Digiqole ad

Inzobere muri Cancer aragira inama Abanyarwanda …ku isonga kwirinda itabi

 Inzobere muri Cancer aragira inama Abanyarwanda …ku isonga kwirinda itabi

Dr N.Ragavan ukomoka mu Buhindi asaba Abanyarwanda kumenya ko kunywa itabi bishobora gutera Cancer

Inzobere mu by’indwara ya Cancer zifata imyanya myibarukiro y’abagabo, Dr N. Ragavan ari i Kigali aho aje gutanga ubuvuzi n’inama mu kwirinda indwara ya Cancer n’ibyafasha uwayanduye kuramba. Iyi nzobere iturutse mu Buhindi, ivuga ko kunywa itabi ari imwe mu mpamvu ziza ku isonga mu gutera iyi ndwara bityo ko Abanyarwanda bakwiye kubyirinda.

Dr N.Ragavan ukomoka mu Buhindi asaba Abanyarwanda kumenya ko kunywa itabi bishobora gutera Cancer
Dr N.Ragavan ukomoka mu Buhindi asaba Abanyarwanda kumenya ko kunywa itabi bishobora gutera Cancer

Ni ku nshuro ya kane Dr N. Ragavan aje i Kigali mu bikorwa byo kuvura Cancer ikomeje kugariza abatuye Isi. Akorana n’ibitaro bitandukanye birimo ibyiritiwe Umwami Faycal biri i Kigali.

Ragavan ni inzobere ku ndwara za Cancer zifata imyanya myibarukiro y’abagabo, avuga ko uretse guhabwa ubuvuzi, umurwayi wa Cancer aba akeneye gukurikiranwa, gusuzumwa no guhabwa inama zamufasha kurambana n’iyi ndwara idakira.

Avuga ko rimwe na rimwe imiti ya Cancer hano mu Rwanda itaboneka cyangwa ikaba ihenze, ni yo mpamvu yatekereje kuzajya aza gutanga ubu buvuzi buri mwaka.

Uyu Muganga ukorana n’ibitaro ‘Appolo Hospitals’ bizwiho kuvura indwara za Cancer, avuga ko kunywa itabi ari kimwe mu bitera Cancer ariko ko ababizi ari bacye ndetse ko hari n’ababirengaho babizi bityo ko Abanyarwanda bakwiye kubyirinda.

Ati “…kunywa itabi ni umwanzi wa mbere bikaba na kimwe mu bitera Cancer, uwaba yifuza kwirinda no kurinda mugenzi we yahagarika kunywa itabi.”

Uyu muganga agira inama Abanyarwanda kujya bajya gukoresha ibizamini by’umubiri wabo kugira ngo bamenye uko buhagaze bityo n’iyo baba baranduye Cancer yatangira kuvurwa kare byongera amahirwe yo kuvurwa igakira.

Ati “…abagore bakwiye kujya bisuzumisha amabere nibura rimwe mu mezi 10, abagabo na bo bakajya bisuzumisha ibice by’ibanga (ibice myibarukiro) nibura rimwe mu mezi 10.”

Uyu muganga ufite gahunda yo kubonana n’abifuza ubuvuzi no kwisuzumisha indwara ya Cancer mu bitaro bizwi nka ‘Polyclinique Medico-Sociale’ kuri uyu wa Gatanu, avuga ko kwisuzumisha mu bihe bihoraho na byo ari ibanga ryo kwirinda Cancer.

Uretse kuvura no gutanga inama, Dr N. Ragavan iyo ari mu Rwanda atanga amahugurwa ku buvuzi bw’iyi ndwara ya Cancer akavuga ko mu minsi iri imbere umubare w’abajyaga kwivuriza mu mahanga uzagabanuka bakajya bavurirwa mu Rwanda.

Dr N. Ragavan yazanye na Dr Arati na we uvura indwara ya Cancer ifata abagore aho abaga abafite ubu burwayi, na we akaba agomba guhura n’abifuza kubagwa.

Christian Abijuru ushinzwe guhuza ibikorwa mu kigo Super MED Global Healthcare cyafatanyije n’ibitaro byohereje aba baganga, avuga ko kuva aba baganga batangira kuza gutanga ubuvuzi mu Rwanda byagize akamaro gakomeye kuko kugeza ubu hari abantu batanu bavuwe ubu burwayi bakaba bafite ubuzima bwiza.

Abijuru avuga ko byatumye hari n’Abanyarwanda byorohereje kujya kwivuriza mu Buhindi, ndetse ko iyo aba baganga baje bagenda babonanye nibura n’abarwayi 30.

Dr N.Ragavan na mugenzi we bazanye mu gikorwa cyo kuvura Cancer, na Abijuru Christian wagize uruhare mu kubazana mu Rwanda
Dr N.Ragavan na mugenzi we bazanye mu gikorwa cyo kuvura Cancer, na Abijuru Christian wagize uruhare mu kubazana mu Rwanda

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko nk’umunyamakuru wanditse iyi nkuru, nk’ubwo urumva urangiye abasomyi neza?Iyo PolyclinicMedico Sociale uvuga iherereye he, ese kubonana n’iyo mpuguke bigenda gute bisaba iki?

  • Ariko se, ngaho nawe komerezaho uhabaririze niba ubakeneye, ahubwo warukwiwe kumushimira kuvwiyi nkuru.
    Akazi ke kwari ugutangaza iyi nkuru, naho kuranga n’ibindi bitandukanye ndumva atabibazwa.
    kubikora no kutabikora nta kosa njye mbyumvamo

Comments are closed.

en_USEnglish