Digiqole ad

Abahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016 basuye parike y’Akagera

 Abahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016 basuye parike y’Akagera

Bishimiye ubwoko bw’inyamanswa babonye kuko kuri bamwe bwari ubwa mbere bajyayo

Mu bikorwa bitandukanye bamaze iminsi bakora birimo gusura hamwe mu hantu hari amateka ku Rwanda nko ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi n’i Ntarama mu Bugesera aho hose hakaba hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abo bakobwa basuye parike y’Akagera.

Hano bari kumwe n'abashinzwe umutekano w'iyi parike mbere yo kuyinjira
Hano bari kumwe n’abashinzwe umutekano w’iyi parike mbere yo kuyinjira

Ni abakobwa bagera kuri 15, muri abo bose hakaba hagomba gutoranywamo umwe uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2016.

Mu minsi igera ku icyenda bamaze muri Boot Camp, bagiye bahura na bamwe mu bayobozi b’igihugu bagenda babasobanurira ndetse banabigisha uwo Nyampinga akwiye kuba ariwe.

Mu kiganiro Kagame Ishimwe Dieudonée umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iryo rushanwa yagiranye na Umuseke, yavuze ko kugeza ubu abakobwa bose biteguye guhatanira ikamba.

Yagize ati “Bamaze iminsi bahugurwa ku bintu bitandukanye birimo no kumenya indangagaciro na kirazira. Ari nako basura tumwe mu duce dutandukanye dufite amateka ku Rwanda.

Imwe mu mpamvu twahisemo kubajyana muri Parike y’Akagera, ni uburyo bwo kugirango bamenye neza ibyo bazajya basobanurira abantu atari ukubyumva cyangwa se babisoma”.

Yakomeje avuga ko abakobwa bose uko ari 15 biteguye neza umunsi wo guhatanira ikamba kuko nta n’umwe muri bo ufite ikibazo gishobora gutuma atitabira umunsi wa nyuma.

Bari bacungiwe umutekano na Police y'u Rwanda binjira ishyamba
Bari bacungiwe umutekano na Police y’u Rwanda binjira ishyamba
Batangiye guhura n'inkende
Batangiye guhura n’inkende
Barebaga inzira bacamo bamwe bagatahwa n'ubwoba
Barebaga inzira bacamo bamwe bagatahwa n’ubwoba
Imbogo zabikanze iyi ihindukira itya
Imbogo zabikanze iyi ihindukira itya
Bagiye bahura n'imparage
Bagiye bahura n’imparage
Balbine yashiritse ubwoba avamo atangira kujya azirebera kure
Balbine yashiritse ubwoba avamo atangira kujya azirebera kure
Bishimiye ubwoko bw'inyamanswa babonye kuko kuri bamwe bwari ubwa mbere bajyayo
Bishimiye ubwoko bw’inyamanswa babonye kuko kuri bamwe bwari ubwa mbere bajyayo
Bashyiraga umukono mu gitabo cy'abashyitsi
Bashyiraga umukono mu gitabo cy’abashyitsi
Nyuma yo kuzenguruka Parike bafashe ifoto mu ishyamba y'urwibutso
Nyuma yo kuzenguruka Parike bafashe ifoto mu ishyamba y’urwibutso

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Umuseke, you are the best kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish