Digiqole ad

La Jeunnesse mu gihirahiro nyuma yo kubura umuterankunga

Nyuma y’uko isosiyete TINCO ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ihagarikiye ubufatanye n’ikipe ya La Jeunnesse bwari bumaze imyaka igera kuri itatu, byatangiye gutera urujijo mu bakunzi ba ruhago yo mu Rwanda kuko bibaza niba igiye gusenyuka cyangwa hari aho izakura ubundi buryo.

La Jeunesse

La Jeunesse

Martin Kahanovitz uhagarariye TINCO mu Rwanda yatangaje ko nyuma yo kumara imyaka itatu batera inkunga La Jeunnesse, bari bashoyemo amafaranga agera kuri miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Agira ati “Namwe mwarabibonye ngira ngo mwabonye uko ikipe yari imaze iminsi ihagaze, gusa twafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga yacu 100% kubera impamvu natwe zitadurutseho, ikibazo cyugarije isi cy’ihungabana ry’ubukungu natwe cyatugezeho niyo mpamvu natwe twafashe icyi cyemezo.”

Mu itangazo iyi sosiyete ikomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ryashyize ahagaragara rigira riti “Tubabajwe no kubwira La Jeunnesse ko duhagaritse inkunga, gusa nta kizatubuza guharanira icyateza umuryango wa ruhago nyarwanda imbere, dufite gahunda yo gushinga ishuri rya ruhago TINCO Football Academy aho tuzajya dutoranya abana bato tukabategurira amarushanwa abo duhisemo bafite impano tukabafasha no mu myigire yabo.”

Umuyobozi wa La Jeunnesse Ntwali Johny yatangarije abanyamakuru ko iki cyemezo byabatunguye, gusa ngo ubu gahunda bafite n’ukwita ku bana b’Abanyarwanda bakiri bato nk’uko babikoraga mbere.

Agira ati “Nta bushobozi dufite bwo guhemba abakinnyi badukinira gusa tuzagerageza kubarihira amashuri kuko n’ubundi La Jeunnesse itangira niko twabigenzaga.”

Iki cyemezo cyabereye ingutu ikipe ya La Jeunnesse dore ko na bamwe mu bakinnyi bayo batangiye kuyivamo nka Moses Kanamugire Rwaka Jean Claude(Rayon Sports) n’abandi, mu minsi ishize iyi kipe iherutse gukura abakinnyi 2 muri Kiyovu Sports birangira aba bakinnyi basubiye ku Mumena.

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish