Ngoma: Hari ababyeyi bakigisha abana babo ingengabitekerezo mbi
Bamwe mu batuye akarere ka Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda baremeza ko muri aka karere hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko mu babyeyi bakigisha abana babo kwanga bagenzi babo.
Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga ibiganiro byari bimaze ibyumweru bibiri bihabwa bamwe mu batuye akarere ka Ngoma muri gahunda y’uburezi bugamije amahoro mu Rwanda.
Ubwo hasozwaga ibi biganiro byari bimaze ibyumweru bibiri mu karere ka Ngoma byagaragaye ko hari bamwe mu babyeyi bagikangurira abana babo kwanga bagenzi babo babaziza ko hari ikintu runaka badahuriyeho, cyaba ubwoko, idini akarere n’ibindi.
Ibi biganiro byahawe abanyeshuri, abarimu, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta.
Nyuma yabyo ubwo twaganiraga na bamwe mu babyitabiriye batubwiye ko hari ahakigaragara abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko ababyeyi bayicengeza mu bana babo gusa, ariko ngo nyuma y’ibi biganiro biteguye kurwanya bene aba bivuye inyuma.
Habyarimana Emmanuel ati “Ingengabitekerezo irahari cyane, dukwiye gushishoza niba umuyobozi avuze ngo ca aha nta mpamvu yo kutabanza ngo ushishoze atava aho akugusha mu kibi.”
Uwitwa Rwibutso Oswald we ati “Irahari (ingengabitekerezo) hari ababyeyi bakigisha abana babo kwanga bagenzi babo gusa aya mahugurwa twayungukiyemo byinshi tugiye kubirwanya twivuye inyuma.”
Ruhumuriza Ndahimana J.Nepo umukozi wa AEGIS Trust bagize uruhare muri aya mahugurwa, yatubwiye ko hari ahakigaragara abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, gusa ngo ubwo ibi biganiro binyujijwe mu bana hari icyizere ko bazacika burundu.
Umuyobozi w’umurenge wa Kibungo Mapendo Gilbert mu izina ry’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, yavuze ko ibiganiro nk’ibi byakabaye byaraje mbere.
Gusa ariko ngo ingaruka za Jenoside hari aho zitinda kugaragara bikaba ngombwa ko ingengabitekerezo ishobora no kuza nyuma y’imyaka myinshi Jenoside ibaye.
Ati “Umuntu yakabaye avuga ngo ese ibi biganiro ko byatinze? Gusa, ingaruka za Jenoside hari abo zigaruka no mu myaka isaga 20 Jenoside ibaye aho na wa wundi wayigizemo uruhare aba atangiye kugira iyo ngengabitekerezo.”
Aya mahugurwa yateguwe na Rwanda Peace Education Program n’abafatatantabokorwa barimo na AEGIS TRUST gusa ngo umusaruro bakaba bizeye ko uzaba mwinshi dore ko bafite gahunda yo kuzenguruka igihugu cyose.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW