Digiqole ad

Amazina abahanzi biyita nta sobanura imiterere yabo- Amag The Black

 Amazina abahanzi biyita nta sobanura imiterere yabo- Amag The Black

Amag The Black ni umuraperi uzwiho kenshi kuririmba ku buzima busanzwe cyane cyane ku bisanzwe biba muri sosiyete nyarwanda hagati y’umukire n’umukene, umukobwa n’umuhungu cyangwa se n’ibindi.

Amag The Black avuga ko amazina abahanzi biyita ntaho aba ahuriye n'uko basa
Amag The Black avuga ko amazina abahanzi biyita ntaho aba ahuriye n’uko basa

Ubutumwa akunze gutambutsa mundirimbo ze, mbere bamwe mu bakunzi ba muzika bataramwumva neza wasangaga bibaza impamvu akunze kuririmba indirimbo z’amaganya.

Ugasanga baribaza niba ibyo aririmba byaramubayeho cyangwa se niba hari icyo apfa n’abakobwa kuko mu ndirimbo ze nyinshi usanga avuga ibikorwa byabo mu buzima bwo hanze.

Kuri ubu, avuga ko kuba yitwa Amag The Black atari uko ari igikara cyane. Mu byukuri ku bantu bamuzi bavuga ko iryo zina yaryiyise azi uko asa.

Mu kiganiro na Radio10, Amag The Black yasobanuye ko amwe mu mazina abahanzi biyita ataba asobanura ishusho yabo.

Yagize ati “Amag The Black n’izina risanzwe niyise nk’umuhanzi. Si uko naryiyise kubera ko ndi igikara cyangwa se indi mpamvu. Nonese ko hariho uwitwa Green P ubwo noneho n’itsatsi ko wumvamo ijambo ‘Green’? ntaho bihuriye”.

Amag The Black akomeza avuga umwaka wa 2016 ari umwe mu myaka yifuza gukoramo ibikorwa byinshi cyane ku buryo azigaragaraza kurusha indi myaka yose.

 Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • HARYA UYU SIMWE WATEYE INDA UMUFANA WE

Comments are closed.

en_USEnglish