayo nakoresheje muri ayo mashusho”.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Seleman mu bubiligi yaradutwitse vrma je n s ps pourkwa ataza gukorera ibitaramo naho mu Rwanda ngo mwirebere umwimerere w’uyu musore, azi kuririmba afite ijwi afite ubushobozi pe, simbabeshya hno mu Bubiligi niwe artiste w’umunyarwanda ufite abafana benshi, ejo bundi mperutse aho i Rwanda mbonye abahanzi ndabashima gusa nzi neza ko na seleman aje mu Rwanda yaza muri Top Super Stars
Wow Seleman sha Gukondo turagukumbuye msaza uzaze kudutaramira ndabona kabsa ugeze ku rwego rushimishije saana. courage musore wacu turagukumbuye bya trop
Aka karirimbo ni salam kabsa gafite Video igezweho kabsa iyi video bigaragara ko ikoranye ubuhanga ndetse ishobora kuba inahenze ugereranije nizahano mu Rwanda heuresement k yakorewe hanze abahanzi b’abanyarwanda baba hanze bajye baza nabo badutaramire cygwa bazakore na guma guma ya diaspora.
uyumujama araryoshya kabisa izingoma turazikumbuye murwagasabo ariko namwe murabona amashusho meza kuriya
Comments are closed.