Digiqole ad

Ikigo nyarwanda ‘Medmasoft’ kigiye gucuruza ikoranabuhanga muri Ethiopia na Nigeria

 Ikigo nyarwanda ‘Medmasoft’ kigiye gucuruza ikoranabuhanga muri Ethiopia na Nigeria

Herve Rutagengwa Gabiro, umuyobozi wa Medmasoft.

Ikompanyi nyarwanda y’ikoranabuhanga Medmasoft yamaze gusinyana amasezerano n’urugaga rw’abikorera rwo mu karere ko muri Ethiopia kitwa Amhara kugira ngo ihasakaze ibikorwa by’ikoranabuhanga.

Herve Rutagengwa Gabiro, umuyobozi wa Medmasoft.
Herve Rutagengwa Gabiro, umuyobozi wa Medmasoft.

Ibarura ryo mu 2007 rigaragaza ko Akarere ka Amhara gatuwe gatuwe na Miliyoni 17 z’abaturage, kakaba karuta u Rwanda cyane dore ko gafite ubuso bwa km² 154,709.

Herve Rutagengwa Gabiro, umuyobozi wa Medmasoft avuga ko imikoranire na kariya karere yaturutse mu imurikabikorwa aherutsemo muri Ethiopia.

Ati “Icyaje kunshimisha ni uko products zanjye abantu bazitangariye, ku buryo twagize ishema rikomeye muri Ethiopia ndetse bamwe batangira no kuduhamagara ngo muze mutangire mudukorere, nahavuye nsinye amasezerano (contract) eshatu.”

Amwe mu masezerano yasinye, harimo ay’imyaka 10 yagiranye n’ishami ry’ubucuruzi rwa Amhara rigizwe n’ibigo birenga ibihumbi 250, aho agiye gusaka no gushyira mu bikorwa ibikoreshoresho by’ikoranabuhanga.

Ubu ngo ‘application’ bazaha abacuruzi bo muri Amhara irimo gutunganywa neza ku buryo ijyana n’ibyo bakeneye. Mu byumweru bibiri biri imbere Medmasoft ngo ikaba aribwo izajya gutangira gushyirwa mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bamaze ukwezi basinye.

Iyo ‘application’ ngo izakoreshwa mu bijyanye no gucunga ibikorwa byabo, mu kugaragaza amahirwe ari mu karere ka Amhara, no mu gushakisha (search engine) Amakompanyi yo muri ako karere.

Herve Rutagengwa Gabiro, umuyobozi wa Medmasoft na Mushinzimana Tharcisse ushinzwe ibikorwa.
Herve Rutagengwa Gabiro, umuyobozi wa Medmasoft na Mushinzimana Tharcisse ushinzwe ibikorwa.

Mu Rwanda Medmasoft isanzwe ifite ibigo bikoresha ‘application’ nk’iyitwa Ireme Smart School ifasha mu micungire y’ibigo by’amashuri; Inkatrack ifasha mu gukurikirana inka n’andi matungo, n’izindi.

Rutagengwa avuga ko nubwo u Rwanda ari ruto rufite abanyabwenge bashobora gukora ‘products’ (ibicuruzwa) bishobora guhangana ku rwego mpuzamahanaga, gusa ngo ibyo bakora ntibiratangira guhabwa agaciro cyane.

Ati “Turifuza ko Abanyarwanda baterwa ishema n’ibyo bafite, wenda hakabaho kongerera ubushobozi Abanyarwanda, aho kujya kuzana izindi (products) hanze kandi hari Abanyarwanda bashobora kuzikora.”

Umuyobozi wa Medimasoft ngo amaze kubona ko ibyo akora bikunzwe mu mahanga, ngo yahise atekereza uko yafungura amashami mu bihugu byo hanze.

Mu gihugu cya Nigeria, ubu ngo Medmasoft ifite ubutumire n’urwego rw’ubucuruzi n’inganda rwo mu Mujyi wa Abuja.

Herve Rutagengwa Gabiro akavuga ko azajya muri Nigeria mu cyumweru gitaha kugira ngo asinye amazerano ya nyuma kuko bamaze kumvikana ndetse anaboherereza umushinga w’amasezerano (draft).

Medmasoft yegukanye igikombe nka Kompanyi y’indashyikirwa mu ikoranabuhanga mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda Expo 2016”, ikaba ikora ‘application’ zifasha mu mirimo inyuranye kuva kwezi kw’Ukwakira 2009.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • nuko nuko Mr Herve muhungu wanjye. ibyo byose Ni lmana twasenze muri nyakazu.. uracyagera n’ahandi. lmana niyo uri kwamamara.

  • Courage Herve! birakwiye ko ukomeza kuyubahisha ubushobozi n’imbaraga irimo kuguha bityo igihugu cyacu ndetse n’akarere byamamare ku bwawe.

  • NI BYIZA, NASHYIGIKIRWA U RWANDA RUZAHUNGUKIRA

Comments are closed.

en_USEnglish