Digiqole ad

Nta pfunwe kwitwa izina ry’ikinyarwanda uri umuhanzi- U. Julienne

 Nta pfunwe kwitwa izina ry’ikinyarwanda uri umuhanzi- U. Julienne

Tariki ya 21 Gashyantare buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire. Mu gitaramo cyo kwizihiza uyu munsi minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne yashishikarije abahanzi gufata iya mbere mu gusigasira ikinyarwanda.

Minisitiri w'umuco na siporo Uwacu Julienne
Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne

Mu mihangire yabo bakajya banahanga mu rurimi rw’ikinyarwanda batavangamo ibindi abanyarwanda batumva kandi ngo bagaterwa ishema no kwitwa amazina y’ikinyarwanda.

Ururimi rw’ikinyarwanda n’imwe mu nkingi z’umuco nyarwanda , kuri ubu rusa naho rwavangiwe n’izindi ndimi bikaba nkaho rwangirika.

Ibi bigaragarira mu bihangano bihangwa mu kinyarwanda ariko ugasanga hari abakenera abasemuzi kugirango bumve ubutumwa bubikubiyemo kandi ari abanyarwanda.

Minisitiri wa Siporo n’umuco Uwacu Jullienne yavuze ko abahanzi  ntacyo baba bakoze iyo bafashe umwanya bahanga ariko ibyo bahanze abo babihangiye ntibabyumve.

Ati: “Abahanzi batanga ubutumwa bwubaka imitima ndetse bunakangurira imbaga ibyiza, baba bagosorera mu rucaca baba bavunikira ubusa. Igihe  cyose bafashe umwanya bahanga ariko ibyo bahanze ntibisigare byumvikana.”

Yasabye abahanzi ko bajya bahanga ibihangano byabo mu rurimi abo bageneye ibyo bihangano bumva atari ukuvangavanga ku buryo bakenera ababasemurira.

Yabasabye kandi ko bajya bahanga ibihangano byabo mu Kinyarwanda cyuzuye ndetse byaba ngombwa ko bahanga mu ndimi z’amahanga bakazihangamo batabivangavanze.

Ati: “Duhange ibihangano byacu mu Kinyarwanda nidushaka no guhanga mu zindi ndimi duhange mu zindi ndimi, ariko ubutumwa dutanga bugaragaze ko turi abanyarwanda.

Biroroshye cyane guhabwa amazina nka Tom Close,Jay Polly, Bull Dog,Knowless, King James, Riderman, Bruce Melody , Amag The Black n’andi menshi.

Mu gihe wabaza abenshi mu banyarwanda abahanzi nyarwanda bazi si benshi bagusubiza ko bazi  Muyombo Thomas, Tuyishimire Joshua, Malik Ndayishimiye, Butera Jean D’Arc, Gatsinzi Emery, Itahiwacu Bruce, Amini Hakizimana nkuko baba barayiswe n’ababyeyi babo.

Minisitiri Uwacu yasabye abahanzi nyarwanda guterwa ishema no kwitwa amazina y’ikinyarwanda. Kandi bakumva ko kwitwa amazina y’ikinyarwanda uri umuhanzi bidateye ipfunwe.

Yongeye agira ati: “Kwitwa umuhanzi ufite izina ry’ikinyarwanda ntabwo biteye ipfunwe nta n’ubwo bitesha agaciro.  Mureke tugire ishema ryo kwitwa amazina yacu uko ameze uko ababyeyi bayaduhaye.”

Inteko y’igihugu y’ikinyarwanda yashyizeho gahunda yo gufasha abahanga ibihangano bitandukanye byo mu Kinyarwanda, kureba ko ibihangano byabo binoze ,ndetse ko byujuje amahame atabangamira ikinyarwanda.

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ko mbona Minisitiri ntacyo yavuze kuri ya mabwiriza mashya (yasohowe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco) yerekeye imyandikire mishya y’ikinyarwanda kandi ayo mabwiriza akaba yarakuruye impaka ndende n’ubu zikaba zigihari kubera ko yateje urujijo mu banyarwanda?

    Dore imyandikire imwe n’imwe yakuruye impaka kugeza n’ubu hakaba nta mwanzuro urafatwa:

    Kwandika “ngewe” aho kwandika “njyewe”
    Kwandika “ikibo” aho kwandika “icyibo”
    Kwandika “iki” (impeshyi) aho kwandika “icyi”
    Kwandika “umugi” aho kwandika “umujyi”
    Kwandika “saa kenda” aho kwandika “saa cyenda”
    Kwandika “amagepfo” aho kwandika “amajyepfo”
    Kwandika “umutima nama” aho kwandika “umutimanama”
    Kwandika “A marangara”, “A mayaga” aho kwandika “Amarangara”, “Amayaga”
    Kwandika “yanshecekesheje” aho kwandika “yancecekesheje”

    Etc, Etc……

    Impaka rero zatewe n’ayo mabwiriza ku myandikire mishya zigomba kubanza gukemuka, ibyakosamye bikabanza gukosorwa mbere y’uko ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa. Byaba biteye isoni n’agahinda ayo mabwiriza ku bijyanye n’imyandikire mishya y’ikinyarwanda ahise ashyirwa mu bikorwa, iyo myandikire mishya ikajya kwigishwa mu mashuri kandi bitaremeranywaho/bitarunvikanwaho n’impande zose.

    Minisiteri y’Uburezi igomba kwitondera iki kibazo ntihite ishyira iriya myandikire idahwitse mu bitabo bijya mu mashuri.

    • UMUCO USIGASIRWA NA BENE WO. MU RWANDA HO ABANTU BENSHI BAVANGA IMICO, INDIMI NTUMENYE NGO NI MU KIHE GIHUGU. DUSIGARANYE UMUCO RUVANGE, AHO KUBA NYARWANDA

    • Ibitekerezo byawe ni ingenzi, ariko ntibikwiye kurengera ngo uvuge ko amabwiriza ya Minisitiri arebana n’imyandikire y’Ikinyarwanda adahwitse! Iyaba wamenyaga inzira byanyuzemo n’abahanga mu ndimi bakoze kuri aya mabwiriza wita ko impande zombi zitemeranwa! Ni amabwiriza nyine. Wumva se ko yasohotse abahanga mu ndimi batayahaye umugisha! Ndetse yewe n’abamwe mubakwigishije! Iririre

      • Aho nawe waba umukabirije. Ikinyarwanda ni ururimi rwacu nk`abanyarwanda. Niba tutarabyemeye (batarabitwemeje) kuki bigumaho ? Ese bizakoreshwa na nde kandi mbona ibyinshi binakocamye ? A marangara ? Ubu se iki koko ni ikinyarwanda ? Noneho n`izina ry`ururimi turihindure tuvuge Icyinyarwanda ? Kuki byo batabivuze ? Kuri jyewe aho kwandika ngi “Umugi” mu mwanya w'”Umujyi” nahitamo ko ariya magambo y`ab`ubu bayashyira mu kinyarwanda: kuyoka, imyako, kuba mu mvune, n`andi.
        Ibi wenda byo byagaragara nko gukura k`ururimi. Ariko ibindi byo rwose nta gisobanuro bifite.

        Ntugashyigikire ibikocamye nawe ngo ni uko byakozwe n`abantu bakomeye. Erega nabo bakwibeshya !!

  • Nahuye numunu aramaze kumamagara ambwiira ati: Wowe sasa itonde kuko harabanu bari kukugendaho.

Comments are closed.

en_USEnglish