‘Umuturanyi’ indirimbo yavuzweho kwibwa, Social yayikoreye amashusho
Social Mula na Gisa Cy’Inganzo mu minsi ishize nti bari babanye neza ku bw’indirimbo bise ‘Umuturanyi’ buri umwe yita iye. Ibi rero byaje gutuma Social anayikorera amashusho anashimangira ko ari iye.
Ibyagiye bitangazwa nyuma y’uko abo bahanzi bombi bashyiriye hanze rimwe indirimbo imeze kimwe, ni uko iyo ndirimbo yari iya Gisa Cy’Inganzo yagombaga kuzakorana na Socil Mula ndetse na Edouce.
Bidatinze Social Mula aza kuyijyana ayiririmbamo wenyine anayishyira hanze nta wundi muhanzi urimo mu bo bagombaga kuyikorana.
Eliel Sando umujyanama wa Gisa Cy’Inganzo, yahise nawe ashyira hanze indirimbo ya mbere abo bahanzi bari baramaze gufatira amajwi ‘record’.
Nyuma Social Mula yaje gutangariza Umuseke ko iyo ndirimbo yari iye ahubwo ko yashatse kugirango ijye hanze vuba yabona batinda kubahira ibyifuzo bye agahitamo kujya kuyikorera ahandi.
Kuri ubu iyo ndirimbo yakorewe amashusho ndetse Social anavuga ko atitaye ku bamuca intege. Ahubwo ko akeneye umuntu umufasha kurushaho gutera imbere.
Ku ruhande rwa Gisa, yatangarije Umuseke ko iyo ndirimbo nubwo yakorewe amashusho ikajya hanze, nawe iye agiye kuyikorera amashusho akazayishyira hanze ko adashobora kuyirekera Social kandi atari iye.
https://www.youtube.com/watch?v=hVqcQOMFWJs
https://www.youtube.com/watch?v=3y1yyouC-5M
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW