Miss Sharifa yahawe akazi mu Ntara y’Amajyaruguru
Umuhoza Sharifa wari uhagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2016, yagizwe ambasaderi w’ibikorwa bitadukanye by’iterambere muri iyo Ntara.
Miss Sharifa niwe mukobwa wegukanye ikamba rirenze rimwe muri iri rushanwa rya nyampinga w’u Rwanda ryarimo abakobwa barihatanira bagera kuri 15.
Yegukanye ikamba rya nyampinga ukunzwe cyane ‘Miss Popularity’, yegukana n’iryo kuba ari igisonga cya kane cya nyampinga w’u Rwanda ‘4th runner Up’.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bukaba bwemeje ko Umuhoza Sharifa aba ambasaderi w’ibikorwa bitadukanye by’iterambere bikorerwa muri iyo ntara.
Bityo rero bikazaba n’inzira imwe yo kuba imishinga ye igihe cyose yakorerwa inyigo ikaba yanafashwa gushyirwa mu ngiro.
Mu rwego rwo guhita atangira ibikorwa byo kwesa imihigo ye, ku itariki ya 12 Werurwe 2016 hateganyijwe umuganda rusange w’urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze.
Nyuma y’uwo muganda, ibyo biganiro bikazatangirwa mu Murenge wa Muhoza mu Mudugudu wa Rucyereza bivugwa ko harimo umubare munini w’abakobwa bakunze guhura n’ibyo bibazo byo gutwara inda mu buryo butateganyijwe.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
13 Comments
Ko numva se agiye gukora inshingano za Miss watowe hari ba Miss babiri bemewe mu gihugu kimwe?mumbwire?
Ibuka ko abiyamamazaga bose hari imihigo bahise bagomba kwesa
Eva nonese miss Sharifa we su munyarwanda urumva yareka gukora nguwambere ariwe ukora .gusa umvugo yawe irimo ikindi NGO ba miss babiri ubundise mugihugu habamo bangahe hhhhh uzabanze ubaze .umbwo wowe waretse gukorango harabishinzwe
Eva, miss watowe afite inshingano zireba igihugu cyose mu gihe uyu Sharifa ibikorwa bye bigarukira nyine mu ntara y’amajyaruguru.
Nigute nabona numero ya telephone ya Miss Sharifa? Thanks
Shariffa niwe Nyampinga pe! arakunzwe, arashyigikiwe ndetse agaragaza ubushake bwe mu kwesa imihigo nukuri uyu mukobwa arashoboye! ahubwo nyamukobwa Mutesi nadakora cyane ibikobwa bwa Nyampinga Sharifa bizamutamaza! gukorana n’ikipe ihiga itikinira bisaba gukora cyane.
ariko abandika bagiye bihangana bakareka amaranga mutima ngo “Miss Sharifa niwe mukobwa wegukanye ikamba rirenze rimwe muri iri rushanwa rya nyampinga w’u Rwanda ryarimo abakobwa barihatanira bagera kuri 15”. ubwose Peace we yagukanye angahe? byibura iyo muvuga ko ari umwe mu ba……
woooooowwwww nakunze uburyo ubuyobozi bwaho sharifa bwamushyigikiye kugeza nubu uyu mukobwa she deserve to be miss rwanda rwose afite ubwenge no kudacika intege Imana imwongerere ubwenge muri byose
Sharifa umwana wiwacu oyeeee
Mumfashe dushyireho Sharifa mundial fundation.
what about miss popularity!i see u injustice or speculation.Is 4thmiss Rwanda To be ambassador? that is play.
Miss Sharifa,turagushyigikiye,niwowe Miss tuzi nta wundi,courage Sister!
Kedjaaa we uwakampa nkagakoreraho nkumva uko bimeze