M-Izzo ahakana guhoza amarira Asinah watandukanye na Riderman
Umuraperi M.Izzo wabaye inshuti y’igihe kinini na Riderman bikaza kurangira bashwanye bapfa ko Riderman yashyizwe mu majwi ko ariwe wari inyuma y’uburwayi uyu muraperi yigize kugira, ubu ngo yaba yarigaruriye Asinah watandukanye na Riderman.
Nubwo impande zombi usanga babitera utwatsi, hari bimwe bigaragaza umubano ukomeye waba uri hagati ya M.Izzo na Asinah birimo amafoto no kuba bahorana kenshi.
Nta hantu na hamwe ushobora kubona umwe undi atari hafi aho cyangwa se ngo babe bafatanye agatoki ku kandi.
Ibi rero bakavuga ko ari inshuto bisanzwe kandi ko hari ibyo M.Izzo amufasha bijyanye no kuba yamwereka inzira yo kumenyekanishamo ibihangano bye dore ko Asinah yinjiye mu muziki.
Mu kiganiro M.Izzo yagiranye na Radio10, yongeye guhakana ayo makuru ndetse avuga ko afite umukobwa bakundana uririmba muri choral.
Yagize ati “Abantu benshi banshinja kuba nkundana na Asinah!!kandi mu by’ukuri ni inshuti yanjye gusa. Njye mfite umukobwa dukundana uririmba muri choral”.
Mu minsi ishize yari yatangarije Umuseke ko guhorana na Asinah ari uko aba ashaka kumufasha kumuhura n’itangazamakuru ngo arebe ko ryamuha ubufasha mu kumenyekanisha ibihangano bye.
Naho Asinah we akaba yaratangaje ko indirimbo aherutse gushyira hanze atayikoze nk’umuhanzikazi mushya winjiye mu ruhando rwa muzika.
Yavuze ko yakoze iyo ndirimbo mu buryo bwo kwishimisha ndetse anatambutsa ubutumwa yaria fite ku mutima. Igihe yabona ko abantu bamushyigikiye akaba aribwo yabikora nk’umwuga.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW