Umuziki mwiza ni urukingo rw’indwara nyinshi
Umuziki ni ingenzi ku buzima bwacu, ubushakashatsi butandukanye burabyemeza. Turi mu gihe cyo kujijuka aho umuntu wese agomba gukora ikintu azi neza akamaro gifitiye ubuzima bwe. Burya, umuziki ni umuti n’urukingo rw’indwara nyinshi.
Ahagana mu mwaka wa 1000 mbere y’ivuka rya Yesu, Sawuli, umwami wa mbere wa Israel yagomeye lmana. Ibi bituma agira ikibazo gikomeye cyo mu bwonko bikamutera ubwihebe, agahinda n’umubabaro mwinshi.
Abajyanama be bamubwira ko akwiye gushaka umucuranzi w’umuhanga uzajya amucurangira maze akoroherwa. Uwatoranijwe ni umusore muto Dawidi wafatanyije uyu murimo wo kuvurisha muzika no kuragira intama za se.
Dawidi yafataga inanga ye agacuranga maze Sawuli akarushaho kumererwa neza cyane igihe yabaga arembye. Ibi ni ibyo twasomye muri Bibiliya muri 1 Samueli igice cya 15 n’ icya 16.
Ubushakashatsi bwakozwe na Compbell muri 2003, mu bitaro byitwa Kingston General Hospital byo muri Ontario muri Canada n’ubwa Barrera muri 2002 yakoreye muri Toronto Hospital naho ho muri Canada, bose bemeje ko umuziki ari umuti n’urukingo rw’indwara nyinshi bitewe n’ubushakashatsi bakoreye ku barwayi.
Byemejwe ko umuziki ugabanya uburibwe bw’umurwayi, uvura ‘stress’ (umunaniro uvanze no kwiheba), uvura kuribwa umutwe, urwanya kunanirwa vuba igihe uri mu kazi.
Umuziki utera umuntu kwita ku cyo ahugiyeho (Concentration), ugabanya umuvuduko mwinshi w’amaraso, uhesha amahoro no kunyurwa, utera gutekereza cyane bikongera ubuhanga, guhanga udushya no kugira umwete wo kumenya byinshi biruseho, wongera ubushobozi bwo kwibuka, utera kuruhuka neza.
Ufasha by’umwihariko abantu bari kubagwa ndetse n’abarwaye Cancer n’umutima.
Uyu muziki tuvuga, ugomba kuba uryoheye amatwi niyo mpamvu nanditse ngo umuziki mwiza.
Mahirwe Patrick
UM– USEKE.RW
1 Comment
nonese wabwirwa niki umuziki Mwiza?
Comments are closed.