Digiqole ad

Abanyarwanda ntibaraha ubugeni agaciro bukwiye – Munyemana

 Abanyarwanda ntibaraha ubugeni agaciro bukwiye – Munyemana

Munyemana Albert, umuhanzi w’ubugeni.

Munyemana Albert, umuhanzi ushushanya ‘tableau’, za portrait  n’ibibumbano ‘status’ avuga ko nk’abahanzi bashyira imbaraga nyinshi mu kuzamura ubuhanzi bwabo ariko ngo ntabwo Abanyarwanda barabuha agaciro bukwiye.

Munyemana Albert, umuhanzi w'ubugeni. Yakoze ikibumbano mu isura ye. Ngo umuntu waba ashaka gukora ikibumbano nawe yakimukorera ku mafaranga ari hagati y'ibihumbi 200-300.
Munyemana Albert, umuhanzi w’ubugeni. Yakoze ikibumbano mu isura ye. Ngo umuntu waba ashaka gukora ikibumbano nawe yakimukorera ku mafaranga ari hagati y’ibihumbi 200-300.

 

Munyemana Albert ukora ‘tableau’ ziryoheye ijisho zizwi nka “tableau relief 3D”, akoresha ibikoresho Nyafurika cyane cyane ibikuze nk’ibiti, n’ibindi.

Ibi, ngo abikoresha kugira ngo yerekane ko ibikoresho by’ibinyafurika, by’umwihariko ibinyarwanda bifite agaciro kandi nta kintu kigomba gupfa ubusa.

Munyemana ngo amaze imyaka irenga 30 akora ubu bugeni, kandi ngo abona abakiliya barimo b’Abanyarwanda n’abanyamahanga baba bashaka ‘tableau’ zo gutangamo impano mu birori n’ubukwe.

Ati “Abantu bishyizemo ko duhenda ariko sibyo, burya tableau ihenda ikurikije igihe imaze uyikora, uko imeze, ibyo ukoresheje n’ubutumwa itanga.”

Imwe mu ma-tableau akoranye ubuhanga.
Imwe mu ma-tableau akoranye ubuhanga.

Uyu muhanzi, avuga ko ubuhanzi bakora bugihura n’imbogamizi nyinshi, ati “Imbogamizi dufite ni uko ibyo dukora abantu batabyumva, Abanyarwanda ntabwo biyumvamo ubugeni, n’abafite amahoteli ntabwo barabyumva.”

Munyemana avuga kandi ko n’abafite Amahoteli, resitora n’izindi nzu zigerwamo n’abantu benshi bakabaye aribo baguzi babo bakuru batarabyumva.

Ati “Ntibarumva agaciro ka decoration (gutaka inzu cyangwa ahantu), kandi ama-tableau dukora uretse ubutumwa anakoreshwa mu ku-decora. Ntabwo barabiha imbaraga ngo bumve ko Hoteli igizwe n’inyubako na decoration.”

Agasaba Abanyarwanda cyane cyane Abanyamahoteli kwibuka ko abantu baturuka hanze baje gusura u Rwanda na Afurika muri rusange, bazanwa no kumenya imico y’Abanyafurika kandi iyo mico y’Abanyafurika ishobora kugaragarira mubyo bakora.

Tableau akora zigiye zifitanye isano n'umuco w'Abanyafurika.
Tableau akora zigiye zifitanye isano n’umuco w’Abanyafurika.

Munyemana asanga ngo Leta yaragaragaje uruhare rwayo mu kubateza imbere, igisigaye ngo n’itangazamakuru rigomba gufasha abahanzi b’ubugeni mu kugaragaza ibyo bakora, nk’uko ribigenze ku bandi bahanzi.

Ati “Njye ibyo nkora ni ibintu bijyanye n’umuco w’abanyafurika n’Abanyarwanda cyane cyane. Abanyamakuru mukwiye kumenyekanisha ibyo dukora, mukababwira ko byabindi bajyaga gushaka ahandi n’aha no mu Rwanda duhari kandi twihagije.”

Iyi tableau agurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 yayise “Wicika intege ejo uzaronka”, ngo itanga ubutumwa bushingiye kuri kiriya gisiga kiba imusozi cyafashe ingamba yo kujya gushaka amaronko mu mazi.   Ahandi igizwe n’ibintu ubundi bigaragara mu Nyanja.

Ati “Icyo ugambiriye ugomba kugira icyerekezo, ukagira ikizere kandi ugashyiramo imbaraga. Mu buzima ugomba kwiyemeza, kkandi ugafata ingamba, icyo ukora cyose ukagikurikira kandi wizeye ko uzakibona.”

Umugore uteruye agaseke, ni kimwe mu bigaragaza umuco w'Abanyarwanda ku isi.
Umugore uteruye agaseke, ni kimwe mu bigaragaza umuco w’Abanyarwanda ku isi.

Ibikorwa by’uyu muhanzi, abigaragariza mu buryo buhoraho mu bushyinguro-mashusho ‘gallery’ buherereye ku Kiliziya Chez Micheal, mucyahoze cyitwa Ikaze showroom.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Haha ndebera Muzee ugereranyije na babana bashushanya mu maze iminsi mutwereka uyu musaza ntabyo azi rwose. Sorry to say…

    • wowe uvugako uyumusaza bariya bana bamurusha umeze nkayangurube baha zahabu ikayinya hejuru ikayikandagiraho kuko itazi agaciro ka zahabu ariko bayiha ibishishwa byibijumba ikabyina ngo yatomboye,nawe kubera ubujiji nokuba utaragenze mubihugu byateye imbere nibyo bituma uvuga gutyo!!!waruziko ibibumbano uyumusaza akora bigura bikorerwa abantu babaperezida gusa nka mandela, perezida ABDOULAYE WADE wo muri senegal n’abandi bayobozi bayoboye ibihugu byibihangage byibulayi n’amerika! none urafata udushushanyo two kumpapuro abana birirwa bashushanya ukatugereranya nibintu uyumusaza akora bikorwa nabazungu gusa kandi nabo babaherwe! , burya koko kutiga biragatsindwa

  • Muzehe arabizi afite n’umwihariko! Cyane cyane kuri ziriya z’abanyafrica. Ubundi igishushanyo ntikigomba kuba nk’ifoto hahomba kwiyongeraho ubugeni. Ubundi ni statue si status kandi ni na Saint Michel si Chez Micheal. Aba artistes turabemera ariko bajye bagabanya ibiciro.

  • Ibihangano turabikunda. Igiciro kirenze ubushobozi bw’ugura. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish